1
Intangiriro 12:2-3
Bibiliya Ijambo ry'imana
Abagukomokaho nzabagira ubwoko bukomeye, nawe nzaguha umugisha. Nzakugira ikirangirire, uzahesha abandi umugisha. Abazagusabira umugisha nzabaha umugisha, abazakuvuma nzabavuma. Amahanga yose azaguherwamo umugisha.”
Comparar
Explorar Intangiriro 12:2-3
2
Intangiriro 12:1
Uhoraho abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyanyu, usige bene wanyu n'inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka.
Explorar Intangiriro 12:1
3
Intangiriro 12:4-5
Aburamu yimutse i Harani nk'uko Uhoraho yari yabimutegetse, ajyana n'umuhungu wabo Loti. Yajyanye n'umugore we Sarayi na Loti n'abagaragu bose yari ahatse i Harani, hamwe n'ibintu byose bari batunze. Baragenda bagera mu gihugu cya Kanāni. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n'itanu avutse.
Explorar Intangiriro 12:4-5
4
Intangiriro 12:7
Uhoraho abonekera Aburamu aramubwira ati: “Iki gihugu nzagiha urubyaro rwawe.” Aho hantu Aburamu ahubakira urutambiro Uhoraho wamubonekeye.
Explorar Intangiriro 12:7
Inicio
Biblia
Planes
Videos