1
Luka 12:40
Bibiliya Ijambo ry'imana
Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza igihe mudakeka.”
Compare
Explore Luka 12:40
2
Luka 12:31
Ahubwo muharanire ubwami bwe, bityo n'ibyo bindi na byo muzabihabwa.
Explore Luka 12:31
3
Luka 12:15
Nyuma abwira abari aho ati: “Muramenye mwirinde kugira umururumba, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n'ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite.”
Explore Luka 12:15
4
Luka 12:34
Aho ubukungu bwanyu buri, ni ho muzahoza umutima.”
Explore Luka 12:34
5
Luka 12:25
Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima?
Explore Luka 12:25
6
Luka 12:22
Yezu abwira abigishwa be ati: “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza ikizabatunga cyangwa icyo muzambara.
Explore Luka 12:22
7
Luka 12:7
Ndetse n'imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.
Explore Luka 12:7
8
Luka 12:32
“Mwa bushyo buto bw'Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe.
Explore Luka 12:32
9
Luka 12:24
Mwitegereze ibyiyoni: ntibibiba ntibinasarura, ntibigira ibigega cyangwa ububiko, nyamara kandi Imana irabigaburira. Mbese ntimurusha ibisiga agaciro?
Explore Luka 12:24
10
Luka 12:29
“Ntimugaharanire ibyo murya n'ibyo munywa, ngo mube ari byo muhozaho umutima.
Explore Luka 12:29
11
Luka 12:28
None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?
Explore Luka 12:28
12
Luka 12:2
Nta gihishwe kitazahishurwa kandi nta banga ritazamenyekana.
Explore Luka 12:2
বাড়ি
বাইবেল
পরিকল্পনাগুলো
ভিডিও