YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 1

1
1Amagambo ya Amosi, wari umwe mu borozi b’i Tekowa, yerekeye ibyo yabonye bireba Israheli, mu gihe cya Oziya, umwami wa Yuda, na Yerobowamu, mwene Yowasi, umwami wa Israheli, igihe umutingito w’isi wari ushigaje imyaka ibiri ngo ube. 2Yaravuze ati
«Uhoraho yivugiye kuri Siyoni,
arangururira ijwi rye i Yeruzalemu;
inzuri z’abashumba ziri mu kababaro#1.2 mu kababaro: Imana iganje kuri Siyoni, igiye gucira urubanza amahanga kimwe n’umuryango wayo, kubera ubugome bwabo. Mu gihugu hazatera amapfa, ibyatsi byume, n’abashumba babure aho baragira.,
n’ibitwa bya Karumeli birumirana.»
I. URUBANZA RUZACIRWA IBIHUGU BIKIKIJE ISRAHELI, NA YO UBWAYO
Aramu n’umurwa wayo, Damasi
3Uhoraho avuze atya:
Kabiri gatatu Damasi icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bakubitishije Gilihadi ibibando by’ibyuma,
4nzatwika inzu ya Hazayeli
maze ingoro za Beni‐Hadadi#1.4 Hazayeli . . . Beni‐Hadadi: si bo bami bategekaga Damasi mu gihe cya Amosi, ahubwo ni babiri mu bazunguwe n’umwami wariho icyo gihe. Abo bami bombi bari bazwiho kwanga Israheli urunuka (2 Bami 8,12; 10,32–33; 13,3.7). zitsembwe n’umuriro;
5nzamenagura ibyuma bifunze inzugi za Damasi,
nturumbure igikomangoma kiri i Bikati‐Aveni,
ntsembe n’ufite inkoni ya cyami i Betedeni#1.5 Bikati‐Aveni . . . Betedeni: izina rya mbere risobanura ngo «ikibaya cy’ubugome», naho irya kabiri ngo «inzu y’umudamararo». Nguko uko umuhanuzi Amosi yita Damasi.,
maze abantu b’Aramu bajyanwe bunyago i Kiri.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Abafilisiti n’umurwa wabo, Gaza
6Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Gaza icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bajyanye bunyago imbaga y’abantu
bakabagabiza Edomu#1.6 bakabagabiza Edomu: abo Abafilisiti bagiraga imbohe mu ntambara, babaguraga n’Abanyedomu ngo bababere abacakara.,
7nzatwika inkike za Gaza,
maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro;
8nzavanaho igikomangoma cy’Ashidodi,
n’uwitwaje inkoni ya cyami wo muri Ashikeloni,
nzahindukira ntere Ekironi,
maze Abafilisiti bazaba basigaye barimbuke.
Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Fenisiya n’umurwa wayo, Tiri
9Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Tiri icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bagabije Edomu imbaga
y’abo bari baratwayeho iminyago,
bakibagirwa amasezerano ya kivandimwe#1.9 amasezerano ya kivandimwe: kuva mu gihe cya Salomoni, Abayisraheli bakunze kumvikana neza n’Abanyatiri. Reba 1 Bami 5,26 na 9,13.
bari baragiranye na bo,
10nzatwika inkike za Tiri,
maze ingoro zayo zitsembwe n’umuriro.
Edomu n’umurwa wayo, Bosira
11Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Edomu icumura !
Niyemeje kuyihana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko yatoteje umuvandimwe we#1.11 umuvandimwe we: Yakobo (wiswe n’irya Israheli akaba n’umukurambere w’Abayisraheli) yavaga inda imwe na Ezawu (wiswe n’irya Edomu akaba n’umukurambere w’Abanyedomu bose). Bombi bari abahungu ba Izaki, ariko ntibahwemye gushyamirana (reba Intg 25,22–34).
ashaka kumwicisha inkota kandi akamwima imbabazi,
kuko uburakari bwe butigeze bugabanuka
kandi akagumana inzika igihe cyose,
12nzatwika Temani,
maze ingoro za Bosira zitsembwe n’umuriro.
Amoni n’umurwa wayo, Raba
13Uhoraho avuze atya :
Kabiri gatatu Abahamoni bacumura !
Niyemeje kubahana kandi sinzivuguruza !
Kubera ko bafomoje abagore batwite b’i Gilihadi
kugira ngo bagure imipaka y’igihugu cyabo,
14nzatwika inkike za Raba,
maze umuriro utsembe ingoro zayo,
habe urusaku rw’intambara
rumeze nk’urw’umunsi w’imirwano,
ruvanze n’inkubi y’umuyaga;
15umwami wabo azajyanwa bunyago,
kimwe n’abategeka b’ingabo ze.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Currently Selected:

Amosi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in