Ibarura 31
31
Abayisraheli batera Abamadiyani
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Ugomba guhorera Abayisraheli inabi Abamadiyani babagiriye. Ibyo nubirangiza, uzapfa usange ba sokuru.» 3Musa ni ko kubwira imbaga, ati «Muri mwe nihagire abagabo bategura intwaro zabo, maze bajye ku rugamba. Bazatera igihugu cya Madiyani kugira ngo bahorere Uhoraho. 4Imiryango ya Israheli yose izatabara, umwe ugende wohereza ku rugamba abagabo igihumbi.»
5Mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli, batoranyije abantu igihumbi muri buri muryango. Abari bakereye gutabara bose hamwe rero bari abagabo ibihumbi cumi na bibiri. 6Uko bari bavuye muri buri muryango ari ibihumbi, Musa abohereza ku rugamba. Bajyana n’umuherezabitambo Pinehasi mwene Eleyazari, wari utwaye ibikoresho bitagatifu n’impanda zo kuvuzwa.
7Nuko batera igihugu cya Madiyani, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, maze bica abagabo bose. 8Bishe kandi n’abami batanu ba Madiyani ari bo: Ewi, Rekemu, Suri, Huri na Reva. Barongera bicisha inkota Balamu mwene Bewori. 9Abayisraheli bagira imfungwa abagore b’i Madiyani hamwe n’abana babo; babanyaga amatungo yabo yose hamwe n’ibyabo byose. 10Batwika imigi yose yari ituwe n’Abamadiyani n’ingando zabo zose. 11Nuko bacyura iminyago yose, ari iy’abantu ari n’iy’amatungo. 12Izo mfungwa zari zafatiwe mu ntambara hamwe n’iminyago yose, babimurikira Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli. Ibyo byose babijyana mu ngando yari mu bibaya bya Mowabu bikikije Yorudani iteganye na Yeriko.
13Musa, n’umuherezabitambo Eleyazari, hamwe n’abatware b’ikoraniro bose barasohoka, bajya kubasanganira hanze y’ingando. 14Musa arakarira abatware b’ingabo bari bavuye muri icyo gitero, agira ati 15«Mwishe abandi musiga abagore! 16Kandi ari bo, mu gihe cya Balamu, batumye Abayisraheli batatira Uhoraho bakishyira mu maboko y’ikigirwamana cy’i Pewori, maze icyorezo kikayogoza ikoraniro ry’Uhoraho! 17None rero nimwice abana b’abahungu bose n’abagore bose bigeze kuryamana n’umugabo. 18Ariko abana b’abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, mubakomeze, mubagire abanyu. 19Naho mwebwe, mu gihe cy’iminsi irindwi, muzarara hanze y’ingando. Mwebwe mwese abishe umuntu cyangwa mugakora intumbi, muzakora umuhango wo kwisukura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Abagore b’imfungwa mwazanye, na bo bazagenza batyo. 20Ubundi kandi, ibitambo byose, ibintu bikozwe mu ruhu byose, ibikozwe mu bwoya bw’ihene byose, n’ibikoresho bibajwe mu giti byose, muzabikoreraho umuhango wo kubisukura.»
21Umuherezabitambo Eleyazari abwira ingabo zari zaragiye ku rugamba, ati «Dore amabwiriza y’itegeko Uhoraho yahaye Musa: 22zahabu, feza, umuringa, 23n’andi moko yose y’ibyuma bidashongeshwa n’umuriro, muzabiwushyiramo kugira ngo mubisukure. Muri uwo muhango kandi, muzakoresha n’amazi y’icyuhagiro. Naho ibintu bishobora gutwikwa n’umuriro, muzabisukuza amazi. 24Muzamesa kandi imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, bityo mube musukuwe. Nyuma y’ibyo muzasubira mu ngando.»
Uko Abayisraheli bagabanyijwe iminyago
25Uhoraho abwira Musa, ati 26«Wowe ubwawe, n’umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’abatware b’imiryango y’ikoraniro, mubare ibyafashweho iminyago byose, ari abantu, ari n’amatungo. 27Iminyago uzayigabanya ingabo zagiye ku rugamba, n’ikoraniro ryose. 28Ku byo uzaha ingabo zitabarutse, uzagabanyeho ituro ry’Uhoraho ku buryo bukurikira: ku mfungwa magana atanu, imwe izaba iy’Uhoraho; no ku matungo magana atanu, ari ibimasa, ari indogobe, ari n’amatungo magufi, rimwe rizaba iry’Uhoraho. 29Ibyo uzabifata ku mugabane wabo, ubihe Eleyazari umuherezabitambo, ribe ari ryo turo bagomba guha Uhoraho. 30Ku mugabane w’abandi Bayisraheli, naho uzafata kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa, ku bimasa, ku ndogobe no ku yandi matungo yose, maze ugihe Abalevi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.»
31Musa n’umuherezabitambo Eleyazari, bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. 32Ibyari bisigaye ku minyago yazanywe n’ingabo zagiye ku rugamba, ni ibi: amatungo magufi 675.000, 33amatungo meremare 72,000, 34n’indogobe 61,000. 35Abantu, ni ukuvuga abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, bari 32,000. 36Kimwe cya kabiri cyahawe ingabo zari zagiye ku rugamba cyari kigizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, 37ariko muri yo 675 yatanzweho ituro ry’Uhoraho; 38ibimasa 36,000, ariko muri byo 72 bitangwaho ituro ry’Uhoraho; 39indogobe 30,500, ariko muri zo 61 zitangwaho ituro ry’Uhoraho; 40n’abakobwa 16,000, bagabanyijweho 32 babatura Uhoraho. 41Iryo turo ry’Uhoraho Musa yari yagabanyije ku minyago, yarihaye umuherezabitambo Eleyazari, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse.
42Naho umugabane wahawe Abayisraheli, 43ari na wo Musa yagabanyije ku minyago y’ingabo zivuye ku rugamba, wari ugizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, 44ibimasa 36,000, 45indogobe 30,500, 46n’abantu 16,000. 47Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, ku mugabane w’Abayisraheli, Musa afataho kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa no ku matungo, maze agiha Abalevi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.
Ituro ry’abatware b’imitwe y’ingabo
48Abari bagabye imitwe y’ingabo ku rugamba, abagengagihumbi n’abagengajana, begera Musa, 49maze baramubwira bati «Abagaragu bawe babaze ingabo tuyobora basanga nta n’umwe ubuzemo. 50Ni yo mpamvu rero tuzaniye Uhoraho ituro ryacu, kugira ngo mu maso ye, dukore umuhango uhanagura icyaha ku bantu bacu. Twazanye rero ibintu byose bikoze muri zahabu buri muntu yasahuye: imiringa yo ku maboko, impeta z’amoko yose, amahelena yo ku matwi, hamwe n’imikufi.» 51Musa n’umuherezabitambo Eleyazari bakira iyo mitako yose ya zahabu yazanywe n’abatware b’ingabo. 52Zahabu yose yatuwe n’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero yapimaga amasikeli 16,750.
53Ingabo zo zari zasahuye buri muntu ku giti cye. 54Musa n’umuherezabitambo Eleyazari rero, bakira iyo zahabu y’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero bayijyana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mu maso y’Uhoraho, ibere Abayisraheli urwibutso.
Currently Selected:
Ibarura 31: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.