YouVersion Logo
Search Icon

Kubara 31

31
Abisirayeli batsinda Abamidiyani
1Uwiteka abwira Mose ati 2“Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.”
3Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe. 4Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y'Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.”
5Nuko batoranya mu bihumbi by'Abisirayeli ingabo igihumbi igihumbi mu miryango yose, ziba ingabo inzovu n'ibihumbi bibiri zifite intwaro. 6Mose yohereza izo ngabo ari igihumbi igihumbi mu miryango yose, ngo batabare, aboherezanya na Finehasi mwene Eleyazari umutambyi, ajyanye ibintu by'ahera n'amakondera yo kuvuzwa ijwi rirandaze. 7Barwanya Abamidiyani uko Uwiteka yategetse Mose, bica abagabo bose. 8Bica n'abami b'Abamidiyani ari bo: Evi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, abami b'Abamidiyani uko ari batanu, kandi na Balāmu mwene Bewori bamwicisha inkota.
9Abisirayeli bajyana ho abanyagano Abamidiyanikazi n'abana babo bato, banyaga inka zabo zose n'imikumbi yabo yose, basahura n'ibintu byabo byose. 10Batwika imidugudu babagamo yose n'ingo zabo zose. 11Batabarukana isahu yose n'iminyago yose y'abantu n'amatungo. 12Imbohe n'iminyago n'isahu babizanira Mose na Eleyazari umutambyi n'iteraniro ry'Abisirayeli, aho baganditse mu kibaya cy'i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko.
Ibyategekewe Abamidiyanikazi, no ku minyago n'isahu
13Mose na Eleyazari umutambyi n'abatware b'iteraniro bose, babasanganirira inyuma y'aho baganditse. 14Mose arakarira abatware b'ingabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batabarutse. 15Arababaza ati “Ko mwakijije abagore bose ntibapfe? 16#Kub 25.1-9 Dore abo ni bo bacumuje Abisirayeli ku Uwiteka mu by'i Pewori babitewe n'inama za Balāmu, bituma mugiga itera iteraniro ry'Uwiteka. 17Nuko none mwice umuhungu wese wo mu bana bato, n'umugore wese wigeze kuryamana n'umugabo. 18Ariko abakobwa bato bose batigeze kuryamana n'abagabo, mubīkirize ubwanyu. 19Kandi mubambe amahema yanyu inyuma y'aho tuganditse, mumareyo iminsi irindwi: uwishe wese n'uwakoze ku ntumbi wese, mwihumanure ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi mwe n'iminyago yanyu. 20Muhumanure n'imyambaro yose n'ibyaremwe mu ruhu byose, n'ibyaboheshejwe ubwoya bw'ihene byose, n'ibyabajwe byose kugira ngo mubyihumanureho.”
21Eleyazari umutambyi abwira abatabarutse ati “Iri ni itegeko Uwiteka yategetse Mose: 22Izahabu n'ifeza n'umuringa, n'icyuma n'ibati n'icyuma cy'isasu, 23ibintu byose bidatwikwa n'umuriro, mubicīshe mu muriro bibone guhumanuka. Ariko kandi mubihumanuze na ya mazi ahumanura, kandi ibyatwikwa n'umuriro byose mubyogeshe ayo mazi. 24Ku wa karindwi muzamese imyenda yanyu, muhumanuke mubone kugaruka mu ngando.”
25Uwiteka abwira Mose ati 26“Bara umubare w'iminyago yanyazwe y'abantu n'amatungo, ufatanye na Eleyazari umutambyi n'abatware b'amazu ya ba sekuruza y'iteraniro. 27Ugabanye iminyago mu migabane ibiri ingana: umwe uhabwe abazi kurasana batabarutse, undi uhabwe iteraniro ryose. 28Kandi utorere Uwiteka intore, uzitore abarasanyi batabarutse, kimwe muri magana atanu cy'abantu n'inka n'indogobe n'imikumbi, 29ubitore mu mugabane wabo ubihe Eleyazari umutambyi, bibe ituro ryererejwe Uwiteka. 30Kandi mu mugabane w'Abisirayeli utore umwe muri mirongo itanu w'abantu, na kimwe muri mirongo itanu cy'inka n'indogobe n'imikumbi, n'andi matungo yose, ubihe Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka.” 31Mose na Eleyazari umutambyi babigenza uko Uwiteka yategetse Mose.
32Iminyago batabazemo isahu yasahuwe n'abarasanyi, yari intama uduhumbi dutandatu n'inzovu ndwi n'ibihumbi bitanu, 33n'inka inzovu ndwi n'ibihumbi bibiri, 34n'indogobe inzovu esheshatu n'igihumbi, 35kandi umubare wose w'abantu wari inzovu eshatu n'ibihumbi bibiri, ari abakobwa batigeze kuryamana n'abagabo. 36Umugabane w'abatabarutse wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu. 37Intore z'Uwiteka batoye ku ntama ziba magana atandatu na mirongo irindwi n'eshanu. 38Inka zari inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo irindwi n'ebyiri. 39Indogobe zari inzovu eshatu na magana atanu, intore z'Uwiteka zo kuri zo zari mirongo itandatu n'imwe. 40Abantu bari inzovu n'ibihumbi bitandatu, intore z'Uwiteka zo kuri bo zari abantu mirongo itatu na babiri. 41Mose aha Eleyazari umutambyi izo ntore. Ni zo turo ryo kwerererezwa Uwiteka uko Uwiteka yategetse Mose.
42Umugabane w'Abisirayeli Mose yagabanije ku batabarutse, 43uwo mugabane w'iteraniro wari intama uduhumbi dutatu n'inzovu eshatu n'ibihumbi birindwi na magana atanu, 44n'inka inzovu eshatu n'ibihumbi bitandatu, 45n'indogobe inzovu eshatu na magana atanu, 46n'abantu inzovu n'ibihumbi bitandatu. 47Kuri uwo mugabane w'Abisirayeli Mose atora kimwe muri mirongo itanu cy'abantu n'amatungo, abiha Abalewi barinda ubuturo bw'Uwiteka, uko Uwiteka yategetse Mose.
48Abatware batwara ibihumbi bya za ngabo, abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, bigira hafi ya Mose. 49Baramubwira bati “Abagaragu bawe tubaze umubare w'abarasanyi dutwara, nta n'umwe watubuzemo. 50Tuzaniye Uwiteka ituro ry'ibyo umuntu wese yasahuye ry'ibintu by'izahabu, n'imikufi yo ku maguru, n'izahabu zimeze nk'imiringa yo ku maboko, n'impeta zishyiraho ikimenyetso n'izo ku matwi, n'inigi byo guhongererera ubugingo bwacu imbere y'Uwiteka.” 51Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu batuye, zose ari incurano. 52Izahabu zose z'ituro bererereje Uwiteka ryatuwe n'abatware b'ibihumbi n'ab'amagana, zari shekeli inzovu n'ibihumbi bitandatu na magana arindwi na mirongo itanu. 53Kuko umuntu wese wo mu barasanyi yari yisahuriye isahu. 54Nuko Mose na Eleyazari umutambyi bākīra izahabu abatware b'ibihumbi n'ab'amagana batuye, bazijyanira mu ihema ry'ibonaniro, kugira ngo zibere Abisirayeli urwibutso rubibukisha imbere y'Uwiteka.

Currently Selected:

Kubara 31: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in