Abehebureyi 7
7
Malekisedeki
1Uwo Malekisedeki#7.1 Malekisedeki: ibyerekeye uko Abrahamu na Malekisedeki babonanye, bisome mu Intangiriro 14,17–24. «Maleki» ni ijambo ry’igihebureyi risobanura «Umwami», «Sedeki» bikavuga «ubutabera». Naho umugi witwaga «Salemu» mu gihebureyi, wo twawita «uw’amahoro», ndetse birashoboka ko «Salemu» ari ryo zina rya kera ry’umugi bise Yeruzalemu nyuma., Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose, ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha. 2Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro». 3Byongeye Malekisedeki, nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’Imana#7.3 agashushanya . . . Umwana w’Imana: kubera ko Igitabo cy’Intangiriro nta cyo kivuga ku byerekeye ivuka cyangwa urupfu bya Malekisedeki wari umwami akaba n’umuherezabitambo, umwanditsi w’ibaruwa yacu aramubonamo ishusho ry’Umwana w’Imana utagira intangiriro ntagire n’iherezo, akaba Umuherezagitambo mukuru ubuziraherezo., akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose. 4Nimwirebere ubukuru bw’uwo muntu#7.4 ubukuru bw’uwo muntu: umwanditsi arashaka kutwumvisha ko Malekisedeki uwo asumbye kure abaherezabitambo bakuru bose b’Abayahudi, kubera izi mpamvu uko ari ebyiri: mbere na mbere ni uko Malekisedeki yari umwami, kandi yabayeho mbere y’abaherezabitambo bose b’Abayahudi. Ikindi kandi ni uko Abrahamu, we sekuruza wa Levi na Aroni n’uw’abaherezabitambo bose b’Abayahudi, yasanze akwiye kwegurira Malekisedeki igice cya cumi cy’iminyago myiza. Kubera ko umukuru ari we uhabwa amaturo n’umuto, ni ukuvuga ko Malekisedeki aruta Abrahamu n’abamukomokaho bose. Naho Yezu we, ni Umuherezagitambo usumba abandi bose; yego ni umuherezagitambo wo mu cyiciro cya Malekisedeki» (5.10; 6,20; 7,11) ariko we aramusumbye kure., Abrahamu, umukurambere wacu, yeguriye igice cya cumi cy’iminyago myiza! 5Abakomoka kuri Levi batorewe kuba abaherezabitambo, ni bo bonyine Amategeko ashinga kwakirira rubanda kimwe cya cumi cy’umusaruro wabo ugenewe Ingoro; abo bawutanga kandi ni abavandimwe babo bakomoka kuri Abrahamu. 6Ariko Malekisedeki we, utari uwo mu bisekuruza byabo, yegukanye igice cya cumi cy’umutungo wa Abrahamu, kandi aha umugisha uwaragijwe amasezerano y’Imana. 7Nta we ushidikanya ko umuto ari we uhabwa umugisha n’umukuru. 8Bisubiye kandi bene Levi basoresha ni abagenewe kuzapfa, naho Malekisedeki we bahamya ko ariho. 9Twavuga ndetse ko Levi, wakiraga kimwe cya cumi, na we ubwe yagitangiye muri Abrahamu, 10kuko yari akiri mu nda ya sekuruza igihe asanganiwe na Malekisedeki.
Ubuherezabitambo busumbye ubwa Levi
11Iyaba ubuherezabitambo bwa Levi bwari bwuzuye — kandi mu by’ukuri ari bwo shingiro ry’amategeko yahawe Israheli — ntibiba byarabaye ngombwa ko haduka undi muherezabitambo, wo mu cyiciro cya Malekisedeki, aho kuba uwo mu cyiciro cya Aroni. 12Igihe rero ubuherezabitambo buhindutse, ni ngombwa ko n’amategeko ahinduka. 13Uwo ibi bivugwaho — Nyagasani Umwami wacu — avuka mu bundi bwoko butigeze gushingwa imirimo y’urutambiro. 14Nta we uyobewe ko Umwami wacu akomoka kuri Yuda, ubwoko Musa atigeze ahingutsa mu bagenewe ubuherezabitambo. 15Bikarushaho kumvikana, iyo tuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki; 16akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho. 17Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.»#7.17 Malekisedeki: Zaburi 110,4 18Bityo amahame ya mbere akaba avuyeho, kuko yari adafashe kandi nta kamaro. 19Amategeko koko nta cyo yigeze ageza ku ndunduro; ni yo mpamvu twahawe amizero yisumbuye ari yo dukesha kwegera Imana.
20Uretse ibyo kandi habaye n’indahiro y’Imana: ubwo abaherezabitambo ba mbere bashyirwagaho nta ndahiro, 21Uwacu we yashyirishijweho indahiro y’Uwamubwiye ati «Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho: Uri Umuherezagitambo iteka ryose.»#7.21 iteka ryose: Zaburi 110,4 22Ni kuri ubwo buryo Yezu ahagarariye Isezerano ryisumbuye. 23Byongeye kandi, abaherezabitambo ba mbere bakurikiranye ari benshi, kuko urupfu rwabatwaraga; 24ariko We, kuko ari uw’iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusimburanwaho. 25Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose.
26Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. 27Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. 28Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose.
Currently Selected:
Abehebureyi 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.