YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 5

5
Indirimbo y’umuzabibu w’Uhoraho#5.1 Umuzabibu w’Uhoraho: Israheli iragereranywa n’umuzabibu w’Uhoraho, ugomba kurumbuka imbuto nyinshi, bitaba ibyo akawutererana. Iki kigereranyo cy’umuzabibu kigaruka kenshi muri Bibiliya: Iz 27,2–5; Hoz 10,1; Yer 2,21; 5,10; Ezk 15,1–8; Zab 80,9–19 n’ahandi henshi. Na Yezu ubwe ni cyo azaheraho aca umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi (Mt 21,33–41), ndetse aniyita ubwe umuzabibu nyakuri (Yh 15,1–2).
1Reka ndirimbire incuti yanjye,
indirimbo y’uwo nkunda n’iy’umuzabibu we.
Inkoramutima yanjye yari ifite umuzabibu, ku musozi urumbuka.
2Atabira ubutaka, abukuramo amabuye,
abuteramo ingemwe z’indobanure.
Hagati mu muzabibu yubakamo umunara, acukuramo n’urwengero.
Yizeraga ko uzera imbuto nziza, ariko wo wera imbuto mbi.
3None rero, baturage ba Yeruzalemu, namwe bantu bo muri Yuda,
nimunkiranure n’umuzabibu wanjye.
4Icyo nagombaga gukorera umuzabibu wanjye,
nkaba ntaragikoze ni iki ?
Ko nari nywizeyeho imbuto nziza, ni kuki weze imbuto mbi?
5Reka rero mbabwire uko nzagenzereza umuzabibu wanjye:
nzawambura uruzitiro, maze wonwe;
nsenye urukuta rwawo, bawunyukanyuke.
6Nzawureka ube ikigunda, ntuzicirwa cyangwa ngo uhingirwe,
uzameremo amahwa n’imifatangwe,
nzabuze n’ibicu kuwugushaho imvura.
7Umuzabibu w’Uhoraho Umugaba w’ingabo, ni inzu ya Israheli,
ingemwe z’indobanure yakundaga, zikaba abantu bo muri Yuda.
Yari abatezeho ubutungane, none baratemagurana!
Yari abategerejeho ubutabera,
none abatishoboye baracura imiborogo!
Imivumo
8Baragowe! Abagereka amazu ku yandi,
cyangwa se amasambu ku yandi,
kugeza ubwo biharira ahantu hose,
bagatura bonyine mu gihugu!
9Numvise Uhoraho, Umugaba w’ingabo arahira atya:
Amazu menshi manini kandi meza
azaba amatongo yose, atagira abayabamo.
10Imirima cumi y’umuzabibu izera ibyuzuye ikibindi kimwe,
ibibibiro cumi by’imbuto bibyare icyibo kimwe gusa.
11Baragowe! Ababyuka mu gitondo cya kare,
biruka inyuma y’inzoga zikaze,
bakageza ko bwira bagisinda divayi.
12Ubusinzi bwabo buherekezwa n’inanga,
iningiri, ingoma n’umwirongi,
nyamara ntibite ku byo Uhoraho akora,
ngo bitegereze igikorwa cy’ibiganza bye.
13Ni cyo gitumye umuryango wanjye uzajyanwa bunyago,
kubera ko utamenye.
Ab’ingenzi muri bo bakazicwa n’inzara,
rubanda rukazamarwa n’inyota.
14Nuko rero, ikuzimu hagiye kwasama bikabije,
urwasaya rwaguke, hamire umunyacyubahiro na rubanda,
bamanukaneyo n’umunezero wabo.
15Abantu bazagomba kwiyoroshya,
muntu acishwe bugufi, abikuza bubike amaso.
16Uhoraho, Umugaba w’ingabo, azakuzwa igihe azacira imanza,
maze Imana Nyirubutagatifu izigaragarize mu butabera bwayo.
17Intama zizahagira urwuri rwazo,
utwana tw’ihene tugikeneye kubyibuha, turishe ayo matongo.
18Baragowe! Abacumura bakoresheje imbehe ziragura,
n’abapfumu baboha utuziriko ngo batubeshyeshye!
19Nuko bakavuga bati «Ngaho natebuke,
agire bwangu icyo ashaka gukora tukibone.
Umugambi wa Nyirubutagatifu wa Israheli niwigaragaze,
niwuzuzwe maze tuwumenye.»
20Baragowe! Abita icyiza ikibi, ikibi bakacyita icyiza.
Umwijima bawugira urumuri, urumuri rukaba umwijima,
ibisharira babyita ibiryohera,
naho ibiryohera bakabyita ibisharira.
21Baragowe! Abiyita abahanga,
bakibonamo abanyabwenge.
22Baragowe! Ab’intwari zo mu runywero,
kimwe n’inkwakuzi mu kuvanga inzoga,
23bo bagira umwere umunyacyaha ari uko abaguriye,
bakima intungane ibyo yatsindiye.
24Bazakongoka nk’ibyatsi bitwitswe n’umuriro,
cyangwa nk’ibikenyeri byahiye,
bashanguke bahereye ku mizi,
imbuto zabo zizatumuke nk’umukungugu,
kuko birengagije itegeko ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,
bagahinyura ijambo rya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.
25Ni cyo gitumye uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we,
akaba abanguye ikiganza ngo awutsembe.
Imisozi yahinze imishyitsi,
imirambo y’abapfuye imera nk’imyanda inyanyagiye mu mayira.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,
uburakari bw’Uhoraho#5.25 uburakari bw’Uhoraho: aha ngaha bubaye ubwa mbere bavuga uburakari bw’Uhoraho n’ukuboko kwe kubanguye. Ni nk’inyikirizo izagaruka na nyuma mu mutwe wa 9, mu mirongo 11,16 na 20. Kubera ko abantu bigomeka mu bukozi bw’ibibi, rimwe na rimwe Uhoraho azabahana, n’ubwo yuzuye impuhwe bwose: ng’icyo icyo uburakari bw’Uhoraho busobanura. Gusa ariko, Uhoraho ntajya aganzwa n’uburakari, nk’uko bikunda kugendekera abantu. ntiburacogora,
ukuboko kwe kuracyabanguye.
Ashuru, umunyamaboko udakumirwa
26Uhoraho arembuje ihanga rya kure#5.26 ihanga rya kure: n’ubwo Izayi atavuga izina ry’iryo hanga, abantu bose bumvaga iryo ari ryo. Koko rero, muri icyo gihe, Abanyashuru bari batuye ku nkengero z’uruzi rwa Tigiri (reba ku ikarita ya 1) bari baratangiye kwigarurira ibihugu byinshi. Nta we batateraga ubwoba rero (reba 7,20; 8,4.7; 10,5; 14,25; 19,23; 30,31; 31,8; 36–37).,
arihamagaye riva mu mpera z’isi,
none ngaha riraje ningoga, ryihuta cyane.
27Nta n’umwe muri bo wananiwe cyangwa ngo asitare,
nta wahunikiye cyangwa ngo asinzire.
Imikandara yabo nta wakenyurutse,
n’imishumi y’inkweto zabo ntiyapfundutse.
28Imyambi yabo iratyaye, imiheto yabo yose irareze,
ibinono by’amafarasi yabo ni nk’amasarabwayi,
inziga z’amagare yabo zirihuta nk’izitwawe n’umuyaga.
29Barivuga, baratontoma nk’intare y’ingore,
cyangwa nk’ibyana byayo,
barasakuza, bagahumira ku muhigo wabo,
bakawutwara ntihagire uwubambura.
30Uwo munsi, umworomo ukaze nk’umuhengeri wo mu nyanja,
uzugariza iyi mbaga,
nibareba imisozi babone umwijima n’umubabaro,
urumuri rwijime kubera ibicu byinshi bicucitse.

Currently Selected:

Izayi 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy