YouVersion Logo
Search Icon

Ezekiyeli 18

18
Buri muntu azabazwa ibyo yakoze
1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Ni iki gituma mu gihugu cya Israheli muca uyu mugani uvuga ngo:
’Ababyeyi bariye imizabibu idahishije,
none amenyo y’abana babo yaramunzwe#18.2 yaramunzwe: uyu mugani wari wamamaye muri rubanda, uragaragaza ikibazo bamwe bari batangiye kwibaza icyo gihe: ese birakwiye ko abana bahanirwa ibicumuro by’ababyeyi babo, nk’uko abenshi ari ko babitekereza? Ezekiyeli ni umwe mu babanje kubihakana; arigisha yeruye ko buri muntu ahanirwa icyaha cye bwite, agahemberwa ubutungane bwe (reba 14,12–20). Nyamara, icyo gihe Uhoraho yari atarahishura umugambi we wo kuzura abantu ngo babeho iteka hafi ye. Kubera iyo mpamvu, havuka ikindi kibazo giteye inkeke: intungane zizahemberwa hehe, uretse kuri iyi si, kandi muri zo hari abanyabyago batabarika? Abagome se bo bazahanirwa hehe, ko kuri iyi si, abenshi muri bo ari bo bene guhirwa? Reba igitabo cya Yobu na Yh 9,2–3.’?
3Mbirahiye ubugingo bwanjyeuwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuzeuwo mugani ntimuzongera kuwuca ukundi muri Israheli, 4kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye.
5Niba umuntu ari intungane, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, 6ntarire ku misozi kandi ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, ntiyegere umugore uhumanye, 7ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, 8ntagurize yishakira inyungu, ntiyake urwunguko rurengeje urugero, ntagire uwo arenganya, ahubwo agacira abantu urubanza rutabera, 9agakora akurikije amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye nta buryarya — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — uwo muntu ni intungane koko kandi azabaho.
10Ariko niba uwo muntu abyaye umwana w’umugome kandi umena amaraso, agakora kimwe muri ibyo bicumuro, 11nyamara we nta na kimwe yigeze akora muri byo, ariko uwo mwana we akageza aho kurira ku misozi no kugundira umugore wa mugenzi we, 12agakandamiza umukene n’umunyabyago, akagira uburyarya, ntasubize ingwate umwishyuye umwenda, akubura amaso akareba ibigirwamana, agakora amahano, 13akaguriza yishakira inyungu kandi agasaba urwunguko rurengeje urugero, uwo mwana se azabaho? Ntateze kubaho! Namara gukora ayo mahano yose azapfa kandi amaraso ye ni we azabarwaho.
14Nyamara niba uwo mugome abyaye umwana, akareba ibyaha se yakoze ariko ntabikurikize, 15ntarire ku misozi, ntiyubure amaso ngo arebe ibigirwamana by’umuryango wa Israheli, ntagundire umugore wa mugenzi we, 16ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umwishyuye umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa, 17ntagire uwo arenganya, ntagurize kubera kuronka inyungu cyangwa ngo yake urwunguko rurengeje urugero, agakora akurikije amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye, uwo mwana nta bwo azapfa azira ibicumuro bya se, ahubwo azabaho. 18Ariko kubera ko se yabaye umugome, akariganya kandi agakorera ibidatunganye rwagati mu muryango we, azapfa azira ibicumuro bye bwite. 19Byongeye kandi muravuga muti ’Umwana yabuzwa n’iki kuzira ibicumuro bya se!’ Nyamara rero, niba umwana yarakoze ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, yarubahirije amategeko yanjye akanayakurikiza, agomba kubaho. 20Uwacumuye ni we uzapfa. Umwana ntazazira ibicumuro bya se cyangwa ngo umubyeyi azire ibicumuro by’umwana we; intungane izahemberwa ubutungane bwayo, n’umugiranabi ahanirwe ubugiranabi bwe.
21Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho nta bwo azapfa. 22Ibicumuro bye ntibizibukwa ukundi; azabaho abikesheje ko yakurikije ubutabera. 23Mbese nakwishimira nte urupfu rw’umunyabyaha, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, ahubwo nakwishimiye ko yahinduye imyifatire ye maze akabaho#18.23 maze akabaho: uyu murongo ni umwe mu myiza cyane mu bitabo by’Isezerano rya kera, uragaragaza byeruye ko Imana yuje ineza n’impuhwe bitagira urugero.?
24Ariko se niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora icyaha akurikiza amahano yose umugiranabi akora, ubwo se murabona yazabaho? Ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa.
25Muravuga kandi muti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye#18.25 ntitunganye: bamwe muri rubanda bibwiraga ko ari intungane, ntibemeraga ko Imana yababarira abanyabyaha, bagashaka ko yabahana byanze bikunze..’ Tega amatwi rero, muryango wa Israheli: mbese koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? 26Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. 27Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. 28Niba yanze ibicumuro bye byose, nta bwo azapfa, ahubwo azabaho. 29Nyamara umuryango wa Israheli uravuga uti ’Imigenzereze ya Nyagasani ntitunganye.’ Ni ko se, muryango wa Israheli, koko imigenzereze yanjye yaba ari yo idatunganye? Cyangwa se imigenzereze yanyu ni yo idatunganye? 30Ni cyo gitumye rero, muryango wa Israheli — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzacira buri muntu urubanza nkurikije imigenzereze ye. Nimuhinduke mwange ibyaha byanyu byose, icyababera impamvu yo gucumura cyose mukirinde. 31Nimuzibukire ibyaha byose mwakoze, maze mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya. Ni ko se, muryango wa Israheli, ni iki rwose cyatuma mugomba gupfa? 32Nta bwo nishimira urupfu rw’umuntu uwo ari we wese, nimuhinduke maze mubeho! Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Currently Selected:

Ezekiyeli 18: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in