YouVersion Logo
Search Icon

Ezekeiyeli 7

7
1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 2“Nawe mwana w'umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka abwira igihugu cya Isirayeli uti ‘Amaherezo, amaherezo ageze mu mpande enye z'igihugu.
3“ ‘Noneho amaherezo akugezeho, ngiye kuguteza uburakari bwanjye, ngucire urubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, kandi nzakugaruraho ibizira byawe byose. 4Ijisho ryanjye ntirizakureba neza, kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko ari jye Uwiteka.’ ”
5Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati “Ikibi, ikibi kimwe gusa dore kiraje. 6Iherezo rirageze, amaherezo araje, biragukangukiye dore biragusohoreye. 7Igihano cyawe kikugezeho wa muturage wo mu gihugu we, igihe kirasohoye, umunsi uri hafi, umunsi w'imivurungano mu misozi, si uwo kuvuzwamo impundu.
8“Noneho ngiye kugusukaho umujinya wanjye ngusohozeho uburakari bwanjye, kandi ngucire urubanza ruhwanye n'imigenzereze yawe, nkugarureho ibihwanye n'ibizira byawe byose. 9Ijisho ryanjye ntirizakureba neza kandi sinzakugirira ibambe, ahubwo nzakugaruraho ibihwanye n'imigenzereze yawe, kandi ibizira byawe bizakubonekaho. Muzamenya yuko jye Uwiteka ari jye uhana.
10“Dore wa munsi nguyu uraje igihano cyawe kirasohoye, inkoni iragushibukiye ubwibone bukumezeho. 11Urugomo rurahagurutse, ni nk'inkoni ihana ibibi, nta wuzasigara muri bo, mu nteko zabo no mu butunzi bwabo nta kizahasigara, habe n'icyubahiro cyabo.
12“Igihe kirasohoye umunsi ugeze hafi, umuguzi ye kwishima, n'ugurwaho ye kuganya, kuko umujinya ugeze ku nteko zaho zose. 13Kuko ugurwaho atazasubira ku byaguzwe naho byaba bikiri aho, kuko iyerekwa ryerekeye ku nteko zaho zose, ritazahinduka ukundi, kandi nta wuzikomeza ari mu bibi, kandi akiriho. 14Impanda zirabahuruje ibintu byose barabiringaniza, ariko nta n'umwe wagiye mu ntambara kuko uburakari bwanjye buri ku nteko zaho zose.
15“Hanze hari inkota, kandi imbere hari icyorezo n'inzara: uri mu gasozi azicishwa inkota, na we uri mu murwa uzatsembwaho n'inzara n'icyorezo. 16Ariko abacitse ku icumu bazahungira mu misozi bameze nk'inuma zo mu bikombe, bose bazaba baganya umuntu wese aborozwa n'ibibi bye. 17Amaboko yose azatentebuka, n'intege zose zizacika zibe nk'amazi. 18Kandi bazakenyera ibigunira ibiteye ubwoba bibatwikire. Bose bazagira ipfunwe mu maso habo, kandi no ku mitwe yabo bose hazaba habaye inkomborera. 19Bazajugunya ifeza yabo mu nzira, n'izahabu yabo izababera nk'ikintu cyanduye. Ifeza yabo n'izahabu yabo ntabwo bizashobora kubarokora ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ntabwo bizahaza ubugingo bwabo habe n'amara yabo, kuko byababereye igisitaza cyo kubagusha mu byaha. 20Ubwiza bw'ibyo yarimbanaga yabutakishaga ngo bugaragaze icyubahiro, ariko babiremamo ibishushanyo by'ibizira byabo n'ibintu byabo byangwa urunuka. Ni cyo gituma nabigize icyanduye.
21“Kandi nzabishyira mu maboko y'abanyamahanga ho iminyago, no mu y'abanyabyaha bo mu isi ho isahu, kandi bazabizirura. 22Nzabakuraho n'amaso yanjye, na bo bazazirura mu bwiherero bwanjye, kandi abambuzi bazahinjira bahazirure.
23“Uringanize iminyururu kuko igihugu cyuzuwemo n'ubwicanyi, n'umurwa ukaba wuzuwemo n'urugomo. 24Ni cyo gituma ngiye kuzana abo mu banyamahanga barushije abandi kuba babi bakigarurira amazu yabo, kandi nzatuma ubwibone bw'abakomeye babo bushiraho, n'ubuturo bwabo bwera buzazirurwa. 25Kurimbuka kuraje kandi bazashaka amahoro, ariko ntibazayabona. 26Ishyano rizasimburwa n'irindi shyano, n'inkuru mbi ikurikirwe n'iyindi mbi, kandi bazashakira iyerekwa ku muhanuzi, ariko umutambyi azabura itegeko n'abakuru babure inama. 27Umwami azaboroga n'igikomangoma kizuzurwamo n'amaganya, kandi amaboko y'abantu bo mu gihugu azadagadwa. Nzabagenza nk'uko imigenzereze yabo imeze mbacire urubanza rubakwiriye. Bazamenya yuko ari jye Uwiteka.”

Currently Selected:

Ezekeiyeli 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in