Kubara 36
36
Amategeko yo kurongorana kw'abakobwa ba Selofehadi n'abandi nka bo
1Abatware b'amazu ya ba sekuru y'umuryango w'abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y'Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n'abakomeye, ni bo batware b'amazu ya ba sekuruza y'Abisirayeli, 2#Kub 27.7 bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n'Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye. 3Kandi nibarongorwa n'umuntu wese wo mu yindi miryango y'Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y'umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu. 4Kandi umwaka w'Abisirayeli wa yubile nusohora, gakondo yabo izongerwa ku y'umuryango bashatsemo. Nuko gakondo yabo izaba ikuwe ku y'umuryango wa ba sogokuruza.”
5Mose ategeka Abisirayeli ibyo ategetswe n'Uwiteka ati “Umuryango w'Abayosefu waburanye iby'ukuri. 6Iri ni ryo tegeko Uwiteka ategetse ku by'abakobwa ba Selofehadi ati ‘Bazarongorwe n'abo bashatse, ariko bashake abo mu muryango wo mu muryango wa ba sekuruza. 7Ntihazagire gakondo y'Abisirayeli iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, ahubwo umuntu wese wo mu Bisirayeli agumane akaramata gakondo yo mu muryango wa ba sekuruza. 8Umukobwa wese uzagira gakondo yo mu muryango w'Abisirayeli wose, azarongorwe n'uwo mu muryango wo mu muryango wa sekuruza, kugira ngo umuntu wese wo mu Bisirayeli agire gakondo ya ba sekuruza. 9Nuko ntihazagire gakondo iva mu muryango umwe ngo ijye mu wundi, kuko imiryango y'Abisirayeli yose izaba ikwiriye kugumana akaramata gakondo yayo.’ ”
10Uko Uwiteka yategetse Mose, aba ari ko abakobwa ba Selofehadi babigenza. 11Mahila na Tirusa na Hogila, na Miluka na Nowa, abakobwa ba Selofehadi, barongorwa n'abahungu ba ba se wabo. 12Barongorwa n'abo mu miryango w'Abamanase mwene Yosefu, gakondo yabo iguma mu muryango urimo umuryango wa se.
13Ayo ni yo mategeko n'amateka Uwiteka yategekeye Abisirayeli mu kanwa ka Mose, bari mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
Currently Selected:
Kubara 36: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.