YouVersion Logo
Search Icon

Baruki 6

6
Kwirinda ibigirwamana
1Kubera ibyaha mwakoreye Imana, Nebukadinetsari, umwami w’i Babiloni, agiye kubajyana bunyago i Babiloni. 2Nimugerayo muzahamara imyaka myinshi, n’igihe kirekire, bigeze ku bisekuruza birindwi#6.2 ku bisekuruza birindwi: mu by’ukuri Abayahudi bahawe na Sirusi, umwami w’Abaperisi, uburenganzira bwo gusubira iwabo, hashize nk’igisekuruza kimwe gusa bari i Babiloni. Benshi baratashye, nyamara abandi batari bake bigumirayo, kuko bari bamaze kuhamererwa neza. Iyi baruwa rero, yandikiwe ababakomokaho, bari bamaze i Babiloni ibisekuruza birindwi.; nyuma ariko nkazahabavana mu mahoro. 3Nuko rero, i Babiloni muzahabona ibigirwamana bikozwe muri feza, muri zahabu no mu biti, bigahekwa ku ntugu maze bigakangaranya abanyamahanga. 4Muramenye, namwe ntimuzamere nk’abo banyamahanga ngo mutinye ibyo bigirwamana, 5mubonye iyo mbaga ibikikije, ikanabisenga. Ahubwo muzibwire mu mutima, muti «Mutegetsi, ni wowe wenyine ukwiye gusengwa.» 6Kuko umumalayika wanjye ari kumwe namwe, akaba ari we uzabitaho, agatuma mubaho.
Ibigirwamana ntibigomba kubayobya
7Koko rero, ururimi rw’ibyo bigirwamana rwabajwe n’umunyabukorikori, bisigwa zahabu na feza, ariko ubwabyo ni ibinyoma nta n’ubwo bibasha kuvuga. 8Nk’uko bakora imitako y’umukobwa w’inkumi ukunda kurimba, abo bantu bafata zahabu, maze bakayikoramo amakamba yo gutamiriza ku mutwe w’ibyo bita imana zabo. 9Rimwe na rimwe ndetse n’abaherezabitambo babyo babyibaho zahabu na feza, bakabyikoreshereza ibyo bakeneye, kugeza n’aho babihaho n’indaya zibera hejuru mu masengero yabo. 10Ibyo bigirwamana byabo bikozwe muri feza, muri zahabu no mu biti babyambika imyambaro nk’iy’abantu, ariko byo ntibishobora kwirinda ingese n’imungu. 11Iyo bamaze kubyambika umwenda w’umuhemba, ahasigaye bahungura mu ruhanga rwabyo umukungugu wo mu ngoro, ubitumukiraho. 12N’ubwo usanga hari igifashe inkoni nk’umutware w’igihugu, nyamara ntigishobora kwica ugisuzuguye! 13Ikindi usanga gicigatiye inkota n’intorezo mu kiganza cy’iburyo, nyamara ntigishobore kwirwanaho mu ntambara cyangwa se kwikiza abajura! 14Ibyo byose bigaragaza ko bitari imana; nuko rero ntimukabitinye#6.14 ntimukabitinye: iyo nyikirizo isoza iragaruka ku mirongo 22, 28, 39, 44, 51, 56, kandi igatsindagiriza ko ibigirwamana nta bubasha na gato bifite.!
15Nk’uko ikibindi kimenetse kibura icyo kimara, ni na ko ibyo bigirwamana bashyira mu ngoro bimeze. 16Amaso yabyo yuzuranaho umukungugu utumurwa n’ibirenge by’abantu binjira. 17Mbese nk’uko bakingirana umuntu watutse umwami mbere y’uko ajyanwa kwicwa, ni ko abaherezabitambo bakingisha ingoro z’izo mana zabo inzugi, bakazishyiraho amapata n’ibihindizo, batinya ko abajura baza kuziba. 18Bacana amatara menshi aruta ubwinshi ayo mu mazu yabo bwite, kandi ibyo bigirwamana bidashobora no kubona na rimwe muri yo. 19Bimeze nka kimwe mu biti by’igisenge cy’ingoro bavuga ko cyamunzwe; umuswa uvuye mu butaka ubiryana n’imyambaro yabyo, nyamara ntibigire icyo byumva. 20Uruhanga rwabyo rwahindutse umurayi kubera imyotsi izamuka mu ngoro; 21ku mubiri wabyo no ku mutwe usanga hatonze uducurama, intashya n’ibindi binyoni biguruka binyuranamo; ndetse hari n’injangwe. 22Ibyo byose ni byo muzamenyeraho ko bitari imana; nuko rero ntimukabitinye!
23Babisize zahabu ituma biba byiza, ariko nihatagira ubikuba ngo abikureho umwanda, si byo bizisubiza ububengerane; kuko n’igihe babishongeshaga, byo nta cyo byigeze byumva. 24N’aho babigura ku giciro bishakiye cyose, nta mwuka w’ubugingo ubirimo. 25Kubera ko bitagira ibirenge babiheka ku ntungu, bityo bikagaragariza abantu ikimwaro cyabyo. Abagaragu babyo na bo bakorwa n’isoni, kuko ari bo babyegura igihe byirunze hasi. 26N’iyo babyeguye ntibibasha ubwabyo kwinyagambura, birahengama ntibishobore kwiyegura; kubihereza amaturo ni nko kuyatura intumbi! 27Inyama batura ibyo bigirwamana, abaherezabitambo babyo barazicuruza bakazungukaho, abagore babo bagafata igice kimwe cyazo bakagishyiraho umunyu, ntibagire icyo bafashisha abakene n’abatishoboye. Umugore uri mu mihango y’abakobwa kimwe n’umaze kubyara, ntibatinya gukorakora ibyatuwe ibyo bigirwamana. 28Mumenyere rero kuri ibyo byose ko bitari imana, nuko rero ntimukabitinye!
Ibyo byose kubyita imana ni ukuyoba
29Ayo mashusho akozwe muri feza, muri zahabu no mu biti umuntu yayita imana ashingiye ku ki, kandi abagore ari bo bayahereza amaturo? 30Abaherezabitambo biyicarira mu ngoro zeguriwe ibyo bigirwamana, bambaye imyambaro y’ibishwangi, bogoshe imisatsi n’ubwanwa, kandi batitwikiriye mu mutwe; 31bakaboroga kandi bagasakuza imbere yabyo, mbese nk’uko babigenza mu mihango yo guhamba uwapfuye. 32Hanyuma bagatwara imyambaro y’ibyo bigirwamana, bakayambika abagore babo n’abana babo.
33Ubigiriye neza cyangwa se nabi, ibyo bigirwamana ntibishobora kubimwitura; nta n’ububasha bigira bwo kwimika umwami cyangwa se kumukuraho; 34nta n’ubwo bishobora gutanga ubukungu cyangwa se imari. Iyo hari ubigiriye isezerano ntaryuzuze, ntibishobora kubimuryoza. 35Ntibishobora gukiza umuntu urupfu, cyangwa se ngo bigobotore umunyantege nke mu nzara z’umunyamaboko; 36ntibishobora guhumura impumyi cyangwa ngo bivane umuntu mu kababaro; 37ntibishobora kugirira impuhwe umupfakazi cyangwa ngo bigirire neza impfubyi. 38Ibyo bigirwamana bikozwe mu biti bakabisiga zahabu na feza, nta cyo birusha amabuye yacukuwe ku musozi; n’abagaragu babyo bazakorwa n’isoni! 39Ubwo se umuntu yabona ate, cyangwa akaba yavuga ate ko byaba imana?
40Byongeye kandi, n’Abakalideya ubwabo barabisuzugura: nk’iyo babonye umuntu w’ikiragi bamuzanira Beli, bakamusaba ngo ahe uwo muntu kuvuga, mbese nk’aho icyo kigirwamana cyashobora kubumva; 41abo bantu na bo kandi ntibabasha gutekereza neza ngo bareke ibyo bigirwamana bitagira ubwenge! 42Hari n’abagore bakenyera imyeko, bakicara ku mayira ngo batwike ibishogoshogo nk’aho ari ububani; 43igihe umwe muri bo yaryamanye n’umugenzi umuhamagaye, akannyega mugenzi we ngo kuko batamubengutse nka we, umweko we ntukenyururwe. 44Rwose ibikorerwa ibyo bigirwamana byose ni amanjwe. Ubwo se umuntu yabona ate, cyangwa akaba yavuga ate ko byaba imana?
45Ibyo bigirwamana byakozwe n’abanyabukorikori n’abacuzi ba zahabu na feza; nta kindi rero byashobora kuba cyo, kitari icyo ababikoze babishakaho. 46Abo banyabukorikori na bo ntibazabaho igihe kirekire; none se ibikorwa byabo byashobora bite kuba Imana? 47Koko rero, nta kindi abo bantu bazasigira urubyaro rwabo kitari ibinyoma n’ikimwaro.
48Iyo hateye intambara cyangwa ibyago, abaherezabitambo usanga babazanya aho bajya kwihisha, bo n’ibigirwamana byabo. 49Ni kuki batumviraho ko bitari imana, kandi na byo ubwabyo bidashobora kwikiza intambara cyangwa ibyago? 50Koko rero, ni ibiti bisize zahabu na feza, umunsi umwe bose bazumva ko ari ibinyoma; amahanga yose kimwe n’abami bose bazamenya ko bitari imana, ahubwo ko ari ibikorwa bivuye mu biganza by’abantu, kandi ko nta bubasha bukomoka ku Mana bubirimo. 51Ni iki gituma rero bose badakurizaho kumva ko bitari imana?
52Ntibishobora kwimikira igihugu umwami cyangwa ngo bihe abantu imvura. 53Ntibishobora kwifatira ibyemezo ku bibazo byabyo bwite cyangwa ngo birenganure urengana: nta cyo bishoboye, bimeze nk’ibikona biri mu kirere hagati y’ijuru n’isi. 54Umuriro uramutse utwitse ingoro y’ibyo bigirwamana by’ibiti, bisize zahabu na feza, abaherezabitambo babyo bakwihungira bakavamo ari bataraga, ariko byo byashya byose bigakongoka nk’ibiti biri mu cyocyezo. 55Ntibyashobora guhangara umwami cyangwa abanzi. 56Umuntu rero yashobora ate kwemera cyangwa gutekereza ko byaba imana?
Ibigirwamana nta cyo bishoboye
57Ibyo bigirwamana by’ibiti, bisize feza na zahabu, ntibishobora kwikiza abajura n’abasahuzi; bityo rero ababirusha amaboko bazabikuraho zahabu na feza kandi batware n’imyambaro byari byambaye, kuko bidashobora kwirwanaho. 58Umwami agaragaza hose ubutwari bwe, ndetse n’igikoresho cyo mu rugo kikagirira nyiracyo akamaro; ni cyo gituma biruta ibyo bigirwamana by’ibinyoma. Ibyaba byiza kurushaho ni ukwibera urugi rw’inzu rukingira ibiyirimo cyangwa se inkingi y’igiti mu ngoro y’umwami, aho kuba nk’ibyo bigirwamana by’ibinyoma!
59Koko rero, izuba, ukwezi n’inyenyeri bifite ubutumwa bigomba kurangiza kandi bikumvira; 60umurabyo na wo igihe urabije uryohera ijisho; umuyaga uhuhera mu bihugu byose; 61ibicu byubahiriza itegeko Imana yabihaye bikazenguruka isi yose; umuriro woherejwe uturutse mu ijuru ngo utwike imisozi n’amashyamba, na wo ukora icyo wategetswe. 62Ibigirwamana byo ntibigereranywa na gato n’ibyo tumaze kurondora, haba mu buranga cyangwa mu bubasha, 63bigatuma rero nta wakubahuka gutekereza cyangwa kuvuga ko byaba imana, kuko bidashobora guca imanza cyangwa ngo bigire icyiza bikorera abantu. 64Mumenye rero ko bitari imana; ntimukabitinye!
65Koko rero, ntibishobora kuvuma abami cyangwa kubaha umugisha, 66ntibishobora kwereka amahanga ibimenyetso byo mu ijuru; ntibibengerana nk’izuba cyangwa ngo bimurike nk’ukwezi. 67Inyamaswa zo mu ishyamba zirabiruta kure, kuko zishobora kwihisha no kwirwanaho ubwazo. 68Nuko rero, nta kintu na kimwe kitugaragariza ko byaba imana, namwe ntimukabitinye!
69Ibyo bigirwamana byabo by’ibiti, bisize zahabu na feza, bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu mirima y’imyungu, ariko ntibigire icyo bikora. 70Ikindi kandi, ibyo bigirwamana byabo by’ibiti, basize zahabu na feza, bimeze nk’igihuru cy’amahwa kiri mu busitani maze inyoni z’amoko yose zikakigwaho, cyangwa nk’intumbi bajugunye mu mwijima! 71Umwenda w’umuhemba n’uw’ihariri ubiboreraho, ni byo muzamenyeraho ko bitari imana. Amaherezo bizamungwa maze bihinduke urukozasoni mu gihugu. 72Birutwa n’umuntu w’intungane utayoboka ibigirwamana, kuko uwo nguwo atazakorwa n’ikimwaro!

Currently Selected:

Baruki 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in