YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 108

108
Imana ni yo ikwiye kwiringirwa muri byose#108.0 . . . kwiringirwa muri byose: mu gice cya mbere cy’iyi zaburi, umuhimbyi wayo aracurangira Imana ayisingiza, akarata ubudahemuka bwayo (2–6). Iki gice gihuje rwose na Z 57,8–12. Igice cya kabiri (7–14) na cyo gihuje rwose na Z 60,7–14; kirimo amagambo Imana yabwiye umuryango wayo umaze gutsindwa (12), ibasezeranya ko igiye kongera gukoranya imiryango ya Israheli (8–9), ikanayiha gutsinda (10). Hanyuma umuryango wamara kumva ayo masezerano y’Imana, ukayishimira ntunashidikanye ko ari yo izabatsindira (10–14).
1Indirimbo. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.
2Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko,
none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro;
iryo ni ryo shema ryanjye.
3Kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe,
maze nkangure umuseke!
4Uhoraho, nzagusingiriza no mu yindi miryango,
ngucurangire aho ndi hose mu mahanga;
5kuko impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru,
n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.
6Mana yanjye, baduka wemarare hejuru y’ijuru,
ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!
7Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke,
dukirishe indyo yawe, maze udusubize.
8Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu iti «Ndatsinze!
Negukanye Sikemu, ntambagira umubande wa Sukoti!
9Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye;
Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe,
naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi,
10Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo,
inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu,
ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»
11Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye?
Ni nde uzangeza muri Edomu?
12Nta wundi utari wowe, Mana yatuzinutswe,
none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.
13Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi,
kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.
14Nituba kumwe n’Imana ni bwo tuzatsinda,
ni yo izaribata abanzi bacu.

Currently Selected:

Zaburi 108: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in