ইউভার্শন লোগো
সার্চ আইকন

Mariko 13

13
Yezu ahanura ko Ingoro y'Imana izasenywa
(Mt 24.1-2; Lk 21.5-6)
1Yezu asohotse mu rugo rw'Ingoro y'Imana, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, irebere nawe! Mbega inzu yubakishijwe amabuye meza! Mbega imyubakire y'agatangaza!”
2Yezu aramusubiza ati: “Ntureba iyi nyubako y'agatangaza? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y'imperuka
(Mt 24.3-14; Lk 21.7-19)
3Nuko Yezu yicara ku Musozi w'Iminzenze ahateganye n'Ingoro y'Imana, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani na Andereya biherereye. Baramubaza bati: 4“Tubwire igihe ibyo bizabera, n'ikimenyetso kizerekana ko igihe cyabyo byose kigeze.”
5Yezu afata ijambo ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya, 6kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi. 7Nimwumva urusaku rw'intambara ziri hafi n'amakuru y'intambara za kure, ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo. 8Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazaba imitingito y'isi hirya no hino, hatere n'inzara. Ibyo bizaba bimeze nk'imigendo ibanziriza ibise by'umugore.
9“Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabajyana mu nkiko no mu nsengero zabo babakubite. Muzanahagarikwa imbere y'abami n'abandi bategetsi babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye. 10Icyakora ni ngombwa ko Ubutumwa bwiza bubanza kwamamazwa mu bihugu byose. 11Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y'igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga. 12Umuntu azicisha umuvandimwe we, umubyeyi na we azicisha umwana we, n'abana bazagomera ababyeyi babo babicishe. 13Muzangwa n'abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w'imperuka azarokoka.
Yudeya izagusha ishyano
(Mt 24.15-28; Lk 21.20-24)
14“Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’#cya Giterashozi kirimbuzi: reba Dan 9.27; 11.31; 12.11. gihagaze aho kitagomba kuba – usoma ibi abyumve neza – icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. 15Uzaba ari hejuru y'inzu#inzu: reba Intu 10.9 (ishusho na sob)., aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo. 16N'uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we. 17Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi! 18Musabe Imana ibyo bye kuzaba mu mezi y'imbeho, 19kuko muri iyo minsi hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi. 20Iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije, iyo minsi yarayigabanyije. 21Icyo gihe rero, nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’, ntimuzabyemere. 22Hazaduka abiyita Kristo n'abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bakore n'ibitangaza, ku buryo bayobya abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka. 23Mwebwe rero murabe maso, ibyo byose mbaye mbibabwiye bitaraba.
Ukuza k'Umwana w'umuntu
(Mt 24.29-31; Lk 21.25-28)
24“Ariko muri iyo minsi, nyuma y'iyo mibabaro, izuba rizijima n'ukwezi kwe kumurika, 25inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n'ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane. 26Ubwo ni bwo abantu bazabona Umwana w'umuntu aje mu bicu, afite ububasha bwinshi n'ikuzo. 27Ni bwo azatuma abamarayika gukoranya abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n'iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kugera aho isi n'ijuru bigarukira.
Ikigereranyo cy'igiti cy'umutini
(Mt 24.32-35; Lk 21.29-33)
28“Murebere ku giti cy'umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje. 29Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko Umwana w'umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo. 30Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye. 31Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.
Nta wuzi igihe bizabera
(Mt 24.36-44)
32“Icyakora, umunsi n'isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n'abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w'Imana, bizwi na Data wenyine. 33Muramenye rero mube maso [musenge,] kuko mutazi igihe ibyo byose bizabera. 34Byagereranywa n'umuntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu urugo rwe, buri wese amugeneye icyo agomba gukora, agategeka n'umurinzi w'irembo kuba maso. 35Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir'urugo azahindukirira, haba mu matarama cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse. 36Muramenye atazabatungura agasanga musinziriye. 37Ibyo mbabwiye ndabibwira bose: mube maso!”

বর্তমানে নির্বাচিত:

Mariko 13: BIR

হাইলাইট

শেয়ার

কপি

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in