Ezekiyeli 25
25
III. IBYO UHORAHO ABWIRA AMAHANGA#25.1 ABWIRA AMAHANGA: aha ngaha, kimwe no mu bindi bitabo by’abahanuzi impanuro zerekeye amahanga zakoranyirijwe hamwe (reba Am 1–2; Iz 13–23; Yer 47–51). Umuhanuzi araburira buri gihugu mu bikikije Yeruzalemu abikurikiranyije, akabashinja amahano yose byakoreye uwo mugi n’ibitutsi bawututse. Izo mpanuro, Ezekiyeli yaba yarazivuze igihe Yeruzalemu yari ikigoswe, cyangwa se nyuma imaze gusenywa (587–585 mb. K.).
Ibyabwiwe Abahamoni
1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukirira Abahamoni maze ubahanurire ibiberekeyeho. 3Uzababwire uti ’Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ngo nimutege amatwi ijambo rye.
Kubera ko mwishongoye ku Ngoro yanjye, mukavuga ngo ‘Awa’ igihe yandavujwe, mukishongora ku gihugu cya Israheli igihe bakiyogoje, no ku muryango wa Yuda ubwo ujyanywe bunyago; 4ngiye kubagabiza abantu b’iburasirazuba bace ingando iwanyu, maze bahature. Ni bo bazarya imbuto zanyu, banywe n’amata yari ayanyu. 5Raba nzayigira igikingi cy’ingamiya, imigi y’Abahamoni nyihindure ibiraro by’amatungo, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’
6Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Kubera ko mwakomye mu mashyi kandi mukabyina, mukishimana agasuzuguro ku gihugu cya Israheli; 7ngiye kubibasira, mbagabize amahanga abasahure; mbatsembe mu miryango kandi mbarimbure no mu bindi bihugu; mbatsiratsize maze muzamenye ko ndi Uhoraho!»
Ibyabwiwe Mowabu
8Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko abantu b’i Mowabu n’ab’i Seyiri bavuze bati «Umuryango wa Yuda wahindutse nk’andi mahanga yose’, 9ngiye gutsemba imigi ya Mowabu, nyirimbure mpereye ku myiza cyane nka Betiyeshimoti, Behalimewoni na Kiriyatayimu. 10Nzayihera abantu b’iburasirazuba bayiture nk’uko bigaruriye Abahamoni, bizatume abo Bahamoni batongera kwibukwa ukundi mu yandi mahanga. 11Mowabu nzayicira uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»
Ibyabwiwe Edomu
12Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko Edomu yihoreye ku muryango wa Yuda, ikihamya ityo icyaha; 13jye Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Edomu, maze nyimare ku bantu no ku matungo. Nzayihindura amatongo kuva i Temani kugera i Dedani, bamarwe n’inkota. 14Ubwanjye nzahora Edomu mbigirishije ikiganza cya Israheli umuryango wanjye; bazayigirire nabi bakurikije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, maze bazamenye ko ari jye wihoreye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Ibyabwiwe Abafilisiti
15Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko Abafilisiti bihoreye, bakabigirana agasuzuguro bashaka gusenya ku mpamvu y’urwango rw’akarande; 16jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja. 17Nzihorera bikomeye mbahanisha ibihano bikaze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba maze kubahana, nihorera.
Currently Selected:
Ezekiyeli 25: KBNT
Highlight
Share
Copy
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.