Mariko 8
8
Yezu agaburira abantu ibihumbi bine
(Mt 15.32-39)
1Muri iyo minsi abantu benshi bongera guterana ariko nta mpamba bafite. Nuko Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: 2“Aba bantu barambabaje, dore uyu munsi ni uwa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. 3Nimbasezerera badafunguye inzara irabatsinda ku nzira, kuko bamwe muri bo baturutse kure.”
4Abigishwa be baramubaza bati: “Twakura he ibyahaza aba bantu, ko aha hantu hadatuwe?”
5Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”
Bati: “Dufite irindwi.”
6Nuko ategeka abantu kwicara hasi maze afata iyo migati uko ari irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, ayiha abigishwa be ngo bayikwize abantu, barayitanga. 7Bari bafite n'udufi duke, na two adushimira Imana, ategeka ko badukwiza abantu. 8Bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi. 9Abariye bari ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera, 10aherako ajya mu bwato hamwe n'abigishwa be, bagera mu karere ka Dalimanuta.
Abafarizayi basaba ikimenyetso
(Mt 12.38-39; 16.1-4; Lk 11.29-32)
11Abafarizayi baraza batangira kugisha Yezu impaka. Bamusaba ikimenyetso cyo kubemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. 12Maze asuhuza umutima ababaye aravuga ati: “Abantu b'iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira nkomeje ko nta kimenyetso bazahabwa.”
13Nuko abasiga aho yurira ubwato asubira hakurya.
Umusemburo w'Abafarizayi n'uwa Herodi
(Mt 16.5-12)
14Abigishwa ba Yezu bari bibagiwe kujyana imigati, bari bafite umwe gusa mu bwato. 15Yezu arabihanangiriza ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w'Abafarizayi n'umusemburo wa Herodi!”
16Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko tudafite imigati!”
17Yezu amenye ibyo bavugana arababaza ati: “Ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? Mbese n'ubu nta cyo muriyumvisha? Ese ntimurasobanukirwa? Mbese imitima yanyu iracyahumye? 18Ese mugira amaso ntimubone, mukagira amatwi ntimwumve? Mbese ntabwo mwibuka 19igihe namanyuraga imigati itanu, tukayikwiza ba bagabo ibihumbi bitanu? Ese ibyasagutse mwabiteranyirije mu nkangara zingahe?”
Baramusubiza bati: “Zari cumi n'ebyiri.”
20Arababaza ati: “Naho se igihe namanyuraga n'imigati irindwi tukayikwiza abantu ibihumbi bine, ibyasagutse mwabiteranyirije mu bitebo bingahe?”
Baramusubiza bati: “Byari birindwi.”
21Arababwira ati: “None se ntimurasobanukirwa?”
Yezu ahumura impumyi i Betsayida
22Bageze i Betsayida abantu bazanira Yezu umugabo w'impumyi, baramwinginga ngo amukoreho. 23Yezu amufata ukuboko amujyana ahitaruye ingo, amusīga amacandwe ku maso, amurambikaho ibiganza, aramubaza ati: “Hari icyo ubona?”
24Uwo muntu arakanura ati: “Ndabona abantu bagenda, ariko wagira ngo ni ibiti.”
25Yezu yongera kumurambika ibiganza ku maso. Noneho arambura amaso cyane arahumuka, abona ibintu byose uko biri. 26Nuko Yezu aramubwira ati: “Itahire ntusubire muri ziriya ngo.”
Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo
(Mt 16.13-20; Lk 9.18-21)
27Nyuma Yezu ajyana n'abigishwa be mu mirenge yo hafi y'i Kayizariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”
28Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.”
29Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”
Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”
30Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bahingukiriza ibye.
Yezu avuga ko azapfa akazuka
(Mt 16.21-28; Lk 9.22-27)
31Yezu atangira kwigisha abigishwa be ko ari ngombwa ko Umwana w'umuntu ababazwa cyane, akangwa n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze iminsi itatu yashira akazuka.
32Ayo magambo Yezu yayavugaga yeruye. Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana. 33Yezu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Mva iruhande Satani, kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby'abantu.”
34Noneho Yezu ahamagara rubanda n'abigishwa be, arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba#atware umusaraba: reba Lk 9.23 (sob). we ankurikire. 35Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa kandi ahōrwa Ubutumwa bwiza, azaba abukijije. 36Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? 37Cyangwa se ubugingo bw'umuntu yabugurana iki? 38Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye imbere y'abantu b'iki gihe b'abasambanyi n'abagizi ba nabi, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera igihe azaba aje afite ikuzo rya Se, ashagawe n'abamarayika baziranenge.”
বর্তমানে নির্বাচিত:
Mariko 8: BIR
হাইলাইট
শেয়ার
কপি

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001