YouVersion Logo
Search Icon

2 Samweli 3

3
1Nuko ab'inzu ya Sawuli n'ab'inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab'inzu ya Sawuli barushaho gucogora.
2Kandi Dawidi yabyariye i Heburoni abana b'abahungu: uw'imfura yitwaga Amunoni wa Ahinowamu w'i Yezerēli, 3uw'ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri, 4uwa kane ni Adoniya umuhungu wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiya umuhungu wa Abitali, 5uwa gatandatu ni Itureyamu wa Egila muka Dawidi. Abo ni bo Dawidi yabyariye i Heburoni.
Abuneri yangana na Ishibosheti
6Icyo gihe cy'intambara zo mu b'inzu ya Sawuli n'ab'iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli.
7Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa umukobwa wa Ayiya. Bukeye Ishibosheti abwira Abuneri ati “Ni iki cyatumye utaha ku nshoreke ya data?” 8Nuko Abuneri arakazwa cyane n'amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy'imbwa y'Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n'incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore? 9#1 Sam 15.28 Nintagirira Dawidi nk'uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije: 10ni ko gukura ubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y'ubwami bwa Dawidi, akaba ari we utegeka Abisirayeli n'Abayuda, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.” 11Nuko Ishibosheti abura ikindi asubiza Abuneri kuko yamutinyaga.
Abuneri yuzura na Dawidi
12Bukeye Abuneri atuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir'iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.”
13Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.” 14#1 Sam 18.27 Maze Dawidi atuma kuri Ishibosheti mwene Sawuli aramubwira ati “Mpa umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by'Abafilisitiya.” 15Nuko Ishibosheti aramutumira, amwaka umugabo we Palutiyeli mwene Layishi. 16Maze umugabo we aramuherekeza agenda arira inzira yose, amugeza i Bahurimu amukurikiye. Agezeyo Abuneri aramubwira ati “Hoshi subirayo.” Nuko asubirayo.
Yowabu ahōrera Asaheli, yica Abuneri
17Bukeye Abuneri ajya inama n'abatware ba Isirayeli arababwira ati “Mu gihe cyashize mwashakaga Dawidi ko aba umwami wanyu, 18none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y'Abafilisitiya, n'ay'ababisha babo bose.’ ” 19Kandi Abuneri abivugira mu matwi y'Ababenyamini. Bukeye arahaguruka ajya i Heburoni, avugira mu matwi ya Dawidi ibyo Abisirayeli n'umuryango w'Ababenyamini bose bishimiye byose.
20Nuko Abuneri n'abamushagaye makumyabiri basanga Dawidi i Heburoni. Dawidi aremera Abuneri n'abo bari kumwe ibirori. 21Maze Abuneri abwira Dawidi ati “Nzahaguruka ngende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugira ngo basezerane nawe isezerano, ubone gutegeka abo umutima wawe ushaka bose.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri agenda amahoro.
22Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeye batabarukana iminyago myinshi. Ariko Abuneri yari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro. 23Yowabu n'ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abuneri mwene Neri yaje i bwami, kandi umwami yamusezereye agenda amahoro.” 24Nuko Yowabu ajya i bwami abaza umwami ati “Ibyo wakoze ni ibiki? Ariko Abuneri ko yaje iwawe, ni iki cyatumye umusezerera akagenda rwose? 25Nawe ntuzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukubeshya, no kugenzura uko utabara n'uko utabaruka, no kugenzura ibyo ukora byose?”
26Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi. 27Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli. 28Hanyuma Dawidi abyumvise aravuga ati “Jye n'ubwami bwanjye ntituzagibwaho n'urubanza rw'amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere y'Uwiteka iminsi yose. 29Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabure uninda cyangwa umubembe, cyangwa ugendera ku kibando cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umuhorote.” 30Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y'i Gibeyoni.
Dawidi aririra Abuneri
31Dawidi aherako abwira Yowabu n'abari kumwe na we bose ati “Nimushishimure imyenda yanyu, mukenyere ibigunira muriririre imbere ya Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi akurikira ikiriba cye. 32Maze Abuneri bamuhamba i Heburoni, umwami ashyira hejuru umuborogo aririra ku gituro cya Abuneri, abantu bose bacika imiborogo. 33Umwami aborogera Abuneri aravuga ati
“Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk'igicucu?
34Amaboko yawe ataboshywe,
Kandi ibirenge byawe bitaboheshejwe iminyururu,
Nk'uko umuntu agwa imbere y'abanyabyaha,
Ni ko uguye.”
Nuko abantu bongera kumuririra.
35Hanyuma abantu bose baza guhata Dawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.” 36Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyo umwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose. 37Nuko uwo munsi abantu bose n'Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abuneri mwene Neri. 38Umwami abwira abagaragu be ati “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyari umugabo ukomeye? 39Kandi nanjye naho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y'ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”

Currently Selected:

2 Samweli 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in