YouVersion Logo
Search Icon

Izayi 6

6
II. IBYAHANURIWE YUDA IGIHE ITEWE NA SAMARIYA NA DAMASI#6.1 IBYAHANURIWE . . . . . SAMARIYA NA DAMASI: iki gice kiva ku mutwe wa 6 kikagera kuwa 12. Usibye inkuru y’ibonekerwa rya Izayi (6.1–13), ibyo kivuga byabaye mu ntangiriro y’ingoma ya Akhazi (mu mwaka wa 736). Ku byerekeye amavu n’amavuko y’iyo ntambara, reba 7,1 (n’igisobanuro).
Izayi aba umuhanuzi w’Uhoraho#6.1 Umuhanuzi w’Uhoraho: aha ngaha Izayi aradutekerereza ukuntu yabonekewe ari mu Ngoro y’Uhoraho: Imana yaramutoye ngo ayibere umuhanuzi. Ibyo byabaye mu mwaka umwami Oziya yatanzemo (=740 mb. K.). Mu by’ukuri, iri bonekerwa ni ryo ryagombye gutangira iki gitabo, kuko ari ryo shingiro ry’ibyo yakoze byose.
1Mu mwaka umwami Oziya yatanzemo, nabonye Nyagasani yicaye ku ntebe ya cyami ndende kandi itumburutse. Ibinyita by’igishura cye byari byuzuye icyumba gitagatifu cy’Ingoro y’Imana. 2Abaserafimu#6.2 Abaserafimu: Abayahudi bakoreshaga amazina menshi, bashaka kuvuga ibyo «byegera by’Imana» bikikije intebe y’ikuzo ryayo mu ijuru; hari ubwo babyitaga «Abakerubimu», ubundi bakabyita «Abaserafimu», ari byo kuvuga ngo «Abagurumana». Naho twebwe ubu tubita «Abamalayika» bakuru. bari bahagaze hejuru ye, bafite umwe umwe amababa atandatu: abiri yo gukingira uruhanga, yandi abiri yo gutwikira ibirenge, n’abiri yo kuguruka. 3Nuko bakikiranya amajwi bavuga bati
«Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu!
Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!»
4Umuririmo w’ayo majwi uhindisha umushyitsi inzugi n’ibizingiti byazo, maze Ingoro isabwa n’umwotsi. 5Nuko ndavuga nti
«Ndagowe! Bincikiyeho, kuko ndi umuntu w’iminwa yandavuye,
ngatura mu muryango w’iminwa yahumanye,
none amaso yanjye akaba abonye Umwami,
Uhoraho, Umugaba w’ingabo.»
6Ariko umwe mu Baserafimu aguruka ansanga, afashe mu kiganza cye ikara ryaka, yari akuye ku rutambiro, ariteruje igifashi. 7Arinkoza ku munwa, maze arambwira ati
«Ubwo iri kara rigukoze ku munwa,
ubuhemu bwawe burahanaguwe, icyaha cyawe kirakijijwe.»
8Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti
«Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?»
Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»
9Arambwira ati «Genda ubwire utya uriya muryango :
Mutege amatwi, ariko mwoye kumva,
mwitegereze, ariko mwoye kubona.
10Uzanangire imitima yabo, ubazibe amatwi, ubapfuke n’amaso.
Amaso yabo ntakagire icyo abona, n’amatwi yabo ntakumve.
Umutima wabo ntukagire icyo umenya,
bataboneraho guhinduka, maze bagakira#6.10 maze bagakira: Izayi agomba kubwira abantu bigometse! Mu by’ukuri, Imana ntiyanga na gato ko abanyabyaha bahinduka, ahubwo irabyifuza rwose; nyamara ariko iyo banze kumva bakanangira umutima wabo, Imana ibarekera muri ubwo bugome bazikamyemo. Bigereranye na Iyim 7,3; 7,13; 8,28; 9,12 (n’ibisob.); hari aho bavuga ko Imana ari yo itera umutima wa Farawo kunangira, ubundi bakavuga ko ari Farawo unangira umutima we, akanga kuva ku izima.11Nuko ndabaza nti «Ibyo se bizageza ryari Nyagasani ?» Aransubiza ati «Kugeza ubwo imigi izaba yatsembwe, nta bayituye, amazu atakirimo umuntu n’umwe, n’ubutaka bwarahindutse umushike. 12Uhoraho azimurira abantu kure, imisozi myinshi mu gihugu ihinduke imishike. 13Kandi n’iyo hasigara kimwe cya cumi, na cyo nzongera ngitwike nk’umushishi watemwe, maze hazasigare igishyitsi cyonyine. Icyo gishyitsi rero, kizakomokaho imbuto ntagatifu.»

Currently Selected:

Izayi 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy