1
Luka 13:24
Bibiliya Ijambo ry'imana
“Muharanire kwinjira mu irembo rifunganye! Reka nkubwire, benshi bazashaka uko binjira ariko ntibazabishobora.
Compare
Explore Luka 13:24
2
Luka 13:11-12
abona umugore wari umaranye imyaka cumi n'umunani ubumuga yatejwe n'ingabo ya Satani, bwari bwaramuhetamishije ntabashe kunamuka na gato. Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati: “Mugore, dore ubumuga bwawe urabukize.”
Explore Luka 13:11-12
3
Luka 13:13
Nuko amurambikaho ibiganza. Uwo mwanya arunamuka atangira gusingiza Imana.
Explore Luka 13:13
4
Luka 13:30
Bityo bamwe mu b'inyuma bazaba ab'imbere, na bamwe mu b'imbere bazaba ab'inyuma.”
Explore Luka 13:30
5
Luka 13:25
Nyir'urugo nagaruka agakinga urugi, muzasigara hanze mutangire gukomanga muvuga muti: ‘Nyagasani, nimudukingurire!’ Na we abasubize ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka.’
Explore Luka 13:25
6
Luka 13:5
Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.”
Explore Luka 13:5
7
Luka 13:27
Na bwo azababwira ati: ‘Simbazi, sinzi n'aho muturuka. Mwa nkozi z'ibibi mwe, nimumve imbere mwese!’
Explore Luka 13:27
8
Luka 13:18-19
Yezu arababaza ati: “Ubwami bw'Imana bumeze bute? Nabugereranya n'iki? Bumeze nk'akabuto kitwa sinapi umuntu yateye mu murima we, kakamera kagakura, kakangana n'igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”
Explore Luka 13:18-19
বাড়ি
বাইবেল
পরিকল্পনাগুলো
ভিডিও