Yozuwe 20
20
Imigi y’ubuhungiro#20.1 imigi y’ubuhungiro: kera mu Bayisraheli, kimwe no mu yandi mahanga abakikije, iyo umuntu uwo ari we wese yaberaga undi intandaro yo gupfa, yaba abishaka cyangwa se atabishaka, bene wabo b’uwapfuye bumvaga ko bagomba guhora, bakica uwabiciye (reba Iyim 21,23–25). Ariko ntibyatinze, basanga atari ko bakwiye kugenzereza uwishe undi atabishaka. Ni yo mpamvu bashyizeho bene iyo migi, kugira ngo uwishe undi atabishaka azayihungiremo, yoye kuzahorwa iyo nzigo. Ibyo bisobanurwa neza muri Ibar 35,9–34.
1Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Bwira utya Abayisraheli 2’Nimwigenere imigi y’ubuhungiro nabasezeranyije, ntumye Musa. 3Aho ni ho uzaba yishe umuntu atabishaka azajya ashobora guhungira, kandi izababere ubuhungiro kugira ngo murokoke umuhozi w’amaraso. 4Umwishi azajya ahungira muri umwe muri iyo migi, ahagarare mu marembo y’umugi, maze atekerereze ibye abakuru bawo, na bo bamwakire mu mugi iruhande rwabo, bamuhe aho ashobora gutura hamwe na bo. 5Umuhozi w’amaraso namukurikirana, ntibashobora kumumugabiza kuko yishe mugenzi we atabishaka, akaba atabigiranye urwango asanganywe. 6Azatura muri uwo mugi kugeza ubwo azaba yaciriwe urubanza imbere y’umuryango, kugeza kandi ubwo umuherezabitambo uzaba ariho icyo gihe apfuye; ubwo rero umwishi azagaruke iwe, mu mugi yahunze avamo.’»
7Batoranya rero Kedeshi muri Galileya, mu misozi ya Nefutali, Sikemu mu misozi ya Efurayimu, na KiriyatiHaruba, ari yo Heburoni, mu misozi ya Yuda. 8Hakurya ya Yorudani, mu burasirazuba bwa Yeriko, batoranya Beseri, yo mu mirambi y’ubutayu, mu muryango wa Rubeni, Ramoti ya Gilihadi yo mu muryango wa Gadi, na Golani muri Bashani ho mu muryango wa Manase.
9Iyo ni yo migi yashyiriweho Abayisraheli bose n’abasuhuke babarimo, kugira ngo ibe ubuhungiro bw’umuntu uzaba yishe atabishaka; bityo azabashe kurokoka umuhozi w’amaraso, mbere y’uko atungurwa imbere y’ikoraniro.
Currently Selected:
Yozuwe 20: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.