YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 9

9
1Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi,
abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho.
2Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo,
none bariho bariyereka imbere yawe, boshye abishimira umusaruro,
baranezerewe nk’abagabana iminyago,
3kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye,
ingiga yabashenguraga ibitugu
n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato,
warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani#9.3 wa munsi w’Abamadiyani: ni wa munsi utazibagirana, Gidewoni yatsinzeho Abamadiyani (reba Abacamanza 7,15–25)..
4Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka,
n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso,
byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro.
5Kuko umwana yatuvukiye#9.5 umwana yatuvukiye: uwo mwana ni we Emanuweli wavuzwe muri 7,14; ni umuhungu wa Akhazi uzima ingoma, akitwa Hezekiya. Ivuka ry’uwo mwami ritanze uburyo bwo gusaba Imana ibihe by’ubutabera n’amahoro mu gihugu: Izayi arifuriza uwo mwami uzaza ubuhanga nk’ubwa Salomoni, ubutwari nk’ubwa Dawudi, ubugwaneza n’ituze. Twe abakristu, twemera ko ubu buhanuzi bwujujwe by’agahebuzo igihe Imana iduhaye Umwana wayo Yezu Kristu., twahawe umuhungu.
Ubutegetsi bumuri ku bitugu,
ahawe izina: «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa,
Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.»
6Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo,
ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe,
azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera,
ubu n’iteka ryose.
Uhoraho Umugaba w’ingabo azabisohoza,
kubera umwete we wuje urukundo.
Uhoraho arakarira Samariya na Efurayimu#9.6 Samariya na Efurayimu: Iki gisigo cyahimbwe igihe ibi bihugu byombi byifatanyije ngo bitere Yeruzalemu (reba 7,1 na 9,20). Izayi arahanura ko Israheli igiye guhanirwa ubugome bwayo.
7Uhoraho yabwiye ijambo Yakobo,
maze Israheli irita mu gutwi.
8Imbaga yose uko yakabaye izarimenya,
ndetse na Efurayimu kimwe n’abatuye Samariya;
bo bishongora mu bwibone bwabo n’ukwikuza kwabo, bavuga bati
9«Ubwo inkuta z’amatafari zasenyutse, tuzubakisha amabuye abaje;
naho inkingi z’imivumu zatsembwe, tuzisimbuze amasederi.»
10Uhoraho ayiteje abanzi, ayigabije abayirwanya.
11Dore Aramu iturutse iburasirazuba,
Abafilisiti mu burengero bwayo,
ngo bamiragure bunguri Israheli!
Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,
uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,
ukuboko kwe kuracyabanguye#9.11 kuracyabanguye: ni ikimenyetso cy’umuntu uzamuye akaboko, yitegura gukubita. Reba 5,25 (n’igisob.)..
12Ariko Israheli ntirakagarukira uwayihannye,
ngo ishakashake Uhoraho, Umugaba w’ingabo.
13Ni cyo cyatumye, mu munsi umwe gusa,
Uhoraho yatemaguye muri Israheli,
umutwe n’umurizo, imikindo n’imfunzo.
14Umukuru w’umuryango n’umunyacyubahiro, ni bo mutwe,
umuhanuzi wigisha ibinyoma, akaba umurizo.
15Abayobozi b’icyo gihugu barakiyobeje,
abo bayoboraga barazikama.
16Ni yo mpamvu, Uhoraho atazishimira abasore babo,
ntagirire impuhwe imfubyi n’abapfakazi babo,
kuko bose ari abahemu n’abagiranabi,
ibyo bavuga byose bikaba ibiterashozi.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,
uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,
ukuboko kwe kuracyabanguye.
17Koko ubugome bugurumana nk’umuriro utwika amahwa n’imifatangwe,
ugakongeza ibihuru by’ishyamba,
maze umwotsi ugatumbagira ikirere.
18Uburakari bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, buteye igihugu kujegajega,
abagituye bameze nk’inkwi zijugunywe mu muriro,
nta we ubabarira umuvandimwe we.
19Hirya baratemagurana, ntibashire inzara,
hino bararyana, ariko ntibijute,
buri muntu arashiha inyama yo ku kaboko ke.
20Abo mu muryango wa Manase barashiha abo kwa Efurayimu,
n’abo mu muryango wa Efurayimu bakarya abo kwa Manase,
hanyuma iyo miryango yombi ikavira inda imwe kuri Yuda.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo bwose,
uburakari bw’Uhoraho ntiburacogora,
ukuboko kwe kuracyabanguye.

Currently Selected:

Izayi 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in