Yohani 10
10
Ikigereranyo cy’umushumba mwiza
1Ndababwira ukuri koko: umuntu utinjirira mu irembo ry’urugo rw’intama, ahubwo akuririra ahandi, aba ari umujura n’igisambo. 2Unyura mu irembo we, aba ari umushumba w’intama. 3Uwugarira irembo, aramwugururira, n’intama zikumva ijwi rye; maze agahamagara intama ze mu mazina yazo, nuko akazahura. 4Intama ze zose iyo amaze kuzikura mu rugo, azijya imbere, zikamukurikira, kuko ziba zisanzwe zizi ijwi rye. 5Ntizikurikira uw’ahandi, ahubwo ziramuhunga, kuko ziba zitazi ijwi ry’ab’ahandi.» 6Yezu yabahaye icyo kigereranyo, ariko bo ntibamenya icyo yashakaga kubabwira.
7Nuko Yezu ati «Ndababwira ukuri koko: ni jye rembo ry’intama. 8Abandi bose baje mbere yanjye, ni abajura n’ibisambo, n’intama zanze kubumva. 9Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane kandi abone urwuri. 10Umujura agenzwa no kwiba, no kwica, no kurimbura. Jye rero nazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo, kandi zibugire busagambye.
11Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. 12Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. 13Agenza atyo abitewe n’uko aba ari umucanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje. 14Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya, 15mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjye, nkabutangira intama zanjye. 16Mfite n’izindi ntama#10.16 n’izindi ntama: ni abanyamahanga Yezu ashaka gukoranyiriza hamwe n’Abayahudi maze bose bakazaba umuryango umwe w’abana b’Imana (reba 4,35–38 na 11,52). zitari muri uru rugo, na zo ngomba kuzizana zikazumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. 17Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye kugira ngo mbusubirane#10.17 mbusubirane: Ivanjili ya Yohani ikunda kwibanda kuri iki gitekerezo: Yezu yatanze ubuzima bwe ku bwende bwe, abigirira abo akunda; ni na yo mpamvu Imana Se yamuzuye mu bapfuye.. 18Nta we ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.»
19Abayahudi bongera kwicamo ibice babitewe n’ayo magambo. 20Benshi muri bo bati «Yahanzweho na roho mbi, ndetse yasaze; mumuteze amatwi mushaka iki?» 21Abandi ariko bati «Aya magambo si ay’uwahanzweho na roho mbi; roho mbi yashobora ite guhumura amaso y’impumyi?»
Umunsi mukuru w’itahwa ry’Ingoro y’Imana
22I Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoro#10.22 gutaha Ingoro: reba 1 Mak 4,36–59, na 2 Mak 1,9, 18; 10,1–8. y’Imana. Hari mu itumba. 23Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni#10.23 Ibaraza rya Salomoni: hari ahantu hikinze imvura n’umuyaga, maze abigishamategeko bagakunda kuhigishiriza. Nyuma ya Pentekositi abakristu ba mbere na bo bakunze kujya bahateranira (Intu 3,11; 5,12). 24Abayahudi baramukikiza, maze baramubaza, bati «Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» 25Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye. 26Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye. 27Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. 28Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. 29Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. 30Jye na Data turi umwe#10.30 turi umwe: aha ngaha Yezu yongera kubumvisha buhoro buhoro ibyerekeye bwa bumwe budasumbwa yunze n’Imana Se..»
31Abayahudi bongera gufata amabuye yo kumutera. 32Ni bwo Yezu ababwiye ati «Naberetse ibikorwa byiza byinshi bituruka kuri Data, none muri ibyo bikorwa icyo munterera amabuye ni ikihe?» 33Abayahudi baramusubiza bati «Si igikorwa cyiza gituma tugutera amabuye; turakuziza igitutsi ututse Imana, kuko uri umuntu maze ukigira Imana.» 34Yezu arabasubiza ati «Mu Mategeko yanyu ntihanditse ngo ’Naravuze nti: muri imana’?#10.34 muri imana: reba Zaburi 82,6. 35Ubwo Amategeko yita imana ababwiwe ijambo ry’Imana, kandi Ibyanditswe bidashobora kuvuguruzwa, 36mushobora mute kubwira uwo Data yatagatifuje akamutuma mu nsi, ngo ’Uratuka Imana’, ari uko ngize nti ’Ndi Umwana w’Imana’? 37Niba koko ndakora ibikorwa bya Data, nimureke kunyemera. 38Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemere byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data.» 39Nuko bongera gushaka kumufata, abaca mu myanya y’intoki.
Yezu yitarurira hakurya ya Yorudani
40Asubira hakurya ya Yorudani, aho Yohani yajyaga abatiriza mbere, agumayo. 41Abantu benshi barahamusanga bavuga bati «Nta gitangaza na kimwe Yohani yigeze akora, ariko ibyo yamuvuzeho byari ukuri.» 42Abari aho benshi baramwemera.
Currently Selected:
Yohani 10: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.