Ezekeiyeli 9
9
Abantu b'Imana bashyirwa ikimenyetso mu ruhanga
1Maze arangururira mu matwi yanjye n'ijwi rirenga ati “Abahawe gutwara umurwa nimubigize hafi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe.” 2Nuko mbona abantu batandatu baturutse mu nzira y'irembo ryo haruguru ryerekeye ikasikazi, umuntu wese afite intwaro yicana mu kuboko kwe. Kandi mbona undi muri bo yari yambaye imyambaro y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye, maze barinjira bahagarara iruhande rw'igicaniro cy'umuringa.
3Nuko basanga ubwiza bw'Imana ya Isirayeli bwavuye ku mukerubi aho bwahoze bugeze mu muryango w'inzu, maze ahamagara uwo muntu wari wambaye imyenda y'ibitare, afite ihembe ririmo wino ku itako rye. 4#Ibyah 7.3; 9.4; 14.1 Nuko Uwiteka aramubwira ati “Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k'abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”
5Ba bandi arababwira numva ati “Nimugende munyure mu murwa mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe, 6mutsembeho umusaza n'umusore n'inkumi, n'abana bato n'abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera.” Nuko bahera kuri abo basaza bari imbere y'inzu.
7Kandi arababwira ati “Nimuhumanye inzu kandi ingombe zayo muzuzuzemo intumbi. Ngaho nimugende.” Nuko baragenda bica abo ku murwa.
8Nuko bakibica, aho nari nsigaye nikubita hasi nubamye ndataka nti “Ayii Mwami Uwiteka! Mbese uzarimbuza abasigaye ba Isirayeli uburakari bwawe ubusutse i Yerusalemu?”
9Maze arambwira ati “Ibibi by'inzu ya Isirayeli n'iya Yuda birakabije kandi igihugu cyuzuwemo n'amaraso, n'umurwa wuzuyemo imanza zigoretse kuko bavuga bati ‘Uwiteka yataye igihugu, kandi Uwiteka nta cyo areba.’ 10Nanjye ijisho ryanjye ntirizabareba neza kandi sinzabagirira ibambe, ahubwo ibicumuro byabo nzabigereka ku mitwe yabo.”
11Nuko mbona wa muntu wambaye imyambaro y'ibitare, ufite ihembe ririmo wino ku itako rye agaruye ubutumwa ati “Nagenje uko wantegetse.”
Currently Selected:
Ezekeiyeli 9: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.