1
Intangiriro 15:6
Bibiliya Ijambo ry'imana
Aburamu yizera Uhoraho, bituma Uhoraho amubara nk'intungane.
Comparar
Explorar Intangiriro 15:6
2
Intangiriro 15:1
Nyuma y'ibyo, Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu we, ntukagire icyo utinya, ndi ingabo igukingira kandi nzaguha ingororano ikomeye.”
Explorar Intangiriro 15:1
3
Intangiriro 15:5
Nuko Uhoraho ajyana Aburamu hanze, aramubwira ati: “Itegereze ziriya nyenyeri ziri ku ijuru, urabona ushobora kuzibara se? Urubyaro rwawe ni ko ruzangana!”
Explorar Intangiriro 15:5
4
Intangiriro 15:4
Uhoraho aramusubiza ati: “Ntabwo ari Eliyezeri uzakuzungura, ahubwo uzazungurwa n'umuhungu uzibyarira.”
Explorar Intangiriro 15:4
5
Intangiriro 15:13
Uhoraho ni ko kumubwira ati: “Dore uko bizagenda: abazagukomokaho bazasuhukira mu gihugu cy'amahanga bakimaremo imyaka magana ane yose, bazafatwa nabi bakore n'imirimo y'agahato.
Explorar Intangiriro 15:13
6
Intangiriro 15:2
Aburamu aramubaza ati: “Nyagasani Uhoraho, kumpa iyo ngororano bizamarira iki kandi ngiye kuzapfa bucike? Eliyezeri w'i Damasi ni we uzasigara mu byanjye
Explorar Intangiriro 15:2
7
Intangiriro 15:18
Icyo gihe Uhoraho aha Aburamu Isezerano agira ati: “Nzaha abazagukomokaho iki gihugu cyose, guhera ku mupaka wa Misiri kugera ku ruzi runini rwa Efurati
Explorar Intangiriro 15:18
8
Intangiriro 15:16
Abazagukomokaho nibamara ibisēkuruza bine muri icyo gihugu, bazagaruka ino. Icyo gihe ibyaha by'Abamori bizaba byararenze ihaniro.”
Explorar Intangiriro 15:16
Inicio
Biblia
Planes
Videos