Ezekiyeli 4:4-5
Ezekiyeli 4:4-5 BIR
“Ngaho ryamira urubavu rw'ibumoso, maze wikorere ibyaha by'Abisiraheli. Igihe cyose uzaba uryamiye urwo rubavu, uzaba wikoreye ibyaha byabo. Ibyo uzabikora iminsi magana atatu na mirongo cyenda, ingana n'imyaka Abisiraheli bamaze bacumura. Bityo uzayimara wikoreye ibyaha by'Abisiraheli.