YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 62

62
Imana yonyine ni yo sangano ry’amahoro#62.0 . . . sangano ry’amahoro: iyi na yo ni imwe muri za zaburi zigenewe cyane cyane kwigisha. Kwizera Imana, ni byo byonyine bituma uyu muhimbyi wa zaburi adahungabanywa n’ubucabiranya bw’abantu bamurwanya (2–5). Uhoraho wenyine ni we utanga amahoro, ni na we buhungiro nyabwo (6–9). Hanyuma umusizi akazirikana ukuntu ubuzima bw’umuntu buhita bushira vuba, n’ukuntu iby’isi atari byo binezeza umutima we (10–13).
1Igenewe umuririmbisha. Yahimbwe bakurikije Yedutuni. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Imbere y’Imana yonyine,
umutima wanjye ni ho ugubwa neza;
agakiza kanjye, ni yo gakomokaho.
3Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye;
ni yo buhungiro butavogerwa:
sinteze guhungabana.
4Muzahereza hehe kwiroha mwese ku muntu umwe,
kugira ngo mumwese hasi,
agwe nk’urukuta rwari rusanzwe ruhengamye,
cyangwa nk’inkike yari isanzwe inyeganyega?
5Imigambi yabo ni iyo kumuziza umwanya arimo,
bagahimbazwa no kumubeshyera gusa;
ku rurimi ugasanga bavuga amagambo y’umugisha,
nyamara mu mitima yabo haganje imivumo. (guceceka akanya gato)
6Mutima wanjye, shakira amahoro iruhande rw’Imana yonyine,
kuko amiringiro yanjye yose ari yo akomokaho.
7Ni yo yonyine rutare rwanjye n’agakiza kanjye,
ni yo buhungiro butavogerwa, sinteze guhungabana.
8Agakiza kanjye n’ishema ryanjye mbikesha Imana;
ni yo rutare rudahangarwa n’ubuhungiro bwanjye.
9Rubanda mwese, nimuyiringire igihe cyose,
muyibwire ikibari ku mutima;
rwose Imana ni yo buhungiro bwacu! (guceceka akanya gato)
10Koko bene muntu ni nk’umwuka ushira ako kanya,
n’ab’ibikomerezwa ni ubusabusa;
bose hamwe ubashyize ku munzani,
wasanga umwuka ubarusha kuremera.
11Ntimukiringire gutwaza igitugu,
ngo muhihibikanire kunyaga iby’abandi.
Ubukungu nibwiyongera,
ntimukabuzirikeho umutima wanyu!
12Hari ikintu kimwe Imana yavuze,
na bibiri numvise, ari byo by’ibi:
icya mbere ni uko ububasha bwose ari ubw’Imana,
13koko, Nyagasani, ineza yose ni wowe iturukaho,
ikindi ni uko uhemba buri muntu ukurikije ibikorwa bye.

Currently Selected:

Zaburi 62: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in