YouVersion Logo
Search Icon

Abehebureyi 2

2
Kwita ku butumwa twagejejweho
1Ni yo mpamvu tugomba guhugukira cyane ibyo twumvise, niba tudashaka kugenda tuyobagurika. 2Tuzirikane ukuntu ijambo ryavuzwe kera n’abamalayika#2.2 kera n’abamalayika: abigishamategeko b’Abayahudi bemezaga ko igihe Imana ihereye Musa Amategeko ku musozi wa Sinayi, yohereje abamalayika bakaba ari bo bayamushyikiriza (nyamara mu Iyim 19,20—20.17 nta cyo babivugaho). Ariko kandi mu bitabo bya Iyim, Ibar, Lev, Ivug, hari aho bagera bagasobanura neza ibihano byari biteganyirijwe uwabaga adakurikiza amategeko n’imico ya Israheli. ryabaye impamo, n’ukuntu abarirenzeho bakarisuzugura bikururiye igihano kibakwiye. 3Twebwe rero twazarokoka dute niba turangaranye umukiro wa bene ako kageni, wabanje kwamamazwa na Nyagasani ubwe, nyuma natwe abawumvise tukawuhamya, 4kandi Imana ubwayo iwukomeresha ibimenyetso, ibitangaza n’ibikorwa by’impangare by’amoko yose, n’ingabire Roho Mutagatifu atanga nk’uko abishaka.
Yezu, umuvandimwe w’abantu
5Abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati 6«Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene Muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho? 7Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; 8ibintu byose ubishyira mu nsi ye.»#2.8 mu nsi ye: Zaburi 8,5–7. Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse, 9nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo, ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro.
10Mu by’ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo — ari we uburokorwe bwose buturukaho —, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. 11Koko rero utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, 12avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»#2.12 mu ikoraniro: Zaburi 22,23. 13Akongera ati «Ni we nzashyiramo amizero yanjye.»#2.13 amizero yanjye: Izayi 8,17. Kandi ati «Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.»#2.13 Imana yampaye: Izayi 8,18.
14None rero, ubwo abana bafitanye ubumwe bw’amaraso n’umubiri, Yezu na We yasangiye na bo ubwo bumwe kugira ngo mu rupfu rwe atsiratsize umugenga warwo, ari we Sekibi, 15maze abohore abatinyaga urupfu rubahoza mu bucakara igihe cy’ubuzima bwabo bwose. 16Koko ntiyaje atabaye abamalayika, ahubwo yaje atabaye inkomoko y'Abrahamu. 17Kubera iyo mpamvu yagombaga kwishushanya n’abavandimwe be muri byose, akaba Umuherezagitambo Mukuru#2.17 Umuherezagitambo Mukuru: mu Isezerano rya Kera, umuherezabitambo mukuru yaturaga rimwe mu mwaka igitambo cyo guhongerera ibyaha by’umuryango w’Imana (Lev. 16,1 . . . ). Mu Isezerano Rishya, urupfu n’izuka bya Yezu Kristu ni cyo gitambo cy’ukuri gisimbura ibya kera. Reba na 5,1. w’umunyampuhwe, kandi wishyikira ku Mana ngo ahanagure ibyaha by’imbaga. 18Ubwo We yababaye kandi akageragezwa, ashobora no gutabara abageragezwa.

Currently Selected:

Abehebureyi 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in