YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 7

7
Ubutumwa Uhoraho yoherereje Akhazi
1Ku ngoma ya Akhazi mwene Yotamu, mwene Oziya umwami wa Yuda, Rasoni umwami wa Aramu, na Peka mwene Remaliyahu, umwami wa Israheli, barazamutse batera Yeruzalemu#7.1 batera Yeruzalemu: kugira ngo bashobore guhangana n’Abanyashuru bari babashikamiye, abami Rasoni w’i Damasi na Peka wa Samariya (ari we Izayi yita «mwene Remaliyahu») bishyize hamwe, ariko Akhazi, umwami wa Yuda, yanga kwifatanya na bo. Ni bwo rero abo bami bombi biyemeje gutera Akhazi, ngo bamuhane, (reba 2 Bami 16,5–9). Nuko umwami wa Yuda yiyemeza guhuruza Abanyashuru ngo bamutabare. Naho Izayi we, arabyanga rwose: kuri we uwo bagomba kwiringira ni Uhoraho wenyine. Nyamara ariko Akhazi amwima amatwi., ariko ntibashobora kuyigarurira. 2Babimenyesha abo mu muryango wa Dawudi, bati «Aramu yashinze ibirindiro muri Efurayimu#7.2 muri Efurayimu: Efurayimu yari umuryango ukomeye muri ya yindi yari igize ingoma ya Israheli. Ubwo rero Akhazi aza kumenya ko ingabo za ba bami bombi zakoraniye kumutera..» Nuko umwami na rubanda bakuka umutima, boshye ibiti by’ishyamba bihungabanywa n’umuyaga.
3Uhoraho abwira Izayi ati «Sohoka, ujyane n’umuhungu wawe Sheyari‐Yashubi#7.3 Sheyari‐Yashubi: Iryo zina risobanura ngo «agasigisigi kazagarukira Uhoraho». Mu kwita umwana we atyo, Izayi arongera guhanura ko hari agasigisigi kazisubiraho, maze kakarokoka., musanganire Akhazi ku mpera y’umugende ujyana amazi mu kigega cya ruguru, ku muhanda ugana ku murima w’umumeshi; 4maze umubwire uti ’Humura ! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busabusa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bukaze bwa Rasoni, umwami wa Aramu, na mwene Remaliyahu. 5Aramu yagiye inama na Efurayimu na mwene Remaliyahu, ngo bazakurimbure, bavuga bati 6’Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami.’
7Nyamara Nyagasani Imana avuze atya:
Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho#7.7 ntibizigera bibaho: abarwanyaga Akhazi bashakaga kumukura ku ngoma, ngo azungurwe na mwene Tebeyeli, wari ubashyigikiye. Izayi arashishikariza Akhazi kwizera Imana, yo yasezeranyije Dawudi ko mu bamukomokaho hatazigera habura n’umwe wima ingoma i Yeruzalemu (2 Sam 7).!
8Damasi ni umutwe wa Aramu,
naho Rasoni akaba umutware wa Damasi,
— hasigaye imyaka itarenga mirongo itandatu n’itanu,
Efurayimu ikaneshwa, ntibe icyitwa igihugu.—
9Samariya ni umutwe wa Efurayimu,
naho mwene Remaliyahu akaba umutware wa Samariya.
Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera.»
Umuhungu agiye kuvuka akazitwa Emanuweli
10Uhoraho arongera abwira Akhazi, ati 11«Saba Uhoraho, Imana yawe, aguhe ikimenyetso cyaba icyo hasi ikuzimu, cyangwa se icyo hejuru mu kirere.» 12Akhazi arasubiza ati «Nta cyo nsabye, kandi sinshaka no kwinja Uhoraho.» 13Nuko Izayi aravuga ati
«Tega amatwi rero, muryango wa Dawudi!
Mbese ntibibahagije kunaniza abantu,
kugira ngo mube mutangiye no kunaniza Imana yanjye?
14Noneho rero, ni Nyagasani ubwe uzabihera ikimenyetso:
Dore ngaha umwari#7.14 umwari asamye inda: uwo mwari umuhanuzi n’umwami baziranyeho ashobora kuba yari umwamikazi wari ukiri umugeni. Ubwo abanzi ba Akhazi bashaka kumukura ku ngoma, ikimenyetso Imana itanze ni ivuka ry’umwana bwite uzamuzungura, bityo urubyaro rwa Dawudi rukazakomeza kuyobora igihugu. asamye inda, akazabyara umuhungu,
maze akazamwita Emanuweli#7.14 Emanuweli: iryo zina risobanura ngo «Imana turi kumwe». Umwana ugiye kuvuka azaba ikimenyetso cy’uko Imana izakomeza kurinda umuryango yitoreye. Mu by’ukuri, uwo mwana yamaze kuvuka, Akhazi amwita Hezekiya, kandi koko ni we wazunguye se ku ngoma. — Ariko na none, tuzi ukuntu Imana yujuje by’agahebuzo iri sezerano ryayo, ikatwoherereza umwana wayo Yezu, wabyawe n’umwari Mariya, (reba Mt 1,23)..
15Azatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki,
kugira ngo azabashe kwanga ikibi, ahitemo icyiza.
16Na mbere y’uko uwo mwana azabasha kwanga ikibi agahitamo icyiza,
ibihugu by’abo bami bombi utinya, bizaba bitakivugwa.
17Naho wowe, umuryango wawe n’inzu ya so,
Uhoraho azabateza iminsi mibi, itarigeze ibaho,
kuva igihe Efurayimu yitandukanyije na Yuda.
(Yavugaga umwami wa Ashuru.)
18Uwo munsi, Uhoraho azahamagara isazi
zo ku mpera y’imigezi ya Misiri,
n’inzuki zo mu gihugu cya Ashuru,
19maze zose zize, zihumbike mu mikokwe yo ku misozi,
no mu masenga yo mu bitare,
mu bihuru byose no mu mirima hose.
20Uwo munsi, Uhoraho azakogosha umusatsi wo ku mutwe,
n’ubwoya bwo ku birenge ndetse n’ubwanwa abumareho,
akoresheje urwembe atiye hakurya y’uruzi rwa Efurati.
(Yavugaga umwami wa Ashuru)
21Uwo munsi kandi, buri muntu azaba atunze itungo rimwe
mu matungo maremare, n’abiri mu matungo magufi,
22maze kubera amata azaba ari menshi mu gihugu,
bazanywe ikivuguto.
Ni koko, abazaba basigaye mu gihugu,
bazatungwa n’amata y’ikivuguto n’ubuki.
23Uwo munsi nanone, ahantu hari ingemwe igihumbi z’imizabibu,
zikwiranye n’ibiceri igihumbi bya feza,
hazahinduka ibihuru by’amahwa n’imifatangwe.
24Hazagerwa gusa n’uwitwaje umuheto n’imyambi,
kuko igihugu cyose kizahinduka amahwa n’imifatangwe.
25Imisozi yahingishwaga amasuka ntibazayigarukamo,
kubera gutinya amahwa n’imifatangwe,
izahinduke urwuri rw’inka n’intama.

Currently Selected:

Izayi 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy