YouVersion Logo
Search Icon

Yakobo 4

4
Abakunzi b’isi ni abanzi b’Imana
1Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? 2Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. 3Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. 4Mwa basambanyi#4.4 Mwa basambanyi mwe: Yakobo ntashaka kubwira abo yandikira ko bahemutse ku masezerano y’ugushyingirwa kwabo; ahubwo arababwira ko buri mukristu ucumura ku buryo ubwo ari bwo bwose aba ahemutse ku bumwe buhuza Imana na Kiliziya yayo, ari bwo bakunda kugereranya n’ugushyingirwa (reba 2 Kor 11,2; Ef 5,21–32). mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. 5Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»#4.5 yadushyizemo: ayo magambo ntituyasanga uko ari muri Bibiliya, ariko wasanga Yakobo yaratekerezaga amagambo yo mu gitabo cy’Intangiriro 2,7.? 6Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»#4.6 ubuntu: reba Imigani 3,34. 7Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. 8Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! 9Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. 10Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru.
Uri nde, kugira ngo ucire umuvandimwe wawe urubanza?
11Bavandimwe, ntimugasebanye bamwe ku bandi. Ushebeje cyangwa agacira umuvandimwe we urubanza, aba ashebeje kandi aciriye itegeko urubanza#4.11 itegeko urubanza: iyo usuzuguye umuvandimwe wawe, uba uhinyuye itegeko rivuga ko ugomba kumukunda nkawe ubwawe (Lev 19,18; Lk 10,27 na Yak 2,8).. Niba rero uciriye itegeko urubanza, nta bwo ukiri ukurikiza itegeko, ahubwo ugenza nk’umucamanza. 12Kandi umucamanza n’utanga itegeko, ni umwe rukumbi: ni we ushobora kwica no gukiza. Uri nde rero, kugira ngo ucire mugenzi wawe urubanza?
Ijambo riburira abacuruzi
13Nuko rero namwe abavuga muti «Uyu munsi, cyangwa ejo, tuzajya mu mugi uyu n’uyu, tuzahamare umwaka, ducuruze kandi turonke inyungu», 14nyamara mutazi uko ejo muzamera; kuko muri nk’ibihu bigaragara mu kanya gato, hanyuma bikayoyoka! 15Aho mwagize muti «Niba Nyagasani abishatse tuzabaho, kandi dukore ibi na biriya», 16ahubwo murirata muteganya ibintu bikomeye mutazageraho. Bene ubwo bwirasi ni bubi. 17Bityo rero, umuntu ushobora gukora icyiza, ariko ntagikore, aba acumuye.

Currently Selected:

Yakobo 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy