Umubwiriza 4
4
Abakene barakandamizwa
1Narongeye nitegereza akarengane kari ku isi, mbona amarira y’abakandamijwe, kandi bo nta we uyabahoza; ntibagira kirengera kuko ingufu zifitwe n’ababarenganya! 2Nahise nshima abapfu bamaze urwabo, kurusha abazima bakiriho. 3Abo bombi ariko, ubarusha ihirwe, ni utarabaho, kuko atarabona amarorerwa yo kuri iyi si!
Ishyari mu bantu
4Jyewe nasanze imvune n’ibikorwa byiza umuntu ageraho, biterwa n’ishyari agirira mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga!
5Umupfayongo iyo yipfumbase,
yiyangiriza umubiri.
6Urushyi rumwe rwuzuye ituze,
ruruta amashyi yombi yuzuye umuruho
wo kwiruka inyuma y’umuyaga.
7Jyewe narongeye mbona ikindi kidafite akamaro ku isi: 8nka nyakamwe, utagira uwe, nta mwana, nta muvandimwe, kandi ugasanga adahwema kwikota, agahora ararikiye gukira! Ariko akagera aho yibaza ati «Ubu uwo nduhira ni nde, nkarinda kwibuza umunezero?» Ibyo na byo ni ukugokera ubusa, bikaba n’umurimo w’impfabusa.
Ibyago byo kuba nyakamwe
9Kubana muri babiri biruta kwibana wenyine, kuko umurimo wabo ugira icyo ugeraho; 10kandi iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire! 11Nanone kandi iyo muryamye muri babiri, murashyuha, none se umuntu uryamye wenyine yashyuha ate? 12Igihe nyakamwe ashobora gutembagazwa n’umwanzi, iyo ari babiri baramunanira; ubundi kandi umugozi w’inyabutatu ucika bigoranye.
Nta kwizera ko ingoma zihindura imirishyo
13Umusore ukennye kandi uzi ubwenge aruta umwami usazanye ubupfu#4.13 usazanye ubupfu: nta bwo Koheleti atekereza umwami uyu n’uyu wo mu gihe cye, ahubwo ibyo avuga ni ibibaho muri rusange, kandi umuntu uzi amateka ashobora kwibuka ko bene ibyo byakunze kubaho kenshi., ntabe acyemera ko bamugira inama. 14Koko rero, n’aho uwo musore yafata ubutegetsi avuye mu buroko, cyangwa akimikwa akiri umukene#4.14 mu buroko . . . akiri umukene: abantu barambirwa umwami wari uriho, ku buryo umusimbuye uwo ari we wese akomerwa yombi, kabone n’iyo yaba umwicanyi usohotse muri gereza, cyangwa umutindi utagize icyo yiyiziye ku butegetsi. Ndetse Koheleti ahita yongeraho ko akenshi usanga umwami mushya nta cyo arusha usanzwe., 15nasanze abantu bose bo ku isi bahita bamushyigikira, kurusha wa mwami wishyizeho. 16Koko, abantu ayobora ntibabarika, nyamara abazaza nyuma ye, ntibazamwishimira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga!
Inama zerekeye gusenga
17Ujye ugenda witonze nugana ku Ngoro y’Imana, ujye wegera maze utege amatwi; ibyo biruta igitambo cy’abapfayongo, n’ubwo badatekereza ko bakora nabi.
Currently Selected:
Umubwiriza 4: KBNT
Highlight
Share
Copy

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.