Matayo 10
10
Yezu atora ba Cumi na babiri
(Mk 3.16–19; Lk 6.14–16)
1Amaze guhamagara abigishwa be cumi na babiri, abaha ububasha bwo kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose.
2Dore amazina y’izo ntumwa cumi n’ebyiri: uwa mbere ni Simoni witwa Petero, na Andereya murumuna we; Yakobo mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; 3Filipo na Baritolomayo, Tomasi na Matayo umusoresha; Yakobo mwene Alufeyi na Tadeyo; 4Simoni w’i Kana, na Yuda Isikariyoti wa wundi wamugambaniye.
Yezu yohereza ba Cumi na babiri mu butumwa
(Mk 3.16–19; Lk 6.14–16)
5Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya; 6ahubwo musange intama zazimiye z’umuryango wa Israheli. 7Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. 8Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. 9Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu; 10ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri, cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. 11Aho mugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. 12Nimugera iwe, mumwifurize amahoro. 13Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. 14Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu#10.14 ku birenge byanyu: muri Palestina ni ko bigenda iyo umuntu yinjiye mu rugo bakamwakira nabi. Urwo rugo aruvamo akunguta umukungugu wo ku birenge bye, agira ngo yerekane ko kuva ubwo nta cyo azongera kuhavana, habe n’umukungugu wabo.. 15Ndababwira ukuri: ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora#10.15 Sodoma na Gomora: mu gitabo cy’Intangiriro (18.16—19.29) badutekerereza ibyaha iyo migi yombi yakoraga, n’ukuntu yabihaniwe. bizadohorerwa kurusha uwo mugi.
Intumwa zizatotezwa
(Mk 13.9–13; Lk 12.12–19)
16Dore, mbohereje nk’intama mu birura; murabe rero inyaryenge nk’inzoka, mube n’intaryarya nk’inuma.
17Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. 18Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga. 19Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, 20kuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugiramo.
21Umuvandimwe azatanga uwo bava inda imwe, ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye, babicishe. 22Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. 23Nibabahiga mu mugi uyu n’uyu, muhungire mu wundi. Ndababwira ukuri: Ntimuzarinda guhetura imigi yose ya Israheli, Umwana w’umuntu ataraza#10.23 ataraza: iri jambo rya Yezu ntiryumvikana neza. Ahari arashaka kuvuga ko imirimo y’abogeza Inkuru Nziza izabarushya bigatinda kugeza igihe azagarukira ku ndunduro y’ibihe. Cyangwa se aravuga ukuntu abigishwa be bazatotezwa bagahunga, bava mu mugi umwe bajya mu wundi, kugeza igihe Yeruzalemu izasenywa (iryo senywa na ryo baribonagamo ukuza kwa Nyagasani)..
24Umwigishwa ntasumba umwigisha we, n’umugaragu ntasumba shebuja. 25Ahubwo umwigishwa nabe nk’umwigisha, n’umugaragu amere nka shebuja, maze ibyo bibe bihagije. Niba nyir’urugo baramwise Belizebuli, bazavuga iki ku bo mu rugo rwe?
Ntimuzatinye kubashirikira ikinyoma!
(Mk 8.38; Lk 12.2–9)
26Ntimukabatinye rero, kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana. 27Icyo mbabwiriye mu mwijima, muzakivugire ahabona; icyo mbongorereye ahiherereye, muzagitangarize ahirengeye.
28Ntimugatinye abica umubiri, ariko badashobora kwica ubugingo; ahubwo mutinye Ushobora kuroha#10.28 ushobora kuroha: abantu bashobora kwica ubuzima bw’umubiri w’abigishwa ba Yezu, ariko ntibashobora kubaka ubugingo bw’iteka. Imana Yo, ntiha ubugingo bw’iteka abatabukwiriye: kubaho mu cyaha ni cyo rero tugomba gutinya mbere ya byose. ubuzima n’umubiri icyarimwe mu nyenga y’umuriro. 29Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri? Nyamara nta kigwa hasi muri byo, So atabishaka! 30Naho mwe, imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze! 31Ntimugatinye rero: mwebwe murushije agaciro ibishwi byinshi.
32Umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera#10.32 nzamwemera: igihe cy’urubanza rusange, reba 25.34. imbere ya Data uri mu ijuru; 33naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru.
Yezu atera ubwivangure mu bantu
(Lk 12.51–53)
34Ntimugire ngo nazanywe no gukwiza amahoro ku isi; sinaje gukwiza amahoro, ahubwo nazanye inkota. 35Koko naje gushyamiranya umuhungu na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe: 36maze abanzi b’umuntu bakazaba abo mu rugo rwe.
Gukurikira Yezu biruta byose
(Mk 8.34–35; Lk 14.26–27; 9.23–24)
37Ukunda se cyangwa nyina kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. Ukunda umuhungu cyangwa umukobwa we kunduta, ntakwiriye kuba uwanjye. 38Udatwara umusaraba we ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. 39Uwihambira ku bugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana.
Ingororano y’abazakira abavandimwe babo neza
(Mk 9.37, 41; Lk 9.48; 10.16)
40Ubakiriye neza, ni jye aba yakiriye, n’unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. 41Uwakiriye neza umuhanuzi kuko ari umuhanuzi, azahabwa ingororano y’umuhanuzi; n’uwakiriye intungane neza kuko ari intungane, azahabwa ingororano y’intungane. 42Uzaba yarahaye icyo kunywa umwe muri aba baciye bugufi, n’aho rwaba uruho rw’amazi afutse, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri: ntazabura ingororano ye.»
Currently Selected:
Matayo 10: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.