1
Ezekiyeli 4:4-5
Bibiliya Ijambo ry'imana
“Ngaho ryamira urubavu rw'ibumoso, maze wikorere ibyaha by'Abisiraheli. Igihe cyose uzaba uryamiye urwo rubavu, uzaba wikoreye ibyaha byabo. Ibyo uzabikora iminsi magana atatu na mirongo cyenda, ingana n'imyaka Abisiraheli bamaze bacumura. Bityo uzayimara wikoreye ibyaha by'Abisiraheli.
Compare
Explore Ezekiyeli 4:4-5
2
Ezekiyeli 4:6
Nurangiza iyo minsi uzahindukire uryamire urubavu rw'iburyo, umare iminsi mirongo ine wikoreye ibyaha by'Abayuda. Ngutegetse kubikora umunsi umwe mu mwaka, ukazamara igihe kingana n'imyaka Abayuda bamaze bacumura.
Explore Ezekiyeli 4:6
3
Ezekiyeli 4:9
Ngaho shaka ingano za nkungu n'iza bushoki, ushake n'ibishyimbo n'inkori, n'amasaka n'uburo, maze ubivangire mu nkono imwe ubikoremo umugati. Ibyo ni byo bizagutunga mu minsi magana atatu na mirongo cyenda, igihe uzaba uryamiye urubavu rumwe.
Explore Ezekiyeli 4:9
Home
Bible
Plans
Videos