Umubwiriza 7
7
Ibintu ni amabanga
1Kuvugwa neza biruta amavuta y’igiciro, kandi umunsi wo gupfa uruta uw’amavuko. 2Aho kujya mu nzu y’ibirori wajya mu nzu y’abapfushije, kuko ari yo maherezo ngombwa ya buri muntu, kandi uriho wese akwiye kubizirikana. 3Agahinda karuta ibitwenge, kuko ijisho ribabaye ritera umutima kwibaza. 4Umutima w’umunyabuhanga uba mu nzu irimo agahinda, naho uw’umupfayongo ukaba mu nzu y’ibirori.
5Kumva umunyabuhanga agucyaha, biruta gutega amatwi indirimbo y’umupfayongo; 6kuko ibitwenge bye biba bimeze nk’amahwa#7.6 nk’amahwa: amahwa yaka nk’ibishara, ntatange n’ubushyuhe buhagije bwo guhisha inkono. N’umupfayongo amenya guseka neza, ariko ibitwenge bye nta cyo bipfana n’ubuhanga. aturagurikira mu nsi y’inkono itetse. Na byo ni ukugokera ubusa.
7Koko rero, inyota y’ubutegetsi ihinyuza umunyabuhanga, naho umutima uhawe iby’ubusa ugakurizaho guhemuka.
8Iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo; kwihangana bikaruta kwirata.
9Ntukihutire kurakara, kuko uburakari ari bwo buranga abapfayongo.
10Ntukibaze ngo «Bishoboka bite ko kera nari merewe neza kuruta ubu?» kuko icyo kibazo kitaba gishingiye ku buhanga.
11Ubuhanga ni bwiza nk’umurage, kandi bufitiye akamaro abatuye kuri iyi si. 12Koko kandi, uwisunze ubuhanga angana uwisunze feza; kandi akamaro k’ubumenyi, ni uko ubuhanga bubeshaho nyirabwo.
13Uzitegereze ibikorwa by’Imana: ni nde washobora kugorora icyo yahese? 14Ku munsi w’umunezero ujye wishima, naho ku uw’amakuba utekereze uti «Imana yabiremye byombi, kugira ngo umuntu adahishura ikizaba nyuma y’urupfu rwe.»
15Ibi byose nabibonye mu buzima bwanjye butagira shinge: hari intungane ikindukana n’ubutungane bwayo, nyamara ariko umugome akarambana n’ububisha bwe.
16Ntukabe intungane ngo ukabye, kandi ntukifate nk’umunyabuhanga ngo urenze urugero: ese waba wiyangiza ushaka iki? 17Ntugakabye ubugome cyangwa ngo usare: none se kuki warinda gupfa igihe kitaragera?
18Ni byiza gufata ikintu ariko n’ikindi utakirekuye, kuko utinya Imana, abitunganya byombi.
19Ubuhanga buha nyirabwo imbaraga ziruta iz’abatware cumi bari mu mugi.
20Koko rero, ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere icumura. 21Ubundi kandi, ntukite ku mabwire, hato utazumva ko umugaragu wawe akuvuma. 22Ni koko, umutima wawe urabizi, nawe ubwawe kenshi wavumye abandi.
23Ibyo byose narabigerageje, mbigiranye ubuhanga. Naravuze nti «Ndifuza kuba umunyabuhanga!» ariko nasanze bindenze. 24Ibiriho biri kure, birahishe cyane; ni nde uzabihishura?
Kamere y’umugore
25Mu mutima wanjye, jyewe nahagurukiye gushakashaka no gucengera ubuhanga n’ukuri kw’ibintu, nsanga ubugome ari ubucucu, naho ubusazi ari uguhangwaho. 26Nasanze umugore atera agahinda kurusha urupfu, kuko ubwe ari umutego#7.26 ubwe ari umutego: ni ukuvuga indaya cyangwa umugore w’umusambanyi, kuko ari umutego ku mupfayongo (reba Imig 5,3–14; 7,5–27; 22,14; 23,27–28), naho umugore w’isezerano, Koheleti amuvuga neza (9.9)., umutima we ukaba urushundura, n’amaboko ye akaba ingoyi. Umuntu ushimisha Imana aramurokoka, naho umunyabyaha abura uko amwiyaka.
27Dore rero ibyo jyewe, Koheleti, nabonye, maze gusuzuma ibintu kimwe kimwe, ngira ngo menye ukuri kwabyo. 28Ariko icyo umutima wanjye ushaka, nkaba ntarakibona ni iki: mu bagabo igihumbi, nabonyemo umwe uhamye#7.28 umwe uhamye: Koheleti avuga ko abagabo b’abanyabuhanga nyabo ari mbarwa. Naho abagore, avuga ko ubuhanga bubarenze. Kimwe n’abandi bantu bo mu bihe bya kera, Koheleti yemera ko igitsinagabo kiruta igitsinagore. Nyamara mu Intg 1,27 bemeza ko ibitsina byombi bireshya, kuko byaremwe mu ishusho ry’Imana, kandi n’Isezerano Rishya ryaje ribihamya., ariko mu bagore bose uko bangana, nabuzemo n’umwe. 29Dore rero ibyo nashoboye kubona: Imana yaremye abantu ari abanyamurava, noneho bo bihangira inzira nyinshi zibayobya.
Currently Selected:
Umubwiriza 7: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.