YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya ya Yeremiya 3

3
1Ndi umuntu wabonye umubabaro,
Yankubise inkoni y'uburakari bwe.
2Yaranshoreye ancisha mu mwijima,
Atari mu mucyo.
3Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato,
Burinda bwira.
4Inyama yanjye n'umubiri wanjye bishajishijwe na we,
Amagufwa yanjye yarayamenaguye.
5Yanyubatseho anzingiraho indurwe n'umuruho,
6Yantuje mu mwijima nk'abapfuye kera.
7Yankubiye mu nkike kugira ngo ntahinguka mu irembo,
Yatumye umunyururu wanjye undemerera.
8Ni ukuri iyo mutakiye mutabaza,
Gusenga kwanjye aguheza hanze.
9Inzira zanjye yazīcishije inkike z'amabuye,
Aho nanyuraga yarahagoretse.
10Amereye nk'idubu yubikiye,
Nk'intare iciye igico.
11Yayobeje inzira zanjye,
Kandi yarantanyaguye angira indushyi.
12Yamforeye umuheto,
Angira intego y'umwambi we.
13Yatumye imyambi yo mu kirimba cye impinguranya impyiko,
14Nahindutse urw'amenyo mu bwoko bwanjye bwose,
Bangize indirimbo umunsi wose.
15Yanyujujemo ibisharira,
Yampagije apusinto.
16Amenyo yanjye yayahongoje amabuye,
Yandengeje ivu.
17Kandi watandukanije ubugingo bwanjye,
N'amahoro akamba kure,
Guhirwa narakwibagiwe.
18Maze ndavuga nti
“Imbaraga zanjye no kwiringira kwanjye nari mfite ku Uwiteka, birashize.”
19Ibuka umubabaro wanjye n'amakuba yanjye,
Apusinto n'indurwe.
20Ubugingo bwanjye buracyabyibuka,
Kandi burihebye.
21Iki ni cyo nibuka,
Ni byo bindema umutima.
22Imbabazi z'Uwiteka ni zo zituma tudashiraho,
Kuko ibambe rye ritabura.
23Zihora zunguka uko bukeye,
Umurava wawe ni munini.
24Umutima wanjye uravuga uti
“Uwiteka ni we mugabane wanjye,
Ni cyo gituma nzajya mwiringira.”
25Uwiteka abereye mwiza abamutegereje,
N'ubugingo bw'umushaka.
26Ni byiza ko umuntu yiringira,
Ategereje agakiza k'Uwiteka atuje.
27Bikwiriye umuntu kuremererwa akiri umusore.
28Yicare yiherereye kandi yihoreye,
Kuko Imana yabimushyizeho.
29Nakubite akanwa ke mu mukungugu,
Niba hariho ibyiringiro.
30Ategere umusaya we umukubita,
Bamuhaze ibitutsi,
31Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka.
32Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe,
Nk'uko imbabazi ze nyinshi zingana.
33Kuko atanezezwa no kubabaza abantu,
Cyangwa kubatera agahinda.
34Umwami ntakunda ko banyukanyukira imbohe zose zo mu isi,
35Cyangwa ko bacira umuntu urubanza,
Imbere y'Isumbabyose barwirengagiza.
36Kandi kugoreka urubanza rw'umuntu,
Umwami ntabyemera.
37Ni nde wahanura bikabaho,
Kandi Umwami atari we ubitegetse?
38Mbese ku bushake bw'Isumbabyose#ku . . . Isumbabyose: cyangwa, mu kanwa k'Isumbabyose.,
Ntihaturuka ibibi n'ibyiza?
39Umuntu ukiriho uhaniwe ibyaha bye,
Yakwinubira iki se?
40Dutekereze inzira zacu tuzigenzure,
Tubone kugarukira Uwiteka.
41Twerekeze imitima yacu ku Mana iri mu ijuru,
Tuyitegere n'amaboko yacu.
42“Twaracumuye kandi turagoma,
Nawe ntiwatubabarira.
43Watumiramirijeho uburakari bwawe uraduhiga,
Waratwishe ntiwatubabarira.
44Wikingiye igicu,
Kugira ngo gusenga kwacu kudahita ngo kukugereho.
45Waduhinduye ibishishwa n'ibishingwe hagati y'amoko,
46Abanzi bacu bose baratwasamiye.
47Ubwoba n'urwobo, gusenya no kurimbuka,
Byose byatugezeho.”
48Ijisho ryanjye riratembamo imigezi y'amazi,
Ndizwa no kurimbuka k'umukobwa w'ubwoko bwanjye.
49Ijisho ryanjye ntirihwema gutembamo amarira ubutitsa,
50Kugeza igihe Uwiteka azitegereza,
Akareba hasi ari mu ijuru.
51Amarira y'ijisho ryanjye yandembeje,
Mbitewe n'abakobwa bose bo mu murwa wanjye.
52Abanyangira ubusa bampize cyane nk'inyoni,
53Banyiciye ubugingo mu rwobo rw'inzu y'imbohe,
Bambirinduriraho ibuye.
54Amazi yarandengeye ku mutwe,
Maze ndavuga nti “Ndapfuye.”
55Natakiye izina ryawe, Uwiteka,
Ndi mu rwobo rw'imbohe rw'ikuzimu.
56Wumviye ijwi ryanjye, ntunyime ugutwi kwawe,
Ngo utumva kuniha kwanjye no gutaka kwanjye.
57Umunsi nagutakiraga wanje hafi,
Uravuga uti “Witinya.”
58Ayii, Mwami,
Wamburaniye urubanza rw'umutima wanjye,
Wacunguye ubugingo bwanjye!
59Ayii, Uwiteka,
Wabonye akarengane kanjye,
None ncira urubanza.
60Wabonye guhōra kwabo kose,
N'imigambi yabo yose bangīra.
61Wumvise ibitutsi byabo, ayii Uwiteka,
N'imigambi yabo yose bangīra,
62N'iminwa y'abahagurutswa no kuntera,
N'inama zabo zose bangīra umunsi ukira.
63Itegereze imyicarire yabo,
Reba imihagurukire yabo,
Bangize indirimbo.
64Ayii, Uwiteka,
Uzabiture ibihwanye n'imirimo y'amaboko yabo!
65Uzabahe umutima uhumye#uhumye: cyangwa, unangiwe.,
Umuvumo wawe ubagereho.
66Uzabakurikirane ufite uburakari,
Kandi ubarimbure ngo bashire munsi y'ijuru ry'Uwiteka.

Currently Selected:

Amaganya ya Yeremiya 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy