Ubuhanga 13
13
Ubugoryi bw’abasenga ibiremwa#13.1 Ubugoryi bw’abasenga ibiremwa: aka gace ka 13,1–9 gakubiyemo inyigisho y’ingenzi, yereka abantu uko bashobora kumenya Imana, Umuremyi wa byose, bitegereza ibyiza byose biri kuri iyi si. Icyo gitekerezo, Pawulo Mutagatifu na we azakigarukaho muri Rom 1,20. Ikibabaje ariko, ni uko kenshi abantu batabigeraho, ahubwo uburanga bw’ibiremwa bukababera inkomyi, ituma batajya mbere ngo bamenye Uwabihanze byose (13.2–3). Hari aho umwanditsi agerageza kugarukira abasenga amazi, umuriro, inyenyeri, ukwezi cyangwa izuba babitewe n’ubwiza bwabyo, nyamara abona ko gusenga amashusho akozwe n’ibiganza by’abantu, byo ari ubusazi bukabije (13.10—14.31).
1Koko rero, abo bantu bose batageze ku bumenyi bw’Imana,
berekanye intege nke za kamere yabo;
batwawe n’ibintu bigaragara ntibashobora kumenya Uriho,
bitegereza ibyo bikorwa, ariko ntibabimenyeramo Uwabihanze.
2Ahubwo bo birebeye umuriro, umwuka, umuyaga woroheje,
urujeje rw’inyenyeri, imivumba y’amazi
n’ibinyarumuri byo mu kirere,
baba ari byo bita imana zitegeka isi.
3Ubwo bashutswe n’uburanga bwabyo bwatumye babifata nk’imana,
ntibamenyeraho ko Umugenga wabyo abisumba kure,
kuko Uwabiremye ari na we nkomoko y’uburanga.
4Niba kandi ububasha bwabyo n’imbaraga zabyo byarabatangaje,
bari guhera kuri ibyo bigaragara,
bakumviraho ukuntu Uwabihanze abisumbya kure ububasha.
5Koko rero, ubuhangange n’uburanga bw’ibyaremwe
biducira amarenga atuma turangamira Uwabihanze.
6Nyamara abo bantu ntibari bakwiye kugawa cyane,
kuko wenda bayobaguritse bashakashaka Imana,
kandi bifuza kuyigeraho.
7Uko bagatuye rwagati mu biremwa byayo,
bagaharanira kubimenya neza,
ni na ko batwawe n’uburanga bwabyo,
kuko ibyo babonaga basangaga ari byiza cyane!
8Ariko kandi na bo ntibakwiye kubabarirwa,
9kuko, niba baragize ubwenge bwo gusesengura imibereho y’ibyaremwe,
ni kuki batashoboye kumenya hakiri kare Umugenga w’ibyo byose?
Ugusenga ibigirwamana#13.9 Ugusenga ibigirwamana: gereranya n’ibivugwa muri Iz 44,9–20; Yer 10,1–16; Baruki 6 n’ahandi.
10Nyamara baragowe abo bantu biringiye ibintu bitagira ubuzima,
ibyakozwe n’abantu bakabyita imana,
nka zahabu na feza bacuranye ubuhanga,
ngo babikuremo amashusho y’inyamaswa,
cyangwa ibuye ritagira agaciro ryabajwe n’umuntu wa kera.
11Tuvuge mbese nk’umubaji w’ibiti,
uca ingeri ashobora kwikorera,
akayishishurana ubuhanga bwinshi,
akayikuramo igikoresho gisanzwe;
12naho ibisigazwa by’uwo murimo we,
akabitekesha ibyo kurya bimumaze inzara.
13Ibango risigaye ridafite akamaro,
kuko rigoramye cyangwa se rifite amasubyo;
akarifata, akaribaza mu gihe yabuze ikindi akora,
akaribaza atabyitayeho, maze akariha ishusho ry’umuntu,
14cyangwa se iry’inyamaswa iteye ishozi.
Hanyuma akarisiga irange,
akariraba umutuku mu maso,
agahisha atyo ubusembwa bwaryo.
15Akarishakira akazu gakwiye gacukuye mu rukuta,
akarifatisha icyuma,
16agakora uko ashoboye kose ngo ritagwa hasi,
kuko azi neza ko nta cyo ryishoboreye.
Ni ishusho rikeneye inkunga.
17Nyamara yashaka gusabira ibintu bye,
urugo rwe cyangwa abana be,
ntaterwe isoni no gutakambira icyo kintu kitagira ubuzima.
Yashaka kumererwa neza, agatakambira ikitagira ubuzima;
18yakwifuza kugira ubugingo, agatakambira icyapfuye;
yashaka inkunga, akitabaza ikitishoboye na busa;
mu ngendo ze, akiragiza ikitabasha no gutambuka;
19naho ku byerekeye ibimutunga,
inyungu ze n’imishinga ye,
agasaba imbaraga ikitazifite na gato.
Currently Selected:
Ubuhanga 13: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.