YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 3

3
Isengesho ry’intungane itotezwa#3.0 intungane itotezwa: iyi ni zaburi y’amizero. Umuririmbyi wa zaburi agoswe n’abanzi batagira ingano, none aratakambira Imana kuva bugicya ngo imutabare; kandi ntashidikanya ko imwumva.
1Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi; igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.
2Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi!
Ni benshi bampagurukiye,
3ni benshi bamvugiraho
ngo «Nta gakiza ateze ku Mana!» (guceceka akanya gato)#3.3 (guceceka akanya gato): nguko uko twagerageje guhindura ijambo «sela» ry’igihebureyi, rikoreshwa muri zaburi zimwe na zimwe. Ubu nta bwo tuzi neza icyo risobanura, ariko bakeka ko ari ikimenyetso bakoresha barangije ibika bimwe na bimwe by’indirimbo, kugira ngo bashishikarize abantu kuzirikana bucece akanya gato.
4Nyamara wowe, Uhoraho, uri ingabo inkingira;
ni wowe shema ryanjye,
ni wowe nkesha kwegura umutwe.
5Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho,
maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu. (guceceka akanya gato)
6Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka:
igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye.
7Sintinya icyo gitero cy’abantu
bangose impande zose.
8Uhoraho, tabara! Nkiza, Mana yanjye!
Ni wowe umena amajigo abanzi banjye bose,
abagome ukabakura amenyo.
9Uhoraho, ni wowe utanga umukiro!
Umuryango wawe uwuhozaho umugisha! (guceceka akanya gato)

Currently Selected:

Zaburi 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy