Sofoniya 3
3
III. YERUZALEMU NA YO IBURIRWA
1Uwo mugi w’ikirara uriyimbire,
wo wahindanye kandi ugategekesha igitugu!
2Ntiwumvise ijwi riwuhamagara
cyangwa ngo ukurikize amabwiriza;
ntiwigeze wiringira Uhoraho, ntiwegera n’Imana yawo.
3Abatware bawo ni nk’intare zitontomera rwagati muri wo,
abacamanza bawo bakamera nk’ibirura bihiga iyo ijoro rikubye,
ntibiraze icyo birya bukeye.
4Abahanuzi bawo ni abirasi n’ababeshyi;
abaherezabitambo bawo bahindanyije ibintu bitagatifu,
barenga no ku mategeko!
5Mu mugi rwagati, Uhoraho ni we Ntungane,
ntiyigera akora ikibi;
uko bukeye atangaza ubutabera bwe,
nta munsi n’umwe asiba.
Nyamara abagome bo ntibakorwa n’ikimwaro.
6Natsembye amahanga — uwo ni Uhoraho ubivuze —
iminara yo ku nkike zabo, ndayisenya,
imihanda yabo narayirimbuye nta mugenzi ukihanyura.
Koko imigi yabo yahindutse amatongo:
nta muntu ukihagera, nta n’uhatuye.
7Ubwo naribwiye nti «Nibura wazanyubaha#3.7 wazanyubaha: ibyago Uhoraho yahanishije amahanga byari gutera Yeruzalemu kwisubiraho. Ibiramambu ariko, si ko byagenze!,
wakire amabwiriza yanjye maze aho utuye hoye kurimbuka!»
Ariko uko nje ngasanga barushijeho gukora nabi.
8None rero, nimuntegereze — uwo ni Uhoraho ubivuze —
ku munsi nzahagurukira kubashinja,
kuko niyemeje guhuriza hamwe amahanga,
no gukorakoranya ibihugu,
kugira ngo mbacubanurireho umujinya wanjye,
mbamarireho ubukana bwose bw’uburakari bwanjye,
(kuko isi yose uko yakabaye
izatsembwa n’umuriro w’ugufuha kwanjye.)
IV. AMAHIRWE YASEZERANYWE#3.8 YASEZERANYWE: ibihugu by’ama hanga kimwe na Israheli nibimara guhanwa, abazaba barisubiyeho bakarokoka, bazahurira i Yeruzalemu kugira ngo bahasengere Imana y’ukuri.
Imana izahindura abanyamahanga
9Koko rero, nzahindura abanyamahanga bazire ubwandure,
kugira ngo bose bazambaze izina ry’Uhoraho,
bamukorere n’amatwara amwe.
10Ndetse no hakurya y’inzuzi z’i Kushi,
abansenga bazanzanira amaturo yabo.
Israheli izahinduka umuryango wiyoroshya
11Uwo munsi ntuzaba ukimwazwa n’ibikorwa bibi byose wankoreye,
kuko icyo gihe nzaba nakuvanyemo abirasi bikuza,
bityo ukazarekera aho kwiyemera ku musozi wanjye mutagatifu.
12Nzagusigamo umuryango wiyoroshya#3.12 umuryango wiyoroshya: reba 2,3 (n’igisob.), ukanicisha bugufi,
ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho.
13Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi,
cyangwa ngo bavuge ibinyoma;
ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo,
ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda.
Ivugururwa rya Yeruzalemu
14Rangurura ijwi wishimye, mwari w’i Siyoni!
Israheli, hanika uririmbe!
Ishime, uhimbarwe, mwari w’i Yeruzalemu!
15Uhoraho yakuvanyeho imanza zari zigushikamiye,
yirukanye abanzi bawe!
Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe, akurimo rwagati;
ntuzongera ukundi gutinya icyago.
16Uwo munsi bazabwira Yeruzalemu, bati «Witinya, Siyoni!
Ibiganza byawe nibireke gucika intege!
17Uhoraho Imana yawe akurimo rwagati,
ni we Ntwari ikiza!
Azishima cyane ku mpamvu yawe,
mu rukundo rwe azakuvugurura;
azabyina kandi azarangurure ijwi kubera wowe,
18mbese nko mu byishimo by’iminsi mikuru.»
Abatataniye mu bihugu bya kure bazagaruka#3.18 abatatanye . . . bazagaruka: nta gushidikanya, iki gisigo cyongewe mu gitabo cya Sofoniya nyuma byaratinze, kuko kivuga itahuka ry’abari barajyanywe bunyago i Babiloni, muri 587 mb. K.
Nakuvanyeho icyitwa icyago cyose
ngo udakomeza gukorwa n’ikimwaro.
19Icyo gihe nzatsemba abakurenganya bose,
nzavure intama zavunitse, nkorakoranye izari zatannye.
Nzabahesha icyubahiro n’ubwamamare,
mu bihugu byose basuzuguriwemo.
20Icyo gihe nzabagarura, mbakoranyirize hamwe,
maze izina ryanyu rizamamare hose,
kandi mbubahishe mu bihugu byose byo ku isi,
nimara kubavugurura mubyirebera ubwanyu,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
Currently Selected:
Sofoniya 3: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.