YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 4

4
1Sanabalati, Tobiya, Abarabu, Abahamoni n’Abashidodi bamaze kumenya ko isanwa ry’inkuta za Yeruzalemu rijya mbere, bumvise kandi ko dutangiye kuziba ibyuho, barushaho kurakara. 2Bahuza umugambi kugira ngo baze gutera Yeruzalemu maze bayivutsemo imidugararo. 3Nuko, tumaze gutakambira Imana yacu, dushyiraho abantu ngo babaturinde umunsi n’ijoro. 4Nyamara abo muri Yuda baravugaga bati
«Imbaraga z’abubatsi zirakendereye,
kandi amatongo ni menshi, birenze
urugero!
Izi nkike ntituzashobora kuzubaka#4.4 ntituzashobora kuzubaka: byageze aho imbaraga Abayahudi batangiranye zirakendera bacika intege, ariko Nehemiya ntiyiheba, ahubwo akomeza kubatera inkunga.!»!»
5Naho abanzi bacu bo baravuga bati «Ntibazigera batubona cyangwa ngo babimenye, tuzabagwa gitumo, tubice maze ibyo batangiye birangirire aho.»
Nehemiya aha abubatsi intwaro
6Abayahudi baturanye na bo baraza baratuburira, babigira nk’incuro cumi, batubwira bati «Barakorana, baturutse mu turere twose batuyemo, bagira ngo baze kudutera!» 7Nuko nshyira rubanda inyuma y’inkike, nkabahagarika nkurikije amazu yabo, bitwaje inkota, amacumu n’imiheto byabo. 8Maze kugenzura uko bahagaze, ndahaguruka mbwira abanyacyubahiro, abakuru n’imbaga yose, nti «Mwitinya bariya bantu! Nimwibuke Nyagasani n’imbaraga ze zikangaranya, maze murwanirire abavandimwe n’abahungu banyu, abakobwa n’abagore banyu, ndetse n’ingo zanyu.» 9Nuko abanzi bacu bumvise ko twaburiwe, Imana ibatera kureka umugambi wabo, maze twese tugaruka kubaka inkike, buri wese ku murimo we.
10Ariko guhera uwo munsi, igice kimwe gusa cy’abantu banjye barubakaga, naho abandi bagahorana amacumu, ingabo, imiheto n’imyambaro y’intambara, bahagaze inyuma y’abo muri Yuda bose bakoraga. 11Abikorezi bo, bakoreshaga akaboko kamwe, naho akandi gafashe intwaro. 12Buri wese mu bubatsi, na we yubakaga afite inkota mu rukenyerero. Uwavuzaga ihembe we, yagumaga iruhande rwanjye. 13Nuko mbwira abanyacyubahiro, abajyanama, ndetse n’imbaga yose, nti «Aho dukwiye gukora haracyari henshi kandi ntihegeranye, bigatuma dutatana ku mpande zose z’urukuta. 14None rero aho muzumva ihembe rivugiye, muzahadusange muhakoranire, ubundi Imana yacu izaturwanirira.» 15Nuko abo mu gice kimwe bakajya ku mirimo naho abandi bagafata amacumu yabo, kuva igihe umuseke ukebye kugeza ubwo inyenyeri zimurika.
16Ubwo kandi ndongera mbwira imbaga, nti «Buri muntu n’umugaragu we bajye barara muri Yeruzalemu, bityo tuzagire abarinzi nijoro, naho ku manywa bakore.» 17Naho jyewe hamwe n’abavandimwe banjye n’abagaragu banjye, ndetse n’abarinzi twagendanaga, nta n’umwe wiyamburaga imyambaro ye, buri wese yabaga afite intwaro ye, ayitwariye iburyo.

Currently Selected:

Nehemiya 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in