1 Yohana 4
4
Itandukaniro ry'imyigishirize y'ibinyoma n'iy'ukuri
1Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b'ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. 2Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w'Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, 3ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.
4Bana bato, muri ab'Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b'isi. 5Abo ni ab'isi: ni cyo gituma bavuga iby'isi ab'isi bakabumvira. 6Ariko twebweho turi ab'Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw'Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w'ukuri n'umwuka uyobya uwo ari wo.
Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu
7Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n'Imana kandi azi Imana. 8Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo. 9Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw'Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w'ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we. 10Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y'ibyaha byacu.
11Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.
12 #
Yoh 1.18
Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose. 13Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo. 14Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w'abari mu isi. 15Uvuga yuko Yesu ari Umwana w'Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana. 16Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda.
Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we. 17Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w'amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.
18Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose. 19Turayikunda#Turayikunda: cyangwa, Turakunda. kuko ari yo yabanje kudukunda. 20Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. 21Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.
Currently Selected:
1 Yohana 4: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.