Yoweli 4
4
2. IMANA ICIRA URUBANZA AMAHANGA#4.1 URUBANZA AMAHANGA: ku munsi w’Uhoraho, amahanga yose yasagariye Israheli, azacirwa urubanza rukaze.
1Koko rero, muri iyo minsi no muri icyo gihe,
ubwo nzaba nagaruye Yuda na Yeruzalemu,
2nzakorakoranya amahanga yose,
nyamanurire mu kibaya cyitwa «Uhoraho mucamanza».
Aho ni ho nzayacira urubanza kubera Israheli,
umuryango wanjye n’umurage wanjye,
kuko bawutatanyirije mu bihugu by’amahanga,
bakigabanya igihugu cyanjye.
3Umuryango wanjye bawukoreyeho ubufindo,
abahungu bawo babagurana indaya,
bagacuruza abakobwa bawo, ngo babone divayi yo kunywa!
Ibyo Tiri, Sidoni n’Ubufilisiti bishinjwa#4.3 n’Ubufilisiti bishinjwa: kimwe na Tiri na Sidoni, Abafilisiti na bo barashinjwa ko basagariye Yeruzalemu, igihe icishijwe bugufi. Nta gushidikanya, ibyo byabaye ubwo abaturage baho bajyanwaga bunyago muri 597 na 587, kandi na nyuma Abafilisiti bakomeje kuyikina ku mubyimba. Ngicyo igituma abo banyamahanga na bo bazahanishwa ububabare nk’ubwo.
4Mwebwe se, Tiri na Sidoni, n’intara zose z’Ubufilisiti,
icyo munshakaho ni iki? Murashaka se kunyihimura?
Nyamara niba mushaka kunyihimura,
ubwo bwihimure nzabubagaruraho vuba na bwangu,
bube ari mwe bugaruka!
5Kubera ko mwatwaye feza yanjye na zahabu yanjye,
mugashyira mu ngoro zanyu ibyanjye by’agaciro,
6kubera ko mwagurishije abaturage ba Yeruzalemu,
mukabagura n’Abagereki,
bakajya kure y’igihugu cyabo,
7ubu jyewe ngiye kubagarura mbavanye aho mwabagurishije,
maze mwebwe mbaryoze ibikorwa bibi byanyu!
8Nzagurisha abahungu n’abakobwa banyu
begukanwe n’abaturage ba Yuda,
na bo bazabagure n’Abanyesaba, mu mahanga ya kure.»
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Urugamba rwa nyuma n’urubanza by’imperuka#4.8 Urugamba . . . urubanza by’imperuka: muri aka gace kose, umuhanuzi aratangaza urubanza ruzacirwa amahanga yose. Mu mirongo 9–11, umuhanuzi araninurira ku banyamahanga: arabashoza ngo bagerageze uko bakongera kurwanya Uhoraho niba babitinyuka. Ngaho nibacure intwaro, nibongere ingabo zabo batarenze no ku banyantege nke. Nyamara imirongo ya 12–17 irahamya ko ibyo byose ari ubusa: Imana izabacira urubanza, ibararike nk’uko batema imyaka yeze, maze ibaribate.
9Nimutangaze ibi ngibi mu mahanga, mugira muti
«Nimwitegure intambara! Mukoranye ab’intwari!
Nibigire hafi abamenyereye intambara bose, maze bazamuke!
10Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota,
imihoro yanyu muyicuremo amacumu,
umunyantege nke nagire ati ’Ndi intwari!’
11Nimubanguke mwebwe mwese, mahanga adukikije,
maze mukoranire hariya!»
Uhoraho, ohereza intwari zawe zimanuke!
12Amahanga nahaguruke, azamuke,
agane ku kibaya cyitwa ’Uhoraho mucamanza’,
kuko ari ho ngiye kwicara#4.12 ngiye kwicara: nta gushidikanya ni Imana ubwayo. Mu byanditswe mu bitabo by’abahanuzi bimwe na bimwe birakomera kubyumva kuko tutaba dusobanukiwe n’uvuga uwo ari we; rimwe na rimwe ni umuhanuzi, ubundi akaba ari Imana ubwayo ivuga, cyangwa se abandi bantu.,
ngacira urubanza amahanga yose abakikije.
13Nimucyamure umuhoro kuko isarura rigeze;
nimuze mwenge, dore urwengero ruruzuye,
n’imivure irasendereye,
kuko ubugome bwabo bukabije!
14Ngizo inteko z’imbaga nyamwinshi mu kibaya cy’imanza,
kuko Umunsi w’Uhoraho wegereje, ukazahigaragariza.
15Izuba n’ukwezi bizijima,
n’inyenyeri ntizizongera kumurika#4.15 ntizizongera kumurika: reba 3,3 (n’igisob)..
16Uhoraho yivugiye i Siyoni,
ijwi rye ryumvikanira i Yeruzalemu;
nuko ijuru n’isi birakangarana!
Naho umuryango we Uhoraho azawubera ubuhungiro,
abe n’ubwihisho ku Bayisraheli.
17Bityo muzamenya ko ndi Uhoraho, Imana yanyu,
nkaba ntuye i Siyoni ku musozi wanjye mutagatifu.
Yeruzalemu izaba ahantu hatagatifu,
abanyamahanga ntibazongera kuhanyura ukundi!
3. ISRAHELI IZONGERA KUBAHO MU MUDENDEZO
18Uwo munsi#4.18 Uwo munsi: ni wa munsi Imana izavugurura Israheli burundu, imaze guhana amahanga. Yoweli, kimwe n’abandi bahanuzi, asoje igitabo cye asezeranya umuryango ko uzishima, ukanezerwa. Aravuga ibizaba akoresheje amashusho agenura uburumbuke bw’icyo gihe; nyamara ayo mashusho arakabya, kandi uko bivugwa aha si ko bizagenda., imisozi izarengwa divayi nshyashya,
imisozi itembeho amata,
amazi atembe mu migezi yose ya Yuda.
Isoko izavubuka mu Ngoro y’Uhoraho,
ivomerere ikibaya cy’Iminyinya.
19Misiri yo izaba ikidaturwa,
na Edomu ihinduke ubutayu,
bazize ubugome bagiriye abahungu ba Yuda,
kuko bameneye amaraso y’indacumura mu gihugu cyazo.
20Naho Yuda na Yeruzalemu bizaturwa ubuziraherezo,
uko ibihe bigenda bisimburana.
21Ni koko: nzahora amaraso yabo yamenwe,
nta we uzasigara adahorewe,
maze jyewe, Uhoraho, nzature muri Siyoni.
Currently Selected:
Yoweli 4: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.