YouVersion Logo
Search Icon

Abanyagalati 2

2
Inama y’i Yeruzalemu
1Nyuma y’imyaka cumi n’ine, nongera kuzamuka i Yeruzalemu#2.1 Yeruzalemu: reba Intu 15 aho bavuga urwo rugendo., ndi kumwe na Barinaba#2.1 Barinaba: reba Intu 11,19–26., na Tito#2.1 Tito: yakomokaga ku banyamahanga; ni incuti n’umufasha wa Pawulo (2 Kor 8,23). ndamujyana. 2Nazamutseyo ari uko Imana yabimpishuriye. Mbanyuriramo ibyerekeye Inkuru Nziza nigishaga mu mahanga; abayobozi bo nyibasobanurira birambuye twiherereye. Kwari ukugira ngo menye niba nirukira cyangwa narirukiye ubusa. 3Yewe, kabone na Tito mugenzi wanjye utari Umuyahudi, ntibamuhatiye kugenywa#2.3 ntibamuhatiye kugenywa: Tito aba atyo intangamugabo y’uko abakuru ba Kiliziya bahaye Abanyamahanga uburenganzira bwo kutigenyesha.; 4nyamara ariko hari indyarya ziyita abavandimwe zitwihishamo ngo zitubuze ubwigenge bwacu twifitiye muri Kristu Yezu, bityo ngo zidusubize mu bucakara. 5Ntitwigeze n’akanya na gato tuganzwa n’abo, kugira ngo ukuri kw’Inkuru Nziza kuzagume muri mwe. 6Naho abayobozi — icyo bari cyo nticyari kinshishikaje kuko Imana itareba ubusumbane bw’abantu — abo bayobozi nta kindi bantegetse. 7Ahubwo ndetse babonye ko nashinzwe kwamamaza Inkuru Nziza mu batagenywe nk’uko Petero yayishinzwe mu bagenywe, 8kuko Uwahaye Petero kuba intumwa mu bagenywe, ni na We wampaye kuba intumwa mu banyamahanga. 9Nuko Yakobo, Petero na Yohani, kandi ari na bo bitwa inkingi, bamaze kumenya ingabire nahawe, turumvikana baduhereza ukuboko, jyewe na Barinaba, ngo twebwe tujye mu banyamahanga, naho bo mu bagenywe#2.9 mu bagenywe: ahanini ni Abayahudi batuye Yudeya.. 10Batwihanangirije ikintu kimwe rudori: ko tuzajya twibuka abakene; ari na cyo nihatiye gukora.
Amacakubiri i Antiyokiya
11Nyamara ariko, ubwo Petero yazaga Antiyokiya, nahanganye na we kuko byari ngombwa kumugaya. 12Koko rero, mbere y’uko haza abantu bo mu gice cya Yakobo, yasangiraga n’abanyamahanga. Aho baziye, aravunura, aritarura#2.12 aritarura: imyifatire ya Petero yatumye abakristu baturutse mu banyamahanga bibwira ko abakristu nyakuri ari abaturutse mu Bayahudi bonyine. Ni yo mpamvu umuryango w’i Antiyokiya wacitsemo ibice bibiri. Petero yagombaga guhamya ibyemejwe i Yeruzalemu (2.9) aho kubihisha, cyane cyane kuko icyo gihe bahimbazaga Ukaristiya iyo babaga bafungura., byo gutinya abagenywe. 13N’abandi Bayahudi bigana uburyarya bwe, bigeza aho na Barinaba yoshywa na bo kuryarya bene ako kageni. 14Jye rero mbonye ko batagororokeye ukuri kw’Inkuru Nziza, mbwira Petero bose barora nti «Niba wowe w’Umuyahudi ugenza nk’abanyamahanga aho kugenza kiyahudi, ushobora ute guhatira abanyamahanga kugenza kiyahudi?» 15Twebwe turi Abayahudi kavukire, ntituri abanyamahanga b’abanyabyaha#2.15 abanyabyaha: ku Muyahudi, abanyamahanga bose iyo bava bakagera ni abanyabyaha. Bityo rero gusangira na bo ni ukwihumanya (Mk 2,16). Ariko ku Bayahudi bemera Kristu nka Pawulo, ibyo byavuyeho.. 16Tuzi ariko ko umuntu atagirwa intungane no kubahiriza amategeko, ahubwo no kwemera Yezu Kristu byonyine. Natwe rero twemeye Yezu Kristu, ngo tuzagirwe intungane no kwemera Kristu, tutabitewe no kuzuza amategeko kuko nta n’umwe uba intungane abikesheje kubahiriza amategeko. 17Kuba se dushaka kuba intungane muri Kristu, ariko kandi bikagaragara ko natwe ubwacu tukiri abanyabyaha, bizabe byerekana ko Kristu ari we utuma abantu bagwa mu cyaha ? Oya ntibikabe ! 18Mbaye ari jye wubaka bundi bushya ibyo nashenye, naba nihamije icyaha. 19Nyamara rero, jyewe napfuye ku byerekeye kugengwa n’amategeko#2.19 amategeko: nta ho umukristu agihuriye n’amategeko, ni kimwe n’uko nta ho amategeko agihuriye n’umupfu., kandi ari amategeko abinteye#2.19 abinteye: Pawulo yakurikizaga amategeko mbere yo guhinduka. Ariko yari azi ko, ubwo ubuzima bw’Umuyahudi bwose bugengwa n’amategeko, ari amategeko azamuhamya icyaha kuko adashobora kumuvugururira ubuzima., kugira ngo mbeho ngengwa n’Imana. Nabambanywe na Kristu ku musaraba. 20Yego ndiho, ariko mu by'ukuri si jye ukiriho, ahubwo ni Kristu uriho muri jye. Kuba ubu ngubu ndiho mu mubiri#2.20 mu mubiri: uwemera aracyasa n’abandi ku gikoba ndetse na we azapfa ariko yifitemo ubuzima bw’iteka bwa Kristu., ni uko ndiho mu kwemera Umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari jye agirira. 21Jye sinasuzuguza ineza y’Imana. Kuko niba ari itegeko rituma umuntu aba intungane, noneho Kristu yapfiriye akamama!

Currently Selected:

Abanyagalati 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in