YouVersion Logo
Search Icon

Habakuki 3

3
III. UHORAHO NABANGUKIRE GUTABARA#3.0 NABANGUKIRE GUTABARA: iri sengesho (3.1–19), kimwe na zaburi nyinshi, rikubiyemo igisingizo cy’Umushoborabyose, kimwe n’ugutakamba ngo aze arokore umuryango wose hamwe n’umwami amakuba barimo.
1Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya.
2Uhoraho, numvise ibigwi#3.2 ibigwi byawe: ni bya byiza byose Imana yakoreye umuryango wayo igihe ibakuye mu Misiri, ikabanyuza mu butayu, nyuma ikabinjiza mu gihugu yabasezeranyije. byawe, birantangaza!
Uhoraho, ongera ugenze utyo no muri iki gihe!
Ibikorwa byawe bimenyekanye no mu minsi turimo;
ariko mu burakari bwawe uribuke no kugira imbabazi!
3Imana iturutse i Temani,
Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani#3.3 Temani … Parani: Uhoraho yamaze kwigaragariza ku musozi wa Sinayi, akomeza guherekeza umuryango we mu rugendo rugana muri Kanahani. Bagenda bambukiranya batyo intara z’Abanyedomu (=Temani), banyura hafi y’umusozi wa Parani..
Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru,
ibisingizo bye byuzura isi.
4Ububengerane bwe burakirana nk’urumuri,
imirasire nk’iy’izuba isohotse mu kiganza cye,
ni na yo ububasha bwe bwihishemo.
5Icyorezo kiragenda imbere ye,
naho indwara iramukurikiye.
6Arahagaze, isi ihinda umushyitsi,
arebye, akangaranya amahanga.
Imisozi yahozeho iratengagurika,
utununga twa kera turarigita,
izo ni zo nzira ze za kera!
7Nabonye amahema y’i Kushani ari mu kaga,
amazu yo mu gihugu cya Madiyani ahinda umushyitsi!
8Uhoraho, waba se wararakariye inzuzi,
cyangwa se umujinya wawuterwa n’inyanja#3.8 wawuterwa n’inyanja: reka da! Imana ntirakazwa n’uko inzuzi cyangwa inyanja byaba byayivumbagatanyijeho, ahubwo umujinya iwuterwa n’abashikamira umuryango wayo (3.14).,
ku buryo ugendera ku mafarasi yawe,
no ku magare y’indatsimburwa?
9Umuheto wawe wawujishuye,
injishi yawo uyihaza imyambi yica;
isi yose wayisatagurishije imigezi.
10Imisozi irakubona igahinda umushyitsi,
amasumo y’amazi akadudubiza,
ukuzimu kugatakamba, gushyize amaboko ejuru.
11Izuba n’ukwezi bihagaze mu mwanya wabyo,
bihunga icyezezi cy’imyambi yawe iguruka,
n’imirabyo y’icumu ryawe.
12Mu burakari bwawe uzenguruka isi,
unyukanyuka amahanga n’umujinya wawe.
13Wazanywe no gukiza umuryango wawe,
unakiza uwo wisigiye amavuta y’ubutore.
Wasambuye inzu y’umugome,
urayisenya kugeza ku mfatiro zayo.
14Wahinguranyije umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye bwite,
kandi bari bahuruye, bishimiye kudutatanya,
bameze nk’abaremye igico,
kugira ngo baconcomere umunyabyago.
15Wavogereye inyanja n’amafarasi yawe,
rwagati mu muvumba w’amazi menshi.
16Narabyumvise maze nkuka umutima,
iyo nkuru ituma iminwa yanjye ihinda umushyitsi,
ingingo zanjye ziratatana,
amaguru yanjye aradandabirana.
Nyamara ntegereza nitonze uwo munsi w’amakuba,
ugiye kugwirira ihanga ryadushikamiye!
17Ni ukuri koko, umutini ntukirabya indabyo#3.17 ntukirabya indabyo: n’ubwo igihugu cyayogojwe n’ibitero by’Abakalideya, hakaba nta mbuto n’imwe ikiharangwa, umuhanuzi we yasabagijwe n’ibyishimo kuko azi ko umukiro uri hafi (3.18–19).,
imizabibu ntikigira imbuto,
imizeti yarekeye aho kwera,
imirima ntigitanga umusaruro,
amatungo magufi yashize mu ngo,
nta n’amatungo maremare akirangwa mu biraro.
18Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho,
nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye!
19Uhoraho ni Umutegetsi wanjye n’imbaraga zanjye,
ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi,
akantambagiza mu mpinga z’imisozi!
(Iyo ndirimbo igenewe umuririmbisha, icurangishwa inanga z’imirya.)

Currently Selected:

Habakuki 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

Video for Habakuki 3