Luka 10
10
Yezu atuma abigishwa be mirongo irindwi na babiri
1Nyuma y'ibyo Nyagasani Yezu atoranya abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri#mirongo irindwi na babiri: cg mirongo irindwi. Reba na Lk 10.17., abatuma babiri babiri kumubanziriza mu mijyi yose n'ahantu hose yari agiye kujya. 2Arababwira ati: “Imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake. Nuko rero nimusabe Nyir'imyaka yohereze abasaruzi mu murima we. 3Nimugende! Dore mbatumye nk'abana b'intama hagati y'impyisi. 4Muramenye ntimugire icyo mujyana, cyaba agasaho k'amafaranga cyangwa umufuka cyangwa inkweto, kandi mwirinde guhera muri hobe hobe. 5Inzu yose muzinjiramo mujye mubanza muvuge muti: ‘Amahoro y'Imana abe muri uru rugo!’ 6Niba muri rwo hari umunyamahoro, amahoro mubifurije azagumana na we, bitabaye bityo ayo mahoro azabagarukire. 7Mugume muri iyo nzu murye kandi munywe ibyo babafunguriye, kuko umukozi akwiye guhemberwa umurimo we. Ntimugahore muva mu icumbi mujya mu rindi. 8Umujyi muzinjiramo bakabakira mujye mufungura ibyo babahereje. 9Mukize abarwayi baho kandi mubabwire muti: ‘Ubwami bw'Imana burabegereye.’ 10Umujyi muzinjiramo ntibabakīre, muzawuvemo munyure mu mihanda yawo muvuga muti 11‘Umukungugu#Umukungugu: reba Mt 10.14 (sob). wo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu, turawuhunguye ngo tuwubasigire ube ari wo uzabashinja. Ibyo ari byo byose mumenye ko ubwami bw'Imana bwegereje.’ 12Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Sodoma#Sodoma: reba Intang 19.24-28. bazahanishwa igihano kidakaze nk'icy'abatuye uwo mujyi.
Imigi imwe yanga kwihana
(Mt 11.20-24)
13“Mwa bantu b'i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b'i Betsayida, muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n'i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakicara mu ivu, bagaragaza ko bihannye. 14Ni cyo gituma ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Tiri n'i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk'icyanyu. 15Namwe bantu b'i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu.”
16Yezu yungamo ati: “Bigishwa banjye, umuntu wese ubumva ni jye aba yumvise, kandi ubamagana ni jye aba yamaganye, n'unyamagana aba yamaganye Uwantumye.”
Abigishwa mirongo irindwi na babiri bagaruka
17Nuko abo mirongo irindwi na babiri bagarukana ibyishimo, baravuga bati: “Nyagasani, n'ingabo za Satani ziratwumvira iyo tuzitegetse mu izina ryawe.”
18Yezu arababwira ati: “Nabonye Satani ahanuka mu ijuru nk'umurabyo. 19Dore nabahaye ubushobozi bwo kuribata inzoka kimwe n'indyanishamurizo, no gutsinda ububasha bwose bwa Satani kandi nta kizagira icyo kibatwara. 20Ibyo ari byo byose ntimwishimire ko ingabo za Satani zibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”
Yezu anezerwa
(Mt 11.25-27; 13.16-17)
21Uwo mwanya Yezu asābwa n'ibyishimo bivuye kuri Mwuka Muziranenge#kuri Mwuka Muziranenge: cg mu mutima we., aravuga ati: “Ndagushimye Data Nyir'ijuru n'isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n'abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.”
22“Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w'Imana uwo ari we keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n'abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.”
23Nuko Yezu yihererana n'abigishwa be arababwira ati: “Hahirwa abareba ibyo mureba! 24Ndababwira ko abahanuzi n'abami benshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”
Umugani w'Umunyasamariya w'umunyampuhwe
25Nuko umwe mu bahanga mu by'Amategeko ahagurutswa no kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati: “Mwigisha, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”
26Yezu aramubaza ati: “Mu Mategeko handitswe iki? Wasomyemo iki?”
27Undi aramusubiza ati: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n'ubuzima bwawe bwose n'imbaraga zawe zose n'ubwenge bwawe bwose, kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.”
28Yezu aramubwira ati: “Usubije neza, nugenza utyo uzabaho.”
29Uwo muhanga mu by'Amategeko ashatse kwikura mu isoni abaza Yezu ati: “Ariko se, mugenzi wanjye ni uwuhe?”
30Yezu aramusubiza ati: “Umugabo yakuviriye i Yeruzalemu amanuka ajya i Yeriko, agwa mu gico cy'abajura baramwambura, baramuhondagura barigendera, bamusiga ari intere. 31Umutambyi aza kumanuka anyura aho ngaho, abonye uwo muntu yicira hirya. 32Haza kunyura n'Umulevi, na we amubonye biba bityo. 33Ariko Umunyasamariya wari ku rugendo anyuze aho, aramubona amugirira impuhwe. 34Ni ko kumwegera amupfuka ibikomere, amwomoza amavuta na divayi#amavuta na divayi: yari imiti yo koroshya uburibwe (amavuta) no kumisha inguma (divayi).. Hanyuma amushyira ku ndogobe yagenderagaho, amujyana mu icumbi aramurwaza. 35Bukeye aha nyir'icumbi ibikoroto bibiri by'ifeza, aramubwira ati: ‘Uyu muntu umurwaze, maze ibindi uzamutangaho na byo nzabikwishyura ngarutse.’ ”
36Nuko Yezu abaza wa muhanga mu by'Amategeko ati: “None se muri abo bantu uko ari batatu, uratekereza ko ari uwuhe wabaye mugenzi w'uwo muntu waguye mu gico cy'abajura?”
37Aramusubiza ati: “Ni uwamugiriye neza.”
Yezu ni ko kumubwira ati: “Genda nawe ujye ugenza utyo!”
Yezu ajya iwabo wa Marita na Mariya
38Yezu yari mu rugendo hamwe n'abigishwa be agera ahantu ku murenge, maze umukobwa witwa Marita amwakira imuhira. 39Murumuna#Murumuna: cg Mukuru. Reba Yh 11.1; 12.1-3. we witwaga Mariya yari yicaye hasi, yegereye Nyagasani yumva ibyo avuga. 40Marita we yari ahugiye mu mirimo myinshi. Nuko asanga Yezu aramubwira ati: “Mbese ntibikubabaje kubona murumuna wanjye amparira imirimo? Mubwire aze amfashe.”
41Nyagasani aramusubiza ati: “Marita! Marita! Uhagaritse umutima kandi urahihibikana muri byinshi, 42nyamara ikintu cya ngombwa ni kimwe gusa, Mariya ni cyo yahisemo kandi ntazacyamburwa.”
বর্তমানে নির্বাচিত:
Luka 10: BIR
হাইলাইট
শেয়ার
কপি
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001