Mika 7
7
Nta ndahemuka zikirangwa mu gihugu
1Nta bwo ndagowe! Meze nk’abasaruzi bo mu cyi,
cyangwa nk’abahumbahumba mu gikorera cy’imizabibu;
nyamara nta n’iseri na rimwe ryo kurya,
cyangwa akabuto gasigaye mu two nakundaga cyane!
2Nta ndahemuka ikirangwa mu gihugu,
nta ntungane ikiboneka mu bantu!
Bose bararikiye kumena amaraso,
buri muntu arashandikira umuvandimwe we umutego.
3Ibiganza byabo bimenyereye gukora ibibi gusa:
umutware arasaba amaturo ngo abone gutunganya umurimo we,
umucamanza na we araka ruswa;
umunyacyubahiro aravuga yeruye irari ry’umubiri we.
4Uwitwa umwere muri bo#7.4 umwere muri bo: bose bahindutse abagome, ku buryo n’uw’imbonera muri bo ameze nk’igihuru cy’amahwa, ahanda ucyegereye wese. ameze nk’ihwa rihanda,
uw’intungane akamera nk’uruzitiro rw’imifatangwe.
Ngaha rero, umunsi bamenyeshejwe n’abarinzi babo urageze,
maze bose bakorwe n’ikimwaro!
5Mwikwisunga bene wanyu cyangwa ngo mwiringire incuti,
ndetse n’imbere y’uwo upfumbase
uritondere ijambo rivuye mu kanwa kawe,
6kuko umuhungu yita se umusazi,
umukobwa agashira isoni nyina,
umukazana agahangana na nyirabukwe,
buri muntu akagira umwanzi mu nzu ye bwite.
7Naho jyewe, Uhoraho ni we mpanze amaso,
niringiye Imana, Umukiza wanjye;
koko rero, Imana yanjye izanyumva.
IV. UMURYANGO NUHORANE AMIZERO#7.7 NUHORANE AMIZERO: igitabo cya Mika gisozwa n’impanuro z’amizero. Muri 7,8–10 umuryango urishinja icyaha cyawo, ariko ukanizera ko Imana izongera ikawubyutsa. Muri 7,11–13 Uhoraho arabasubiza ko ari ko bizagenda koko: azabyutsa Israheli, yubake kandi bundi bushya inkike zayo kandi yagure n’imipaka yayo, naho abanzi bayo bose azabarimbure. Muri 7,14–17 umuryango uratakambira Imana ngo yongere iwutoneshe nka mbere, maze abanzi bawo bakorwe n’ikimwaro. Hanyuma igitabo kikarangirira ku gisingizo kirata Imana, Yo idahemuka ikagira n’impuhwe (7.18–20).
8Sigaho kunkina ku mubyimba, mwanzi wanjye#7.8 mwanzi wanjye: ni amahanga yigambaga kuri Siyoni, buri gihe cyose yaba icishijwe bugufi, ariko muri bo ababurirwa cyane, ahari baba ari Abanyedomu (reba Ezk 25,12–14; 35; Abd 10–15; Zab 137,7; Iz 34,5–8, n’ahandi.!
Niba naguye nzabyuka,
niba kandi ndi mu mwijima,
Uhoraho azambera urumuri.
9Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho,
kuko ari we nacumuyeho,
kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye.
Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe.
10Umwanzi wanjye azabibona akorwe n’ikimwaro,
we wambazaga ati «Uhoraho, Imana yawe, aba he?»
Amaso yanjye azamwitegereza,
ubwo azanyukanyukwa nk’icyondo mu mayira.
11Umunsi wo kubaka bundi bushya inkike zawe uregereje,
ari na wo munsi imipaka yawe izagurwa.
12Uwo munsi nyine bazaza bakugana
kuva Ashuru kugera mu Misiri,
kuva mu Misiri kugera ku Ruzi,
kuva ku nyanja kugera ku yindi,
no kuva ku musozi kugera ku wundi!
13(Ahandi ho hazahinduka ubutayu ku mpamvu y’abahatuye,
bitewe n’imyifatire mibi yabo.)
14Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe,
ari wo bushyo wahaweho umurage,
busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane,
maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi,
nk’uko byahoze kera!
15Wongere utugaragarize ibitangaza,
nk’iby’igihe utuvanye mu gihugu cya Misiri!
16Abanyamahanga bazabireba maze bakorwe n’ikimwaro,
bo biringiye ububasha bwabo bwinshi,
bazumirwe bipfuke ku munwa banazibe n’amatwi.
17Bazarigata umukungugu nk’inzoka,
cyangwa nk’ibindi bikoko byikurura ku butaka.
Bazasohoka mu bigo byabo bikomeye,
basange Uhoraho, Imana yacu, badagadwa,
bazahinde umushyitsi kandi bagire ubwoba kubera wowe!
18Mbese wagereranywa n’iyihe Mana,
wowe wihanganira icyaha, ukirengagiza ubugome?
Urukundo ugirira udusigisigi tw’umuryango wawe
rutuma udakomeza kuwurakarira,
ahubwo ugashimishwa no kutugirira impuhwe.
19Tugaragarize bundi bushya impuhwe zawe,
unyukanyuke ibicumuro byacu,
kandi ibyaha byacu byose ubirohe mu nyanja!
20Yakobo uzamugaragarize ubudahemuka bwawe,
na Abrahamu umwereke ineza yawe,
nk’uko wabirahiye abasekuruza bacu
kuva mu bihe bya kera.
Currently Selected:
Mika 7: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.