YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 11

11
Igitero cy’i Meromi#11.1 Meromi: uyu mugi kimwe n’iyindi bavuga aha, yose iri mu majyaruguru y’igihugu (reba ku ikarita ya 4). Mu mutwe wa 10, twasomyemo ukuntu Yozuwe yatsinze abami batanu bo mu majyepfo bari bamuhagurukiye; none no muri uyu wa 11 ngabo n’abo mu majyaruguru bahanye umugambi ngo bamurwanye, ariko na bo bazatsindwa.
1Ubwo Yabini, umwami w’i Hasori, aba arabyumvise atuma kuri Yobabu umwami w’i Meromi, no ku mwami w’i Shimeroni no ku mwami w’i Akishafi, 2ndetse no ku bami bari batuye mu Misozi yo mu majyaruguru, no muri Araba mu majyepfo ya Kinaroti, mu bihugu by’Imirambi no mu mpinga z’imisozi ya Dori mu burengerazuba, 3ari bo Abakanahani bari mu burasirazuba no mu burengerazuba, Abahemori, Abaheti, Abaperizi n’Abayebuzi bari mu Misozi, n’Abahivi bari hepfo ya Herimoni mu gihugu cya Misipa. 4Barasohoka rero, bo n’ingabo zabo zose, zarutaga ubwinshi umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, bajyana n’amafarasi n’amagare menshi cyane. 5Abo bami bose bahana umugambi maze baca ingando bose hamwe ku mazi y’i Meromi, kugira ngo barwane na Israheli.
6Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntubatinye, kuko ejo iki gihe nyine, nzabagabiza Israheli bose bicwe; amafarasi yabo uzayace ibitsi maze amagare yabo uyatwike.» 7Yozuwe n’ingabo zose ziteguye kurwana, babagwa gitumo ku mazi ya Meromi maze babirohaho. 8Uhoraho abarekurira Israheli, irabanesha, irabakurikirana kugera kuri Sidoni‐Nini, no kugera i Misirefoti mu burengerazuba, no mu kibaya cy’i Misipa mu burasirazuba. Barabica ntibabasigira n'umuntu muzima n’umwe. 9Yozuwe abagenza uko Uhoraho yabimutegetse; amafarasi yabo ayaca ibitsi, amagare yabo arayatwika.
Hasori ifatwa
10Icyo gihe, Yozuwe arahindukira afata Hasori; umwami w’aho amwicisha inkota, koko kandi Hasori ni yo yahoze ari umugi mukuru w’izo ngoma zose. 11Abari bahatuye bose babamarira ku icumu barabatsemba; ntihasigara n’ikintu na kimwe mu bifite ubuzima, na Hasori barayitwika. 12Yozuwe afata imigi yose y’abo bami, n’abo bami abamarira ku icumu, atsemba n’abaturage bayo bose nk’uko Musa, umugaragu w’Uhoraho, yari yarabimutegetse#11.12 yari yarabimutegetse: reba Ivug 7,2–6 na 20,16,18. Na none kuvuga ko Yozuwe yigaruriye iyo migi yose agatsemba n’abaturage baho bose ibyo ni ugukabya. Koko rero, muri ibyo bihe bya kera, iyo babaga batsinze intambara, abanyamahanga bose bari bafite akamenyero ko kwica abanzi babo bakabatsemba, bagasenya bimwe, ibindi bakabitwika. Abayisraheli na bo ni ko babigenzaga, bibwira ko Imana ishishikajwe n’uko batsemba abatayemera bose, ndetse ko ari na cyo ibategeka, nyamara babaga bibeshya. Ahubwo nyuma, Imana yaje kubumvisha ko ikunda umuntu uwo ari we wese, kandi n’ubuzima bwa buri wese bukagira agaciro mu maso yayo.. 13Nyamara, imigi yose yari yubatswe ku mirenge, Abayisraheli ntibatwitse n’umwe, uretse Hasori yonyine yatwitswe na Yozuwe. 14Imicuzo yose yo muri iyo migi n’amatungo, Abayisraheli babitwayeho iminyago, ariko abantu bose babamariye ku icumu kugeza ko babatsembye; nta gifite ubuzima na kimwe bahasize. 15Nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa, umugaragu we, Musa na we akabitegeka Yozuwe, Yozuwe ni ko yabikurikije: nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uhoraho yategetse Musa byose.
Yozuwe arangiza gufata igihugu
16Ng’uko uko Yozuwe yafashe igihugu cyose: Imisozi, Negevu yose, igihugu cya Gosheni cyose, Imirambi, Araba, imisozi ya Israheli n’imirambi yayo. 17Kuva ku musozi wa Halaki uri ahagana i Seyiri, kugeza i Behali‐Gadi, mu kibaya cya Libani kiri mu nsi y’umusozi wa Herimoni, Yozuwe yigarurira abami baho bose, arabakubita maze arabica. 18Abo bami bose Yozuwe yabarwanyije mu minsi myinshi cyane. 19Nta mugi n’umwe wigeze kugirana isezerano ry’amahoro na Israheli, uretse Abahivi batuye i Gibewoni, indi yose yabaye ingaruzwamuheto. 20Koko kandi, Uhoraho yiyemeje kunangira imitima yabo ngo barwane na Israheli, kugira ngo babone uko babatsemba nta mbabazi, kandi bashobore kubarimbura nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa.
21Icyo gihe, Yozuwe yatsinze Abanaki bo mu misozi miremire, i Heburoni, i Debiri, i Anabu, imisozi yose ya Yuda n’imisozi yose ya Israheli. Yozuwe abatsembana n’imigi yabo. 22Ntihasigara Umunaki n’umwe mu gihugu cya Israheli, nyamara basigara i Gaza, i Gati na Ashidodi. 23Yozuwe afata igihugu cyose, akurikije ibyo Uhoraho yabwiye Musa, na we akiraga Israheli maze arakibagabanya akurikije imiryango. Ahasigaye igihugu kiratuza, intambara irahosha.

Currently Selected:

Yozuwe 11: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in