Yohani 15
15
Umuzabibu n’amashami yawo
1Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi. 2Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto, araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto. 3Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye. 4Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni ko mutakwera#15.4 mutakwera: abigishwa ba Yezu bagomba kwera imbuto z’ubutungane, babikesheje ukwemera n’urukundo bamufitiye. mutandimo. 5Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. 6Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera, maze yumagane, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya. 7Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa. 8Igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye.
9Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. 10Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe.
Itegeko ryo gukundana
11Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye#15.11 ibyishimo byanjye: ni ibyishimo by’Umwana w’ikinege uzi neza ko Se amukunda kandi ko azamukuza kubera ko azaba yamwumviye kugeza ku ndunduro. Umwigishwa wese w’ukuri wa Yezu yifatanya na We muri ibyo byishimo. bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere. 12Ngiri itegeko mbahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. 13Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. 14Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse. 15Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. 16Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye#15.16 mu izina ryanjye: gusaba mu izina rya Yezu si ukumwishingikirizaho gusa, ahubwo ni ugusaba ufite ibitekerezo n’ibyifuzo nk’ibyo We ubwe yifitemo, mbese ukaba wunze ubumwe na We koko., azakibahe. 17Icyo mbategetse ni uko mukundana.
Isi yanga Yezu n’abe
18Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. 19Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. 20Mwibuke ijambo nababwiye ko ’Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha. 21Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye. 22Iyo ntaza, byongeye iyo ntagira ijambo mbabwira, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero ntibafite uko bikuraho icyaha cyabo. 23Unyanga, aba yanze na Data. 24Iyo ntagaragariza muri bo ibikorwa bitigeze gukorwa n’undi wundi, nta cyaha bajyaga kugira; ubu rero barabibonye, bararenga baranyanga hamwe na Data. 25Ibyo rero byabaye kugira ngo ibyanditswe mu Mategeko byuzuzwe ngo ’Banyanze bampora ubusa.’#15.25 bampora ubusa: reba Zaburi 35,19, na 69,5. 26Ariko Umuvugizi nzaboherereza, aturutse kuri Data, Roho Nyir’ukuri ukomoka kuri Data, naza azambera umugabo. 27Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro.
Currently Selected:
Yohani 15: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.