YouVersion Logo
Search Icon

Kubara 33

33
Indaro zo mu rugendo rw'Abisirayeli uhereye muri Egiputa ukageza kuri Yorodani
1Izi ni zo ndaro z'Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni. 2Mose yandika ingendo z'indaro zabo abitegetswe n'Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk'uko ingendo zabo zari ziri:
3Bahaguruka i Rāmesesi mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n'itanu. Pasika yaraye ishize, Abisirayeli bavayo bashinze amajosi mu maso y'Abanyegiputa bose. 4Basiga bagihamba imfura zabo zose Uwiteka yiciye hagati muri bo, no ku mana zabo Uwiteka yari yashohoje amateka aziciriyeho.
5Nuko Abisirayeli bahaguruka i Rāmesesi, babamba amahema i Sukoti.
6Barahahaguruka babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.
7Barahahaguruka basubira inyuma, bagera i Pihahiroti iri imbere y'i Bālisefoni, babamba amahema imbere y'i Migidoli.
8Bahaguruka imbere y'i Hahiroti, baca mu nyanja hagati bagera mu butayu, bagenda iminsi itatu mu butayu bwa Etamu, babamba amahema i Mara.
9Barahahaguruka bataha muri Elimu, hari amasoko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi, babambayo amahema.
10Barahahaguruka, babamba amahema ku Nyanja Itukura.
11Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini.
12Barahahaguruka, babamba amahema i Dofuka.
13Barahahaguruka, babamba amahema muri Alushi.
14Barahahaguruka, babamba amahema i Refidimu, hatagira amazi banywa.
15Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Sinayi.
16Barahahaguruka, babamba amahema i Kiburotihatāva.
17Barahahaguruka, babamba amahema i Haseroti.
18Barahahaguruka, babamba amahema i Ritima.
19Barahahaguruka, babamba amahema i Rimoniperēsi.
20Barahahaguruka, babamba amahema i Libuna.
21Barahahaguruka, babamba amahema i Risa.
22Barahahaguruka, babamba amahema i Kehelata.
23Barahahaguruka, babamba amahema ku musozi Sheferi.
24Barahahaguruka, babamba amahema i Harada.
25Barahahaguruka, babamba amahema i Makeloti.
26Barahahaguruka, babamba amahema i Tahati.
27Barahahaguruka, babamba amahema i Tera.
28Barahahaguruka, babamba amahema i Mitika.
29Barahahaguruka, babamba amahema i Hashimona.
30Barahahaguruka, babamba amahema i Moseroti.
31Barahahaguruka, babamba amahema i Beneyākani.
32Barahahaguruka, babamba amahema i Horihagidigadi.
33Barahahaguruka, babamba amahema i Yotibata.
34Barahahaguruka, babamba amahema muri Aburona.
35Barahahaguruka, babamba amahema muri Esiyonigeberi.
36Barahahaguruka, babamba amahema mu butayu bwa Zini, ni ho Kadeshi.
37Bahaguruka i Kadeshi, babamba amahema ku musozi Hori ku rugabano rw'igihugu cya Edomu.
38 # Kub 20.22-28; Guteg 10.6; 32.50 Aroni umutambyi azamuka uwo musozi Hori, abitegetswe n'Uwiteka, apfirayo mu mwaka wa mirongo ine uhereye aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa, mu kwezi kwawo kwa gatanu, ku munsi wako wa mbere. 39Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n'itatu, ubwo yapfiraga ku musozi Hori.
40 # Kub 21.1 Umwami w'i Aradi w'Umunyakanāni, wari utuye i Negebu yo mu gihugu cy'i Kanāni, yumva yuko Abisirayeli baje.
41Bahaguruka ku musozi Hori, babamba amahema i Salumoni.
42Barahahaguruka, babamba amahema i Punoni.
43Barahahaguruka, babamba amahema mu Oboti.
44Barahahaguruka, babamba amahema Iyabarimu, ku rugabano rw'i Mowabu.
45Bahaguruka Iyimu, babamba amahema i Diboni Gadi.
46Barahahaguruka, babamba amahema mu Alumonidibulatayimu.
47Barahahaguruka, babamba amahema mu misozi ya Abarimu, imbere y'i Nebo.
48Barahahaguruka, babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
49Babamba amahema kuri Yorodani, bahereye i Betiyeshimoti bageza muri Abeli Shitimu yo mu kibaya cy'i Mowabu kinini.
50Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko ati 51“Bwira Abisirayeli uti ‘Nimwambuka Yorodani mukajya mu gihugu cy'i Kanāni, 52muzirukane bene igihugu bose bari imbere yanyu, mutsembe ibibuye byabo byabajweho ibishushanyo, kandi mutsembe ibishushanyo byabo byayagijwe byose, musenye amasengero yabo yose yo mu mpinga z'imisozi. 53Muhindūre icyo gihugu mugituremo, kuko ari mwe ngihaye ho gakondo. 54#Kub 26.54-56 Muzaheshwe igihugu ho gakondo n'ubufindo nk'uko imiryango yanyu iri, abaruta abandi ubwinshi muzabahe gakondo ngari, abake muzabahe nto. Aho ubufindo buzategekera umuntu, abe ari ho haba ahe. Muzahabwe gakondo zanyu nk'uko imiryango ya ba sekuruza wanyu iri. 55Ariko nimutirukana bene igihugu bari imbere yanyu, abo muzasiga muri bo bazabamerera nk'ibibahanda amaso, nk'amahwa mu mbavu zanyu, bazababera ababisha mu gihugu mutuyemo. 56Kandi ibyo nibwiraga ko nzagirira abo, nzabigirira mwe.’ ”

Currently Selected:

Kubara 33: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in