1 Ngoma 3
3
Abakomoka kuri Dawidi
1Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw'imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w'Umunyayezerēlikazi, uw'ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w'Umunyakarumelikazi, 2uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w'i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti, 3uwa gatanu ni Shefatiya umwana wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamu umwana w'umugore we Egila.
4 #
2 Sam 5.4-5; 1 Abami 2.11; 1 Ngoma 29.27 Abo uko ari batandatu yababyariye i Heburoni, kandi yamazeyo imyaka irindwi n'amezi atandatu ari ku ngoma. Naho i Yerusalemu yamazeyo imyaka mirongo itatu n'itatu ari ku ngoma. 5#2 Sam 11.3 Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwa umukobwa wa Amiyeli, 6na Ibuhari na Elishama na Elifeleti, 7na Noga na Nefegi na Yafiya, 8na Elishama na Eliyada na Elifeleti, uko ari icyenda. 9Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab'abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo.
10Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati. 11Uwa Yehoshafati ni Yoramu, uwa Yoramu ni Ahaziya, uwa Ahaziya ni Yowasi. 12Uwa Yowasi ni Amasiya, uwa Amasiya ni Uziya, uwa Uziya ni Yotamu. 13Uwa Yotamu ni Ahazi, uwa Ahazi ni Hezekiya, uwa Hezekiya ni Manase. 14Uwa Manase ni Amoni, uwa Amoni ni Yosiya. 15Bene Yosiya uw'impfura ni Yohanani, uwo ubuheta ni Yehoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu. 16Mwene Yehoyakimu ni Yekoniya, uwa Yekoniya ni Sedekiya.
17Bene Yekoniya w'imbohe ni Sheyalutiyeli, 18na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya. 19Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi, bene Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya kandi Shelomiti yari mushiki wabo, 20na Hashubu na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabuhesedi, uko ari batanu.
21Bene Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya. 22Bene Shekaniya ni Shemaya, bene Shemaya ni Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati, uko ari batandatu. 23Bene Neyariya ni Eliyowenayi na Hizekiya na Azirikamu, uko ari batatu. 24Bene Eliyowenayi ni Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani na Delaya na Anani, uko ari barindwi.
Currently Selected:
1 Ngoma 3: BYSB
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
© Bible Society of Rwanda, 2001.