Ezekeiyeli 12
12
Umuhanuzi abera abantu ikimenyetso
1Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 2#Yes 6.9-10; Yer 5.21; Mar 8.18 “Mwana w'umuntu, uturana n'ab'inzu y'abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab'inzu y'abagome.
3“Nuko rero weho mwana w'umuntu, wegeranye ibintu bibaga byo kwimukana, maze wimuke ku manywa bakureba. Uzimuke uve iwawe ujye ahandi bakureba, ahari bizabatera gutekereza nubwo ari ab'inzu y'abagome. 4Kandi uzasohore ibintu byawe nk'ibintu byo kwimukana ku manywa bakureba, nawe uzasohoke nimugoroba bakureba nk'abahagurutse baciwe. 5Wicire icyuho bakureba, ube ari cyo ubimenesherezamo. 6Maze uzabishyire ku rutugu bakuruzi, ubijyane hatabona, uzitwikire mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera inzu ya Isirayeli ikimenyetso.”
7Nuko nkora uko nategetswe: ibintu byanjye mbisohora ku manywa nk'ibyimukanwa, maze ku gicamunsi nca icyuho mu nkike ubwanjye mbisohora hatabona, mbishyira ku rutugu bandeba.
8Bukeye bwaho ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 9“Mwana w'umuntu, mbese ab'inzu ya Isirayeli, ya nzu y'abagome ntibakubajije bati ‘Uragira ibiki?’ 10Ubasubize uti ‘Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ubwo buhanuzi buhanurira umwami uri i Yerusalemu, n'ab'inzu ya Isirayeli bahari bose.’ 11Uvuge uti ‘Mbabereye ikimenyetso.’ Uko nagenje ni ko bazagenzerezwa, bazimurwa bajyanwe ari imbohe. 12Kandi umwami ubarimo azashyira ibintu ku rutugu hatabona maze ahaguruke, bazicira icyuho mu nkike babe ari cyo babimenesherezamo, azitwikira mu maso kuko atazarebesha igihugu amaso ye. 13#2 Abami 25.7; Yer 52.11 Kandi nzamutega ikigoyi cyanjye, afatwe n'umutego wanjye nzamujyane i Babuloni mu gihugu cy'Abakaludaya, kandi ntazahareba nubwo ari ho azagwa. 14Kandi abamukikijeho bose bo kumutabara, n'imitwe y'ingabo ze zose, nzabatataniriza mu birere byose mbakurikize inkota.
15“Na bo bazamenya yuko ndi Uwiteka, igihe nzabatataniriza mu mahanga nkabateragana mu bihugu. 16Ariko nzasiga bake muri bo mbarokore inkota n'inzara n'icyorezo, kugira ngo bagaragarize ibizira byabo byose mu mahanga aho bagiye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.”
17Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 18“Mwana w'umuntu, ibyokurya byawe ubirye uhinda umushyitsi, kandi unywe amazi yawe udagadwa uhagaritse umutima, 19maze ubwire abantu bo mu gihugu uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga iby'abaturage b'i Yerusalemu, n'iby'abo mu gihugu cya Isirayeli ngo: Bazarya ibyokurya byabo bahagaritse imitima, kandi banywe amazi yabo bashobewe kuko igihugu kizaba gihindutse umusaka, n'ibyari bikirimo byose bikaba bisahuwe bazize urugomo rw'abagituyemo bose. 20Kandi imidugudu ituwemo izahindurwa ikidaturwa, igihugu na cyo kizahinduka umusaka maze muzamenya yuko ndi Uwiteka.’ ”
21Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 22“Mwana w'umuntu, uyu mugani ucibwa mu gihugu cya Isirayeli usobanurwa ute ngo iminsi iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? 23Noneho ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Nzatuma uwo mugani utongera gucibwa, kandi ntibazongera kuwuvuga muri Isirayeli.’ Ahubwo ubabwire uti ‘Iminsi igeze hafi, n'iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. 24Nta yerekwa ry'ibinyoma cyangwa ubupfumu bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli. 25Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa, kuko mu minsi yanyu mwa ab'inzu y'ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
26Ijambo ry'Uwiteka ryongera kunzaho riti 27“Mwana w'umuntu, dore ab'inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi ahanura ibihe bikiri kure cyane.’ 28Nuko rero ubabwire uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga rizasohora.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
Currently Selected:
Ezekeiyeli 12: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.