Ibarura 22
22
Inkuru ya Balamu: Umwami Balaki ahuruza Balamu#22.1 Umwami Balaki ahuruza Balamu: uwo Balamu yari umuhanuzi w’ikirangirire wari utuye ku nkombe y’uruzi rwa Efurati, kurecyane ya Mowabu. N’ubwo yasengaga izindi mana, amaze kumenya Uhoraho Imana y’Abayisraheli n’ibyo yabagiriye, atangira kumwubaha cyane.
1Abayisraheli barahaguruka, bajya gushinga amahema mu bibaya bya Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko.
2Balaki, mwene Sipori, yibonera ibyo Abayisraheli bari bakoreye Abahemori byose. 3Abamowabu babonye uwo muryango ari munini, barumirwa, ubwoba burabataha. 4Ni ko kubwira abakuru b’i Madiyani bati «Iriya mbaga y’abantu noneho igiye kuturishuza impande zose, nk’uko ikimasa kirishaguza ubwatsi mu rwuri.»
Muri icyo gihe Balaki, mwene Sipori, ni we wari umwami wa Mowabu. 5Yohereza intumwa mu gihugu cye kavukire ari cyo Petori yo hafi y’uruzi, maze zijya guhuruza Balamu mwene Bewori zivuga ziti «Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye. 6Rwose ndakwinginze ngwino ubamvumire kuko jye bandusha amaboko; ahari nazashobora kubaganza, nkanabirukana mu gihugu cyanjye. Kandi ndabizi, uwo uhaye umugisha aba ahirwa, naho uwo uvumye aba ikivume.»
7Abakuru b’i Mowabu n’ab’i Madiyani bashyira nzira, bagenda bitwaje ingemu yo guhemba wa mupfumu. Bageze kwa Balamu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki. 8Balamu arababwira ati «Nimurare hano, nzabasubiza ejo, nkurikije nanjye uko Uhoraho aza kumbwira.» Bityo abanyacyubahiro b’i Mowabu barara kwa Balamu. 9Imana isanga Balamu iramubaza iti «Bariya bantu bari iwawe ni ba nde?» 10Balamu abwira Imana, ati «Balaki mwene Sipori, Umwami wa Mowabu, yantumyeho agira ati 11’Dore hari abantu bavuye mu Misiri, none buzuye isi yose. Ngwino rero ubamvumire, wenda ahari nazashobora kubarwanya maze nkabirukana’.» 12Imana ibwira Balamu, iti «Ntuzajyane na bo, kandi ntuzavume uriya muryango kuko wahawe umugisha.» 13Bukeye, Balamu arabyuka maze abwira ba banyacyubahiro ba Balaki, ati «Nimwisubirire mu gihugu cyanyu; Uhoraho yanze kundeka ngo njyane namwe.» 14Abanyacyubahiro ba Mowabu barahaguruka, basubira kwa Balaki, baramubwira bati «Balamu yanze ko tuzana.»
15Ariko Balaki we arongera yohereza abandi banyacyubahiro barushaga aba mbere ubwinshi n’agaciro. 16Bageze kwa Balamu baramubwira bati «Dore uko Balaki mwene Sipori avuze, ngo ’Rwose gira impuhwe, wikwanga kuza iwanjye! 17Nuza, nzaguhemba bishimishije, kandi nzagukorera icyo uzashaka cyose. Rwose ngwino umvumire bariya bantu.’» 18Balamu asubiza abagaragu ba Balaki, ati «N’aho Balaki yampa feza yose na zahabu yose bishobora kuzura inzu ye, nta kintu na gito nakora nyuranije n’itegeko ry’Uhoraho Imana yanjye. 19Namwe iri joro murare aha, maze muze kumva icyo Uhoraho ambwira.» 20Nijoro, Imana isanga Balamu iramubwira iti «Niba bariya bantu baje kuguhuruza, haguruka mujyane. Ariko uzakora icyo nzakubwira cyonyine.»
Indogobe ya Balamu
21Bukeye mu gitondo, Balamu arabyuka, yegura indogobe ye, nuko ajyana na ba banyacyubahiro b’i Mowabu. 22Ariko Imana ibonye agiye irarakara#22.22 Imana . . . irarakara: nyamara ku murongo wa 20, bavuga ko Balamu yari yahawe uruhusa rwo kugenda. Ni iki gituma binyurana? Ahari umwanditsi w’igitabo cy’Ibarura yari azi uburyo bubiri bwo gutekereza iyo nkuru. Hari ubwo akurikiza uburyo bwa mbere, hari ubwo akurikiza uburyo bwa kabiri, n’ubwo izo nkuru zidahura muri byose.. Igihe yari mu nzira, yicaye ku ndogobe ye kandi aherekejwe n’abagaragu be babiri, Umumalayika w’Uhoraho amwitambika imbere kugira ngo amubuze inzira. 23Indogobe#22.23 indogobe ibonye: iyo nyamaswa yabonye ibyo umuhanuzi atabonye, iranavuga! Nanone ibyo bimeze nk’umugani. Biratwumvisha ko umuntu utumvira Uhoraho arushwa ubwenge n’inyamaswa! Balamu namara guhumuka, azemera kugenza nk’uko Imana imusaba. ibonye Umumalayika w’Uhoraho yabambiye inzira, afite inkota irabagirana, iraberereka ijya kwicira mu mirima. Balamu na we akubita ya ndogobe kugira ngo ayicyamure igaruke mu nzira.
24Noneho, Umumalayika w’Uhoraho ahagarara mu muhora wacaga hagati y’inkuta ebyiri zari zizitiye imirima y’imizabibu. 25Indogobe ibonye umumalayika w’Uhoraho yisunga urukuta, maze irutsikamiriraho ikirenge cya shebuja. Nuko Balamu arongera arayikubita.
26Umumalayika w’Uhoraho abatanga imbere, ahagarara mu nzira y’imfungane ku buryo nta ho umuntu yabererekera ngo ajye iburyo cyangwa ibumoso. 27Indogobe ibonye Umumalayika w’Uhoraho, noneho iragandara. Balamu wari uyiriho ararakara, atangira kuyihondaguza inkoni.
28Uhoraho avugisha ya ndogobe, maze ibwira Balamu, iti «Nagutwaye iki kugira ngo unkubite incuro eshatu zose?» 29Balamu asubiza ya ndogobe, ati «Ni uko unsuzugura uko wishakiye! Ubu iyo ngira inkota mu kiganza, nahitaga nkwica!» 30Indogobe iramubwira iti «Nta bwo se ndi indogobe yawe wagendeyeho kuva kera? Hari ubwo se nari nsanganywe iyi ngeso yo kugusuzugura ntya?» Balamu arasubiza ati «Oya.»
31Uhoraho afungura amaso ya Balamu, maze abona Umumalayika we ahagaze mu nzira, afite inkota irabagirana mu kiganza. Nuko Balamu arunama yubika umutwe ku butaka. 32Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Ni kuki wakubise indogobe yawe incuro eshatu zose? Urabibona, ni jyewe waje kukubambira inzira, kuko uko mbibona, uru rugendo urimo ntirufashe. 33Indogobe yambonye, inyitaza incuro eshatu zose. Iyo itaza kumpunga, mba nagutsinze aho, naho yo nkayirekera ubuzima bwayo.» 34Balamu abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Nacumuye kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze imbere yanjye mu nzira. None rero niba uru rugendo rutakunyuze, ndasubira iwanjye.» 35Ariko umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Jyana na bariya bantu, ariko uzavuga ijambo nzakubwira ryonyine.» Nuko Balamu ajyana n’abanyacyubahiro ba Balaki.
Balamu abonana na Balaki
36Balaki yumvise ko Balamu yaje, aza kumusanganirira ku mupaka w’igihugu cye, ahitwa Iri-Mowabu, hafi y’umugezi wa Arunoni. 37Balaki aramubwira ati «Ese abantu nohereje kuguhamagara ntibari bahagije? Ni kuki se utari waraje? Ese wabonaga ntashobora kukwakirana icyubahiro?» 38Balamu asubiza Balaki, ati «Ndabishimye nageze iwawe, ariko se ndaza gushobora kugira icyo mvuga? Amagambo Uhoraho aza kumbwira, ni yo yonyine ndi buvuge.»
39Balamu ajyana na Balaki bagera i Kiriyati-Hushoti. 40Balaki atura igitambo cy’amatungo yose, maze ayohererezaho imigabane Balamu n’abanyacyubahiro bari bamuherekeje. 41Bukeye mu gitondo, Balaki azamukana Balamu i Bamoti-Behali, aho bashoboraga kubona igice kimwe cy’imbaga y’Abayisraheli.
Currently Selected:
Ibarura 22: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.