YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 4

4
Yezu ashukwa#4.1 Yezu ashukwa: Sekibi arashuka Yezu kugira ngo areke gukurikira mu bwiyoroshye n’ukumvira inzira Imana imwereka, ahubwo yishakashakire ubutegetsi, ububasha n’ubukungu byo kuri iyi si. Ariko Yezu we, ahitamo kwiyegurira Imana Data, wese no muri byose. na Sekibi
(Mk 1.12–13; Lk 4.1–13)
1Hanyuma Yezu ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu kugira ngo ashukwe na Sekibi. 2Asiba kurya iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, hanyuma arasonza. 3Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.» 4Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ’Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.’»#4.4 mu kanwa k’Imana: reba Ivugururamategeko 8.3
5Nuko Umushukanyi amujyana mu murwa mutagatifu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, 6maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ijugunye hasi; kuko handitswe ngo ’Izategeka abamalayika bayo kuzagusama, kugira ngo udasitara ku ibuye.’»#4.6 ku ibuye: reba Zaburi 91.11–12. 7Yezu aramusubiza ati «Biranditswe kandi ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani, Imana yawe.’»#4.7 Imana yawe: reba Ivugururamategeko 6.16.
8Umushukanyi yongera kumujyana ku musozi muremure, amwereka ingoma zose z’isi n’ubukire bwazo, 9nuko aramubwira ati «Ibyo byose nzabikugabira, numfukamira ukandamya.» 10Yezu aramusubiza ati «Igirayo, Sekibi, kuko handitswe ngo ’Uzaramye Nyagasani, Imana yawe, abe ari We uzakorera wenyine.’»#4.10 uzakorera wenyine: reba Ivugururamategeko 6.13.
11Umushukanyi amusiga aho. Ubwo abamalayika baramwegera, baramuhereza.
Yezu atangira kwigisha mu Galileya
(Mk 1.14–15; Lk 4.14–15)
12Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe, yigira mu Galileya, 13yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, 14kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati
15 «Gihugu cya Zabuloni,
nawe gihugu cya Nefutali,
nzira igana inyanja,
hakurya ya Yorudani,
Galileya y’abanyamahanga!
16 Imbaga yari yigungiye mu mwijima
yabonye urumuri rutangaje;
n’abari batuye mu gihugu
gicuze umwijima w’urupfu,
urumuri rwabarasiyeho.» # 4.16 urumuri rwabarasiyeho: reba Izayi 8.23—9.1.
17Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»
Yezu atora abigishwa bane ba mbere
(Mk 1.16–20; Lk 5.1–11)
18Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 19Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» 20Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira.
21Yigiye imbere, abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi, na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. 22Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.
Yezu yigisha kandi akiza
(Mk 1.39; Lk 4.44; 6.17–18)
23Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero#4.23 mu masengero: ni ko bitaga aho Abayahudi bateraniraga kugira ngo basenge Imana, cyane cyane ku munsi wa karindwi w’icyumweru wabo bitaga Isabato. yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. 24Ubugiraneza bwe bumenyekana muri Siriya yose, bakajya bamuzanira imbabare zose zifite indwara n’ibyago by’amoko yose: abahanzweho, abanyagicuri, ibimuga, nuko akabakiza. 25Maze abantu benshi bavuye muri Galileya no muri Dekapoli, iYeruzalemu no muri Yudeya, no hakurya ya Yorudani, bamuhombokaho.

Currently Selected:

Matayo 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in